Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Brig Gen Nkubito yihanangirije abatera ubwoba abaturage bitwaje ubuhanuzi

Brig Gen Eugene Nkubito Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’amajyaruguru arihanangiriza abanyamadini bahanura ibihuha by’intambara mu gihe cyo kwitegura amatora kwisubiraho bagahanura amahoro aho gutera ubwoba abaturage bababuza gutora.

Ibi yabitangarije mu nama yahuje Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda Prof Kalisa Mbanda n’abayobozi b’inzego zitandukanye mu ntara y’Amajyaruguru harimo n’abihaye Imana ndetse n’abanyamadini.

JPEG - 42.7 kb
Brig Gen Eugene Nkubbito umuyobozi w’ingabo mu Majyaruguru

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe aho imyiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika igeze ndetse no gusuzumira hamwe ibibazo n’imbogamizi zishobora kuyazamo hagashakwa uko izo mbogamizi zashakirwa umuti.

Mu rwego rwo kunoza umutekano muri aya matora no mu myiteguro yayo, umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Amajyaruguru Brig Gen Nkubito yasabye abanyamadini kwirinda ubuhanuzi buhanura intambara bukunze kugaragara mu bihe bibanziriza amatora mu Rwanda kuko buba ari ibihuha bigamije kubuza rubanda umutuzo no kwica umutekano mu matora.

Icyo gihe yagize ati: “Iyo tugiye kujya mu matora buri gihe haza ikintu cy’ibihuha, igihuha kikaza mu baturage ahantu hatandukanye kizanywe n’abantu bagamije gutera ubwoba abaturage no guhungabanya imigendekere myiza y’amatora, murabizi ko igihuha buri gihe kibuza abantu gukora, aha rero ndagirango nsabe yuko twabihagurukira.”

Yatanze urugero rw’amatora ya Referandumu aherutse kuba mu Rwanda avuga ko mu Ntara y’amajyaruguru icyo gihe hadutse igihuha cy’intambara kandi ngo cyazanywe n’abantu bitwikiriye amadini.

Yagize ati : “Ntanze nk’urugero mu gihe cy’amatora ya referandumu, mu ntara y’amajyaruguru hari ahantu hagaragaye igihuha cyuko hagiye kubaho intambara, kandi bikavugwa n’abantu bitwikiriye amadini, abihaye Imana bakavuga ngo bahanuriwe yuko hagiye kubaho intambara ngo abaturage bahunge cyangwa se ngo abantu bikingirane mu mazu be kujya gutora. Nagirango nsabe rero abihaye Imana bari hano n’abayobozi muri rusange twese dutegure abaturage,… ariko nibinumvikana habeho uburyo duhangana na byo”

Ibi nibyo byatumye Brig Gen Nkubito asaba abo bahanuzi kwirinda iyo myitwarire. Ati: “Ubwo rero rwose abo bahanura ibintu bibi, twasaba ko bajya bahanura, niba ari uguhanura, niba ari ukubonekerwa bareka gutera abantu ubwoba bahanura amahoro.”

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 26/05/2017 saa 11:26

ARIKO MWARETSE GUTUKANA.NIBA UHAKANA INTAMBARA NTAYUZI IRIKUBA?IRIKWICA ABAPOLICI KABUMBA.IKIGO CY'AGISIRIKARE MURUGANO NGONTANTAMBARA.YARATANGIYE,MURIBESHYA PE.
Kanda hano umusubize

Mugayo - 25/05/2017 saa 21:57

Kera baravugaga ngo inzirabwenge.
Kanda hano umusubize

Rwasubutare - 25/05/2017 saa 10:00

Izo ngirwa bahanuzi bazifunge. Baruzuye birirwa mungo zabantu basabiriza barya badahaga ngo Imana iravuze ngo. Nonese kuki ntamuhanuzi wemera kuvuga ikintu ngo aguhagarareho nikitaba abihanirwe? Guhanura ibinyoma ni icyaha kibi cyane. Ko batinya kubeshyera Gitifu ariko kubeshyera Imana bakaba barabigize guhozaho?
Kanda hano umusubize

joy - 25/05/2017 saa 08:28

njye ndumva abahanuzi bakagombye guhanura ibyo babwiwe nubuyobozi , apana gutera abantu ubwoba.
Kanda hano umusubize

eww - 25/05/2017 saa 07:48

ariko mushishoze ninkotanyi zitera byaravugwaga leta ikabyirengagiza mukaze umutekano mwihaga umutekano ngo musinzire kuko ikintu cyose kirashoboka
Kanda hano umusubize

byinshi - 25/05/2017 saa 10:58

Wowe ushaka kuvuga ko ari nde uzatera muri iki gihe? Niba uvuga ibya FDLR , n'igitambambuga kibyumvise cyaguseka.
Kanda hano umusubize

- 25/05/2017 saa 18:21

ntawepe! ndizerako,bafite ubwoba
Kanda hano umusubize

Paul - 26/05/2017 saa 17:20

Nonese Niba Inkotanyi zarateye ibintu bikagenda neza Urumva Atari byiza? n'abandi...
Kanda hano umusubize

