Monaco cosmetics

Malawi: Abanyarwanda n’abarundi ngo baba bari gutekinika ngo bahabwe indangamuntu batabyemerewe


Abanyarwanda, Abarundi n’Abanyasomaliya baravugwaho amanyanga yo gushaka indangamuntu za Malawi batabyemerewe. Leta yamaze gutangaza ko umunyagihugu uzafasha abo banyamahanga kubona indangamuntu azabihanirwa.

Inzobere mu burere mboneragihugu muri Malawi ziri kugira inama abaturage ba Malawi yo kudafasha abanyamahanga kubona indangamuntu mu gihe iki gikorwa cyo kuzitanga gikomeje kuri uyu wa gatatu, itariki 24 Gicurasi 2017 nk’uko ikinyamakuru Nyasatimes kibitangaza.

Paul Kyenda, wo mu Ikigo cy’Igihugu cy’Uburere Mboneragihugu (Nice), akaba n’umuhuzabikorwa w’Akarere ka Mchinji, yatangaje ko gufatwa ufasha umunyamahanga kubona indangamuntu bihanishwa igifungo cy’imyaka 5 hiyongereyeho n’imirimo y’agahato ndetse n’amande ya miliyoni y’amafaranga akoreshwa muri Malawi.

Yakomeje agira ati: “Bamwe mu Banyamalawi bafite ingeso yo gufasha abanyamahanga kubona ibyo batemerewe kubona, none iyi ni gasopo kuri bo,”
Ikinyamakuru Nyasatimes gikomeza kivuga ko abanyamahanga biganjemo Abanyarwanda, Abarundi, Abanya-Zambia n’Abasomali ari bo benshi bari gushaka gufata indangamuntu za Malawi batabyemerewe.

Aba kandi ngo bakaba bari mu turere dutandukanye tw’igihugu ndetse banavuga indimi gakondo zo muri iki gihugu.

Akarere ka Mchinji, ni akarere ko ku mupaka gakataje mu bijyanye n’ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi, kakaba ari kamwe mu twatangiriyemo igikorwa cyo kwiyandikisha ku bujuje imyaka 16 n’abandi bakeneye indangamuntu kizakomereza no mu tundi turere.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

X - 6/06/2017 saa 04:08

Ntakibi cy'uRWANDA n'igihugu kiza .Tugomba Kugishyigikira.
Kanda hano umusubize

Masumbuko - 31/05/2017 saa 11:40

Muri iyi si ya Rurema nta yindi leta ibaho yirirwa yiruka ku baturage bayo bari hanze yayo,ahubwo abandi baraborohereza kugenda kuko nta numwe ukora adashaka kujyana iwabo.Ahubwo Leta yacu yo irabakanga bakanga kuzana utwo babonye bakikiriza abanyamahanga. Iyi politike yagombye guhinduka maze mukarebako iterambere ritakwiyongera.
Kanda hano umusubize

Basabose - 30/05/2017 saa 10:05

Naho mwateka Ibuye rigashya ntimuzamara a banyarwanda bari hanze. Hari igihugu nzi muri Africa gifite umuministri w,umunyarwanda kandi yagiyemo ku buryo nkubwo. Hari na bagiye bavuga ko ari abenegihugu babo batahutse kandi bagihungiyemo.Cyane cyane mu bihugu byagiye bibamo intambara kera.Gusa upfa kumenya amateka make kuri icyo gihugu. FDLR muyinanizwa nuko amabanga menshi muba muyababwira mutaziko aribo muyabwira.Mushatse rero twakora Africa y'igihugu kimwe buri wese akaba aho ashaka.Ubundi ko numva abayobozi bacu baba bahiye ngo African Union izo ndangamuntu baba bakora niziki?cg nukubeshyana?Africa ibaye imwe ibibazo by'UbuhunzI byashira buri wese yaba ahamubereye bit it wa guhunga.
Kanda hano umusubize

