Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rwamagana: Yicishije umugabo we ikibando yicumba


Abdul Ngendahimana yaraye yishwe n’umugore Philomenee Mukarusanga wo mu mudugudu wa Karama, Akagali ka Bicumbi mu Murenge wa Mwurire, Akarere ka Rwamagana amukubise ikibando mu mutwe. Icyo kibando kikaba aricyo umugabo we yicumbaga.

Intandaro y’ubwo bwicanyi ngo ni urufunguzo bari bibagiriwe mu nzu mbere yo kujya gusangira inzoga mu kabari baturanye.Urwo rupfu rukaba rwabaye ahagana saa moya nyuma yo kuva mu kabari banywereyemo inzoga zitwa Inkorano.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwurire Chantal Mukashyaka yabwiye itangazamakuru ko ubu bwicanyi bwabaye saa moya (19h00) z’ijoro ryakeye butewe n’uko umugabo n’umugore we bananiwe kumvikana k’uwaba yagize uruhare mu kwibagirirwa urufunguzo mu nzu mbere y’uko bajya kwica akanyota.

Mukashyaka yavuze ko Mukarusanga abonye akubise umugabo we ikibando mu mutwe undi ukikubita hasi, yahise agira ubwoba yirukira mu masaka ari kumwe n’umwana we w’umuhungu muto bararanayo, mu gitondo atashye asanga umurambo w’umugabo we ukiri mu mbuga.

Yavuze ko ikibando umugore yamukubise cyari icy’umugabo we yitwazaga kuko yari amaze iminsi arwaye ku kaguru, bityo akitwaza ikibando kugira ngo abashe kugenda.

Umuyobozi w’Umurenge wa Mwurire yabwiye itangazamakuru ko Mukarusanga na Ngendahimana batari barasezeranye, ngo umugabo yari yarinjiye umugore.

Mukashyaka yavuze ko uko bigaragara impaka zabo zasembuye n’umusemburo w’inzoga z’inkorano bari bamaze gusangira.

Yasabye abaturage kwirinda kunywa inzoga z’inkorano kandi haba hari amakuru y’ingo zifitanye amakimbirane, bakayabwira inzego z’ubuyobozi cyangwa z’umutekano zigakumira icyaha kitaraba.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 27/05/2017 saa 12:08

uwomugoreyariyafashyenadayimoni yumunota,imana imubabarire nwomugabo imuheiruhukoridashira
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 25/05/2017 saa 05:48

Uwaba Intwari Yajya Yigurira Kumufungo Akareka Kwinjirira Amago Mbiswa Ma!!!!
Kanda hano umusubize

Ndayisenga Emmanuel - 24/05/2017 saa 20:18

Muraho Neze Yemwe Birarenzepe Ariko Usibye Karinzoga Uwomugore Zabimuteyekwica Umugabowe Ariko Nizonzagazinkorano Nubwo Abazicuruza Bazisorera Amahoro Ariko Retayarikwiriye Gushyiramwimbaraga Reta Ikazica Murakoze.
Kanda hano umusubize

John - 24/05/2017 saa 15:11

Elega abagole balatumala.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X