Alias - 28/05/2017 saa 08:33

Kuvakera Abahanuzi Bahuye Nibibazo Ariko Nkibaza Niba Imana Yabatumye Koko Yajyibibwirira Itinya Abategetsi Ahaaa!!
Kanda hano umusubize

ariko - 25/05/2017 saa 07:45

mufunge ingegera intambara ntabwobayadutera ntabwo arinkakera ubu umunyarwanda utazi imbunda uwo aracyari umwana mumutwe
Kanda hano umusubize

ariko - 25/05/2017 saa 07:44

mufunge ingegera intambara ntabwobayadutera ntabwo arinkakera ubu umunyarwanda utazi imbunda uwo aracyari umwana mumutwe
Kanda hano umusubize

Per - 25/05/2017 saa 03:44

Umva Abahanuzibo Baragwiriye Ubwose Tuzamenya Abahanura Byukuri Nibande Nibaturekere Umutekano.
Kanda hano umusubize

kato - 25/05/2017 saa 04:38

Umutekano se hari uwo mufite? A bapfa buri munsi se! Abazimira se bangana iki? Naho se abafungwa! Abahunga se? Reka guteta Bwana.
Kanda hano umusubize

byinshi - 25/05/2017 saa 11:01

Kato we! Ntukavuge amafuti kuko bazaguha akato n'ubwo wihisha bwose uri Interahamwe
Kanda hano umusubize

kankindi a - 26/05/2017 saa 10:13

Ariko ubundi wowe wihishe he ko wakoze genocide ubwo rero urifuza kuyigarura NGO wongere uteme ?? Urazi sha uwayihagaritse ntaho yagiye
Kanda hano umusubize

gahindiro - 24/05/2017 saa 18:06

Afande niyandike ku rupapuro ibyo yifuzagako bajya bahanura abibahe uzajya ahanura ibindi amufunge.
Kanda hano umusubize

muhire - 24/05/2017 saa 18:03

Ko mbona afande avugana ubwoba nta ntambara uhari, umunsi habaye intambara bizagenda bite?
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 25/05/2017 saa 06:29

Ubuhanuzi Niki Kwanza Ni Ubutumwa Imana Yoherereza Abantu Ubutumwa Kubuvuga Yitwa Umuhanuzi. Nubwo Uyu Afande Yanyuze Mubigoye Byamuze Icyo Aricyo Ntayobewe Ko Imana Ivuga Bigasohora Namubyira Nti Afande Niba Ari Ibihuha Don't Worry Ntibizaba. Niba Arukuri Icyingenzi Si Ugutera Ubwoba Abatumwa Ni Mana Ahubwo Ninama Kuva Kuri Wowe Afande Yo Kwambara Inshwambagara Ukitera Ivu Mumutwe Maze Imana Ikigiza Kure Igikombe Cyumujinya Wayo Afande Rwose Reka!!! Reka!!! Imana Ninegurizwa Izuru Aahhh!!!!!
Kanda hano umusubize

ndumiwe - 24/05/2017 saa 17:55

Baca umugani mu kinyarwanda ngo: Bavuga ibigoramye imihoro ikarakara!!! Intambara mu rwanda turabizi ko kuva 1990 kugeza uyu munsi ikirimbanije, ahubwo abo bahanuzi iyo afande abasaba guhanura igihe izarangirira. Ibyisi ni ubusa ntitukarwane kuko ibyo turwaniye twese turabisiga hakaza abandi bakabirira ubusa. Amahoro ku Rwanda
Kanda hano umusubize

ndumiwe - 24/05/2017 saa 17:39

Baca umugani mu kinyarwanda ngo: Bavuga ibigoramye imihoro ikarakara!!! Intambara mu rwanda turabizi ko kuva 1990 kugeza uyu munsi ikirimbanije, ahubwo abo bahanuzi iyo afande abasaba guhanura igihe izarangirira. Ibyisi ni ubusa ntitukarwane kuko ibyo turwaniye twese turabisiga hakaza abandi bakabirira ubusa. Amahoro ku Rwanda
Kanda hano umusubize

BADRO - 24/05/2017 saa 16:21

ABANYARWANDA TWESE TUZI IMANA KANDI TUZI NO GUSENGA ABO BIYITABAHANUZI TUBAMAGANIYE KURE NTABWO ARIMANA YABATUMYE
Kanda hano umusubize

VUNINGOMA EZRA - 24/05/2017 saa 15:49

Wowe witwa BAGUMYA,menya ko ibihugu by'Afrika hafi ya byose bitegekwa n'abasirikare. Biriya bya Parliament ntacyo bivuze.Urugero,abakozi bandi ba Leta babatse imodoka.Ariko abasirikare n'abapolisi hamwe na Prisoners barazisigaranye.Army na Police nibo bategeka igihugu.Ba presidents nubwo baba bambaye civilian,imbere baba ari abasirikare. Na biliya by'amatora nibyo kubeshya abazungu ko hali Democracy.IMBUNDA nizo zitegeka.
Kanda hano umusubize

