Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ivan Ssemwanga wahoze ari umugabo wa Zari yitabye Imana

Uwahoze ari umugabo wa Zari Hassan Ivan Ssemwanga, wari umaze ibyumweru bibiri ari muri Coma muri Afurika y’Epfo kubera indwara y’umutima yamaze kwitaba imana nkuko byatangajwe na Zari mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Zari n’akababaro kenshi yashimiye uburyo uyu wahoze ari umugabo we yamwigiyeho byinshi ndetse avuga ko ari n’umubyeyi w’intwari batazigera bibagirwa, amushimira umutima wo gufasha abababaye yagaragaje akiriho, yongeraho ko kubahungu be azahora ari uwagaciro kuko nta wundi wamubanjirije dore ko yagaragaje gukunda umuryango we.

Ivan Ssemwanga apfuye asize abana batatu b’abahungu yabyaranye na Zari kuri ubu usigaye ubana na Diamond nk’umugore n’umugabo nawe bafitanye abana babiri akaba anasize imitungo myinshi itandukanye yaba iri muri Uganda cyangwa se n’ahandi kuko yari umwe mu baherwe b’abagande bibera muri Afurika y’Epfo. Akaba apfuye afite imyaka 39 y’amavuko.


Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Juli - 27/05/2017 saa 03:59

Zari ngo nyeshu nyeshu kandi kuba yarataye umugabo we nabyo ubwabyo bihagije ngo arware umutima. Imana imwakire.
Kanda hano umusubize

PASCAL NYANDWI - 26/05/2017 saa 15:47

GUSA IMANA IRAFITE IBYAYO YIHARIJE. UBYUMVA BIRABABAJE ARIKO TWESE NIYOTUGANA ICOMPA IBYIZA YAKOKE BIKAMUHEREKEZA!NIBANGA RY,IMANA.
Kanda hano umusubize

yes - 26/05/2017 saa 03:58

ndashimira Imana .kuko hariya niho yadushize kuri niveaux imwe ndavuga ikuzimu uko wabumezekose wabukoribitangaza wabugenda kumazi hejuru namaguru ugombe uzapfe ahandi ho mumibereho isanzwe imana ntabwo yadushize kuriniveaux imwe ndagushima mana kubera wzanye urupfu kumpande zose kandi rwaza ntirurobanure uhabwe icyubahiro amen.
Kanda hano umusubize

Banza Franco - 25/05/2017 saa 06:59

Mana we birababaje gusa Imana imwakire mubayo Kandi zari yihangane
Kanda hano umusubize

- 25/05/2017 saa 06:27

imana imwakire.
Kanda hano umusubize

mukrisitu - 26/05/2017 saa 09:52

ariko iyo wanditse ngo imana imwakire uba ushatse kuvuga iyihe Mana ???? uba uvuze Imana cyangwa imana. plz be carefully niba utazi itandukaniro plz baza ntawuguseka kuko ntawumenya byose.
Kanda hano umusubize

mukrisitu - 26/05/2017 saa 09:52

ariko iyo wanditse ngo imana imwakire uba ushatse kuvuga iyihe Mana ???? uba uvuze Imana cyangwa imana. plz be carefully niba utazi itandukaniro plz baza ntawuguseka kuko ntawumenya byose.
Kanda hano umusubize

YAFETE - 25/05/2017 saa 06:17

ZARI NIYIHANGANE NANJYE UMUGABOWE NAMUKUNDAGA CYANE KUKO YARI UMUGABO UGIRA IMICO MYIZA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X