Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bimwe mu bikorwa bya Bruce Melody azakorera muri Kenya bishobora kunyura kuri Citizen Tv

Umuhanzi ukomeje kubaka izina mu Rwanda,Bruce Melody aherutse kwerekeza mu gihugu cya Kenya,aho yitabiriye ubutumire bwa Coke Studio bikaba biteganyijwe ko bimwe mu byo azakora bizaca kuri televiziyo ya Citizen.

Bruce Melody yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 21 Gicurasi 2017. Uyu muhanzi ubwo yagendaga yabwiye Itangazamakuru ko azamarayo igihe kingana n’icyumweru cyose aho yiteguye guserukira umuziki nyarwanda neza.

Nyuma yo kugerayo akitegereza uko umuziki waho wifashe kuri ubu aratangaza ko umuhanzi bari gukorana muri Coke Studio ari umunyakenya witwa Khaligraph Jones uzwi cyane mu baraperi bagezweho muri iki gihugu cya Kenya.

Melody, mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko Khaligraph Jones ari we muhanzi yahawe bazakorana mu gihe cy’icyumweru azamara muri Kenya akorana na Coke Studio.

Yavuze ko amajwi y’ibyo baririmba ari gutunganya na Producer DJ Maphorisa wo muri Afurika y’Epfo uri mu batunganyije indirimbo One Dance ya Drake, Kyla na Wizkid.

DJ Maphorisa yatunganyirije indirimbo abahanzi bandi bakomeye barimo Kwesta, Uhuru, Black Coffee, Runtown na C4 Pedro n’abandi. Uyu DJ Maphorisa ubusanzwe witwa Themba Sekowe nawe asanzwe ari umuhanzi.

Abinyujije no ku rubuga rwa Instagram, Melody yagaragaje ko yishimiye cyane guhura n’aba bahanzi, avuga ko ‘Imana ikora ibitangaza’.

Yagize ati “Ni intambwe njyewe ubwanjye mu mwuga wanjye w’ubuhanzi, ni n’intambwe umuziki nyarwanda muri rusange uteye.”

Uyu Khaligraph Jones w’imyaka 26,uri gukorana na Bruce Melody, afite Album ebyiri ari zo Point of No Return na Autograph. Azwi cyane mu ndirimbo nka We Be Happening, Khali, The Best, Asante Sana, Men of Steel, Mario n’izindi. Khaligraph Jones agereranywa n’abahanzi nka Victoria Kimani, Ali Kiba, Kaka Sungura, Redsan n’abandi nk’aba.

Byitezwe ko ibyo Bruce Melody yaririmbye bizaca kuri MTV Base, bikanaca kuri Televiziyo ya Citizen.

Tubibutse ko Bruce Melody yerekeje muri icyo gihugu asize indirimbo ye nshya yise Ikinya ikaba inafite amashusho,abasesenguzi mu by’umuziki bahamya ko ishobora kwigarurira ingeri zitandukanye z’abafana be by’umwihariko urubyiruko.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kwaya - 24/05/2017 saa 09:00

ijwi rigerakure melodie
Kanda hano umusubize

SINZAYIREKA.ERICHAN - 25/05/2017 saa 01:29

ERICHAN AMAKURU NDAGUKUNDA CYANE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X