Kanyandekwe - 25/05/2017 saa 09:38

Noneho abashaka ubutegetsi nabo begure karacnikovu kuko ibyogutanga ubutegetsi binyuze mumatora bidashoboka.
Kanda hano umusubize

man power - 24/05/2017 saa 13:59

Amadini azarikora nzi abagurishije imitungo bahunga Igihugu bamaze imyaka umunani hanze barirya barimara abagore barisenyera bategereje intambara ntiyaba ubu basubiye mu Rwanda barigukodesha baribarubatse mwime amatwi abobahanuzi ni satani Aza namayeri kazi yenu
Kanda hano umusubize

FORTUNE - 24/05/2017 saa 13:44

INTAMBARA IRAHARI.KERETSE NIBA MUHAKANAKO NTAMANA IRIHO.INTAMBARA ZIZARANGIRA YESU AGARUTSE.KANDI NTANGOMA IDAHANGUKA,URETSE IYA CRISTO.
Kanda hano umusubize

Bagabo - 24/05/2017 saa 12:58

Ahubwo se ubuhanuzi n'iki ? None se umuhanuzi niwe uhitamo ibyo ahanura ? Murambabaje! Mureke amagambo uzi gusenga asenge kuko ibyo Imana yavuze ntibizahera !
Kanda hano umusubize

Bagumya - 24/05/2017 saa 12:45

Uyu afande rwose sinzi uwamutumye.Nanjye mubirindiro bye arekere abasivile abaribo bajya gusobanurira abaturage doreko niba ntibeshya aribo bitoreye abobaturage.Abasilikare bazareka kwivanga ryari mubuyobozi bw'igihugu? Kandi ubuyobozi bushinzwe abasivile gusa? Kereka niba twarongeye gusubira muri za juillet 1994 aho perefe yarumusilikare, umukuru wumujyi runaka arumusilikare, mubitaro hayobora abasilikare, mu mashuli aruko.
Kanda hano umusubize

batigol - 25/05/2017 saa 05:07

Ubwose wowe uruwahe utazi utuma ingabo? Ingabo zitumwa n'abaturage kugirango zibabungabungire umutekano.wabyumvise? Kandi ibyo Afande Nkubito yavuze nukubungabunga umutekano,ese kuki wumva bajya bikingirana mubigo gusa urashaka kugira ute? Keba!
Kanda hano umusubize

Mico - 26/05/2017 saa 05:23

Muri 1990 harumuturage wo mu Rwanda wigeze abatuma ngomutere Kagitumba? Mujye mureka kujijisha.
Kanda hano umusubize

gahindiro - 24/05/2017 saa 12:14

Uyu afande nawe aranyishe ubwo atangiye kujya abwira abantu ibyo bagomba guhanura.
Kanda hano umusubize

rafiki ngabonziza françois - 24/05/2017 saa 11:58

ibyobyo nukuri bagabanye amagambo nibihuha rwose kuko uko ntarukubonekerwa ahubwo nugukabya,ubuse muribo ninde wahamije impuhaze?
Kanda hano umusubize

Kagenza - 24/05/2017 saa 11:49

Nonese koko ntantambara igiyekuba? Kukitujya munzibacyuho se?
Kanda hano umusubize

- 25/05/2017 saa 11:47

Wa nterahamwe we urihisha inyuma ya mudasobwa ariko twakuvumburayo.
Kanda hano umusubize

Mugayo - 25/05/2017 saa 17:51

Wasubije uwo mbereyo kuzana iterabwoba hano?
Kanda hano umusubize

- 26/05/2017 saa 06:15

hhhhh niba watekerezaga ko ugiye kuyikora ntabyo uzashobora uribeshya izo wakoze warazikoze! Afande agomba guhumuriza abo ashinzwe kurindira umutekano
Kanda hano umusubize

Pito - 26/05/2017 saa 16:44

Ariko nibaza ibiba mu bantu bikancanga. Nsomye comments kuri iyi nkuru nibaza niba abavuze bose ari abanyrda bintera kwibaza? 1. Ko mbona abantu bose banditse mu rurimi rumwe, nkaba mbona baryana mu magambo? 2. Ese wowe wishimiye kuba haba intambara wakunguka iki? 3. Wowe utera hejuru ngo iyi ni interahamwe, wishingirije iki? Ubundi wowe utari yo, uri iki? 4. Wowe uvuga ngo intambara ntiyahagaze kuva 1990, urifuza iki? 5. Ko uvuga ngo wowe wihishe inyuma ya computer twagukurayo, wishingikirije iki? Ugamije iki? None, ko mwese muryana muri abanyarwanda, muhetswe n'ingobyi imwe, murapfa iki? Ikimbabaje, nuko mbonye muri mwese ntanumwe wifuriza undi amahoro kdi muri abavandimwe? Harya ngo abavandimwe ni abasangiye ababyeyi????????????
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X