Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ese bite by’umuraperi Willy Karuta nyuma yo kumurika album ye ?

Umuraperi mu ndirimbo zihimbaza Imana Willy Karuta ubarizwa mu itorero rya Bethesda Holy Church, nyuma yo gushyira hanze umuzingo w’indirimbo ze mu ntangiro z’uyu mwaka,abantu basigaye bibaza aho yaburiye ndetse hari abibaza niba akiririmba cyangwa niba yarabivuyemo.

Uyu musore rero twagize gutya dukubitana nawe twifuza kumubaza birambuye niba koko akiri mu muziki uhimbaza Imana cyangwa niba yarigiriye mu bindi Hip Hop ye yari imaze kuba umuyoboro wa benshi mu baraperi ba Gospel akayihagarika.

Willy Karuta yemeje ko koko nyuma yo kumurika album ye mri Mutarama uyu mwaka abantu benshi bakomeje kwibaza ibyo ahugiyemo,ariko ngo nta bindi uretse gutegura imishinga myinshi irimo gukora izindi ndirimbo ndetse kugeza ubu ku ikubitiro akaba afite iyo ari gukora igisigaye akaba ari producer we utegereje gushyiraho akadomo.

Yagize ati”Ni koko benshi iyo duhuye bambwira ko bambuze kandi bakunda ibihangano byanjye.Mu by’ukuri ntabwo nicaye ubusa kuko mfite imishinga myinshi irimo indirimbo iri munzira nkaba ntegereje Producer wanjye uri mu mahanga ngo aze ashyireho akadomo ubundi nyishyire hanze.”

Yakomeje avuga ko iyo ndirimbo ari imwe mu zikubiyemo ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana bityo ngo akaba yiteze ko izahindura benshi biganjemo urubyiruko dore ko ngo uretse n’ubutumwa bwiza izaba ifite ingoma (Beat) yaba uwakiriye agakiza n’utarakakira bayiyumvamo bityo ikaba umuyoboro mugari wo gucengezwamo ubwo butumwa bukagera kure.

Willy Karuta niwe muraperi rukumbi muri Gospel wabashije gushyira hanze album ye, ibi byaje nyuma yuko kandi yari amaze gutwara igihembo igikombe cya Groove Awards nk’umuraperi ufite indirimbo nziza ya Hip Hop.

JPEG - 182.3 kb
Willy Karuta ateruye igihembo yahawe cya Groove Award

Yatangiye kuririmba mu njyana ya Hip Hop kuva muri 2011, kugeza ubu afite indirimbo 11 nka: Mube maso, Mana ndagushimye, Urasubijwe, Birababaje na Yarabirangije yahawe igihembo nk’indirimbo nziza ya Hip Hop mu irushanwa rya Groove Awards 2015.Kugeza ubu umunani muri zo akaba yaramaze kuzikorera amashusho.

Hamwe no gusenga Karuta asanga Imana izakomeza kumuba hafi agakomeza kwamamaza ubutumwa bwiza.Yaboneyeho gushimira abamuba hafi haba inshuti ze, abakristo basengana by’umwihariko abashumba be.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 3/06/2017 saa 18:27

turagushyigikiye komerezaho tukurinyuma
Kanda hano umusubize

- 25/05/2017 saa 12:45

uyumusore arabashije nakomeze atereimbere murimuzika turagushyigikiye
Kanda hano umusubize

nsaguye Jean de dieu - 25/05/2017 saa 07:26

courage wangu
Kanda hano umusubize

nsaguye Jean de dieu - 25/05/2017 saa 07:25

uyu musore aratunezeza cyaneee muri hip hop komeza utuhe ingoma kuko udushyira mumwuka courage.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X