eww - 25/05/2017 saa 07:52

ariko ubundi murahatira abantu murururwanda rwanyu ko abacakiye ubuzima babucakiye baze bapfire hano nabarimo babuze ticket yokuruvamo mwabaretse ibyobirabareba ko mwigize amashyano azashya umunsi umwe
Kanda hano umusubize

ayisha - 25/05/2017 saa 04:03

umva bwa bugome bwabo ra. niba se leta ya Malawi nta kibazo ibifiteho mwebwe bibarebaho iki? muragira ngo nabo baze bicwe n'ubushomeri n'inzara hano Rwanda. hari abemerewe kuba diaspora n'abatabyemerewe!!
Kanda hano umusubize

Niringiyimana - 2/06/2017 saa 03:49

Ibyo uvuga nibyo koko kuba mu rwanda, inzara ubushomeri ahaa. nihatari.
Kanda hano umusubize

jet lee - 25/05/2017 saa 03:58

n ukuri pe FPR i gomba Kureka abanyarwanda ntawundi wakenesheje abanyarwanda atari FPRndetse ninayo yabateye guhunga
Kanda hano umusubize

mbazutukundobosco - 24/05/2017 saa 19:31

Batahemurwanda nihiwabobarekeguteka umutwe
Kanda hano umusubize

mugabo - 27/05/2017 saa 19:19

Batahe rwanda hariki cyirarinzara nubushomeri
Kanda hano umusubize

mbazutukundobosco - 24/05/2017 saa 19:31

Batahemurwanda nihiwabobarekeguteka umutwe
Kanda hano umusubize

mbazutukundobosco - 24/05/2017 saa 19:30

Batahemurwanda nihiwabobarekeguteka umutwe
Kanda hano umusubize

mbazutukundobosco - 24/05/2017 saa 19:30

Batahemurwanda nihiwabobarekeguteka umutwe
Kanda hano umusubize

mbazutukundobosco - 24/05/2017 saa 19:30

Batahemurwanda nihiwabobarekeguteka umutwe
Kanda hano umusubize

saidi - 24/05/2017 saa 16:47

Oya,nibaze dupfane.Bakire twe turebeeraaa twicwa n'inzara!
Kanda hano umusubize

Ir. Kamanzi Dylan - 24/05/2017 saa 11:44

Ariko c Leta y'urwanda yahaye abanyarwanda bibereye mumahanga amahoro? Abari murwanda bishwe n'inzara n'akarengane none barashaka ko n'uwitwa umunyarwanda wese ako karengane gakorwa n'agatsiko kamugeraho. Birababaje rwose aho ni ukurengera. Ninde utabona inzara n'akarengane biri iwacu? Keretse udashaka kubibona. Leta ikwiye guha amahoro abanyarwanda
Kanda hano umusubize

umunyarwanda - 24/05/2017 saa 14:40

ibyo uvuze nukuri izina umunyarwanda ryabaye ikibazo mu mahanga ,muhe abantu amahoro bage gushakisha imibereho kuko mu rda ntayo
Kanda hano umusubize

x - 24/05/2017 saa 15:02

none se icyemezo cyafashwe na Leta ya Malawi gihuriye he na Leta y'u Rwanda??!!
Kanda hano umusubize

Ir. Kamanzi Dylan - 25/05/2017 saa 05:17

Icecekere ntabyo uzi
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 24/05/2017 saa 18:05

Nonese leta y'Urwanda hano izamo ite?!,Abanyarwanda bo mumahanga ibabangamiye hehe?,ahubwo wowe Kamanzi n'abandi mumeze kimwe nimwe mudashakira amahoro Abanyarwanda bo mumahanga naho leta y'Urwanda yo yashatse kuborohereza kuba mumahanga, ku babishaka ngo ibahe ibyangombwa byo kuba mubihugu bashaka bemye batihisha ahubwo akaba arimwe mubabuza kubera inyungu zanyu,leta y'Urwanda uvuga yifuriza abanyarwanda aho bari hose kubaho batekanye kubadashoboye gutaha kuko ntabwo biri munyungu za leta kubacyura kugahato ninayo mpamvu leta ishyigikira Diaspora Nyarwanda ikanayorohereza kutangiza imishinga mu Rwanda,ni muri urwo rwego umwaka ushize Diaspora Nyarwanda yohereje miliyoni 155,000,000$.
Kanda hano umusubize

