Monaco cosmetics

Wari uziko abantu bafite uruhara mu bihugu bimwe na bimwe ari imari ishyushye?

Mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika bikunze kugendera ku myemerere gakondo usanga bavuga ko abantu bafite impara ari imari kuko ngo zikoreshwa mu migenzo yo gushaka ubukire.


Muri ibyo bihugu rero kuri ubu igihugu cya Mozambike cyashyizwe mu majwi ko iyo migenzo ikomeje kuvuza ubuhuha aho abagabo bafite impara bakomeje kuburirwa irengero mu manzaganya ku buryo byanahagurukije igipolisi cyo muri icyo gihugu.

Polisi yo muri Mozambique itangaza ko iri gukora iperereza ku kibazo cy’abantu bafite uruhara bari gushimutwa bakicwa, bagakoreshwa mu mihango y’ubupfumu.

Inkuru dukesha Clubofmozambique.com ivuga ko Polisi yo muri icyo gihugu yemeza ko hamaze kumenyekana nibura abantu babiri bafite uruhara bashimuswe mu turere tw’ahitwa Milange.

Muri icyo gihugu ngo uruhara barufata nk’ikimenyetso cy’ubukire. Abashimuta abarufite ngo baba babashakaho bimwe mu bice by’imibiri yabo kugira ngo bitume nabo bagira ubukire.

Miguel Caetano, umuvugizi wa Polisi ya Mozambique ikorera mu Ntara ya Zambezia, yagaragayemo iryo shimutwa, yemeje iby’ayo makuru.

Agira ati “Abantu bafite uruhara barashimuswe baricwa. Ku makuru tumaze kumenya ni uko ababashimuta baba bashaka kubakoresha mu mihango y’ubupfumu nkuko bikorerwa abafite ubumuga bw’uruhu.”

Akomeza avuga ko bamaze guta muri yombi umwe mu bakekwaho gushimuta umuntu ufite uruhara, amushakaho bimwe mu bice bigize umubiri we. Bahise bakora iperereza kugira ngo hamenyekane uri inyuma y’ibyo byose.

Agira ati “Turacyakora iperereza. Hari abo turi gukeka babiri inyuma baturuka muri Tanzania no muri Malawi.”

Ku itariki ya 18 Gicurasi 2017, nibwo umuntu ufite uruhara wa mbere yashimuswe.

Iryo shimutwa ry’abantu bafite uruhara rije ryiyongera ku ishimutwa ry’abafite ubumuga bw’uruhu naryo rimaze igihe muri Mozambique.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rugwiro - 2/06/2017 saa 10:38

jye ndumva ari ubugome buri kugwira kuri iyi si kuko niba batwara abafite uruhara bazagera aho batware n'abafite amasoso kuko intangiriro y'uruhara ni amasoso!
Kanda hano umusubize

Muhire Jean de Dieu - 31/05/2017 saa 11:35

hhhhhhhhhh nukujya duhozamo ingofero peee birakaze nizereko iryoshyano ntaho rizanyura riza murwanda? kuko umuco wacu turawuzi.
Kanda hano umusubize

emmy - 31/05/2017 saa 03:36

Imana izaturinda gusa byaba ari agahomamunwa
Kanda hano umusubize

jado - 30/05/2017 saa 16:22

turabigira dute
Kanda hano umusubize

jado - 30/05/2017 saa 16:19

birababaje kweri nukujyaduhozamo ingofero
Kanda hano umusubize

Masumbuko - 30/05/2017 saa 10:21

Ejo bundi bazatangira abagore bafite amabuno manini! Isi yarangiye!kuki Tanzania ariho ayo mashitani atangirira yose?????
Kanda hano umusubize

Augustin - 28/05/2017 saa 14:59

turapfuye turashize, ngiye kugura ingofero ntizongera kumva mu mutwe😇
Kanda hano umusubize

jpaul - 28/05/2017 saa 07:46

Imana iturinde ishyano nkiryo
Kanda hano umusubize

rubibi - 26/05/2017 saa 08:15

ayi weeeeee!!!! turashize, ko mbona rugeze ku ntugu bambonye sinamara kabiri!!!!!
Kanda hano umusubize

wibeshya - 26/05/2017 saa 04:10

bije murwanda banduhuye abogoshi babamara kbsa kuko iyomari hano irahari
Kanda hano umusubize

jado - 30/05/2017 saa 16:17

turagowe sinzongera kuva murugo da
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X