Ir. Kamanzi Dylan - 25/05/2017 saa 05:24

Icecekere ntabyo Uzi. Nushaka kubimenya uzabimenya. Urwanda urutuyemo wenyine ? Inzara, akarengane, ubushomeri ntabyo ubona? Niba utabibona uba murundi Rwanda.
Kanda hano umusubize

Mugayo - 25/05/2017 saa 21:41

Nkawe emannueli ibyuvuga nta soni bigutera? Kandi wasanga nawe warigeze kuba impunzi mubuzima bwawe.Abafashe icyemezo cyo kuvaniraho passport yubunyarwanda abandi banyarwanda bari bagamije iki? Uziko iryo kosa na Habyarimana atigeze arikora? Gukanselinga passport yumwana utari wagira na 18ans? Ese uwo mwana azakura akunda u Rwanda cyangwa yanga urunuka abo bayobozi? Batazaba bariho igihe azagirira imyaka 40?
Kanda hano umusubize

Rutakamize Ezra - 25/05/2017 saa 21:52

Ibyo wabihagararaho?
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 24/05/2017 saa 18:06

Nonese leta y'Urwanda hano izamo ite?!,Abanyarwanda bo mumahanga ibabangamiye hehe?,ahubwo wowe Kamanzi n'abandi mumeze kimwe nimwe mudashakira amahoro Abanyarwanda bo mumahanga naho leta y'Urwanda yo yashatse kuborohereza kuba mumahanga, ku babishaka ngo ibahe ibyangombwa byo kuba mubihugu bashaka bemye batihisha ahubwo akaba arimwe mubabuza kubera inyungu zanyu,leta y'Urwanda uvuga yifuriza abanyarwanda aho bari hose kubaho batekanye kubadashoboye gutaha kuko ntabwo biri munyungu za leta kubacyura kugahato ninayo mpamvu leta ishyigikira Diaspora Nyarwanda ikanayorohereza kutangiza imishinga mu Rwanda,ni muri urwo rwego umwaka ushize Diaspora Nyarwanda yohereje miliyoni 155,000,000$.
Kanda hano umusubize

Rutakamize Ezra - 25/05/2017 saa 21:49

Ese abantu birutse mu Rwanda muri 1994 ntabwo bari bafite amafaranga arenze ayo uvuga? birukankijwe niki? Ese haruba impunzi koko kubushake bwe? Ese kuki iyo abababishije mukomeza kubiirukaho mubashakaho iki ko wewenyine azi icyo yahunze? Igihe muzatangira uburengazira wenda nawe azaza avuge nkuko abandi bavuze kuva 1989 kugeza 1994 barwanya akarengane, baharanira ukwishyira ukizana kwa buri wese batari bubikwaho urusyo ningasire byose bigurumana.
Kanda hano umusubize

thiery - 26/05/2017 saa 05:41

Abanyarwanda banga gutaha nabazibyobakoze ko abandibatashye babayiki? Urwanda rwakira abanyamahanga nkanswe abanyarwanda basubira murwababyaye. Mureke kuzana iba politike yamacakubiri mujijisha abanyarwanda. Abayobozi babanyarwanda basize bakoze amarorerwa mu Rda nibobadashaka kwabanyarwanda bataha ,kugira ngobakomeze babafashe ubuhungiro.Abashoboye gutoroka amashyamba ya Congo bagataha ubuntibatengamaye mu Rda?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X