Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyabihu: Nyuma yo kunywa inzoga abagabo 3 bivuganye umugore basangiraga

Immaculee Bihoyiki yishwe mu ijoro ryo kuwa kabiri umurambo we uboneka ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2017. Bikekwa ko abamwishe ari baramu be 3 bari basangiye inzoga.

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Kalimbogo mu murenge wa Rurembo mu karere ka Nyabihu aho basanze umurambo wa Immaculée Bihoyiki ahitaruye mu mabuye y’ibitare. Birakekwaho ko bamwishe ari baramu be 3 bifuzaga gusigarana imitungo y’iwabo kuko ari we gusa muzungura uhari nk’uko bivugwa n’ubuyobozi.

Abaturage muri aka kagari babwiye itangazamakuru ko Immaculée umukobwa w’imyaka 54 wari ukibanira na nyina hamwe n’aba baramu be ejo ku mugoroba bariho basangiraga inzoga.

Ibi kandi byemezwa n’umuyobozi w’Akagari wa Rurembo uvuga ko amakuru bafite ari uko yari yasangiye n’aba baramu be ubu bakekwaho urupfu rwe.

Bernard Bariyanga Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Kalimbogo yabwiye abanyamakuru ko amakuru bafite ari uko abishe Immaculée bagira ngo bazazungure imitungo y’iwabo.

Immaculée Bihoyiki ngo yibaniraga na nyina ushaje cyane kandi nta wundi wo kumuzungura uhari, urupfu rw’uyu bikaba bikekwa ko aba baramu be barugizemo uruhare kuko ngo ari we wari imbogamizi yo kuba basigarana imitungo y’iwabo.
Abagabo batatu bari basangiye inzoga na Immaculée ngo baranatahanye ariko ntiyagera iwabo nk’uko uyu muyobozi abivuga.

Aba baramu ba nyakwigendera ubu bafungiye kuri station ya Police ya Jomba mu Karere ka Nyabihu bakekwaho kwica Immaculée.

Mu gukurikirana uru rupfu ku biro by’Umurenge ngo bahaye impapuro abaturage b’aho hafi ngo bandikeho icyo bakeka ko nyakwigendera yaba yazize maze abenshi ngo bandika ko yazize amasambu baramu be bifuza kuzungura kuko nyina ashaje cyane ashobora gupfa igihe icyo aricyo cyose.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kabaya ngo bawusuzume.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

man power - 25/05/2017 saa 07:08

Ikibazo nuwazanye amafaranga niyo ali kurikora abo baramube bakanirwe iyo mitungo bashaka babone ingaruka zayo reta ifite akazi katoroshye kubyuka ugapanga kwica umuntu ngo usigarane ibye nkaho ntabuyobozi abadepite nimutabare nimwe intumwa zacu mwige kugihano cyurupfu tubone agahenge nahubundi turashirira kwicumu
Kanda hano umusubize

man power - 25/05/2017 saa 07:08

Ikibazo nuwazanye amafaranga niyo ali kurikora abo baramube bakanirwe iyo mitungo bashaka babone ingaruka zayo reta ifite akazi katoroshye kubyuka ugapanga kwica umuntu ngo usigarane ibye nkaho ntabuyobozi abadepite nimutabare nimwe intumwa zacu mwige kugihano cyurupfu tubone agahenge nahubundi turashirira kwicumu
Kanda hano umusubize

HABIMANA John - 25/05/2017 saa 06:29

Ikibazo cy'amasambu kirimo gutuma abantu bicana cyane.Ariko muli rusange,abantu benshi bakora ibintu bibi bashaka ubukire:Baliba,bakica,bakarya ruswa,etc...Abantu ntabwo bashaka kubaha imana,ahubwo usanga bakora ibyo yanga kandi bitwa abakristu.Biterwa nuko abantu badafatana uburemere ibyo Bible ivuga.Kutabifatana uburemere,bibagiraho ingaruka.Urugero,izi ntambara zibera mu isi kandi imana itubuza kurwana,zituma abantu barwana bapfa.Abicana,abiba,abarya ruswa,niyo bakira,hashira igihe gito bakabisiga,tukabajyana i Rusororo.Iyo bapfuye,biba birangiye,batazongera kubaho.Ariko abantu bumvira imana,nubwo ari bake,bazazuka ku munsi w'imperuka,bahembwe ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Byisomere muli Yohana 6:40. Twe kujya twibeshya ko ubuzima ari ubutunzi n'amafranga,ahubwo dushake imana tuyikorere,kugirango tuzabeho iteka muli Paradizo.Ibi mubona,ari amamodoka ahenze,amazu ahenze,imyanya ikomeye,etc...turabisiga bakatujyana i Rusororo kandi ntituzazuke niba twiberaga gusa mu byisi tudashaka imana.This is VANITY.
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 25/05/2017 saa 05:56

Ehhhhhh!!!!!! Izi Mpfu Wana Aho Si Imperuka Bajya Bavuga Cg Imirasire Yaramukiye Kuduhahamura Ndumiwe Peee!!!
Kanda hano umusubize

HABIMANA John - 25/05/2017 saa 06:50

Wowe uravuga IMPERUKA uyikinisha.Nubwo yatinze kuza,igiye kuza.Jya ureba ibintu birimo kubera ku isi bitabagaho mbere.Nkuko Bible ivuga,imperuka izaba iteye ubwoba.Kuko abantu bose banga gushaka imana,bakibwira ko ubuzima ari gushaka ibyisi gusa ugakira,bose bazarimburwa kuli uwo munsi,hasigare abantu bake bashaka imana kandi bakayikorera.Soma Yeremiya 25:33.Ubuhanuzi bwose bwo muli Bible buzaba nta kabuza,nubwo abantu bapinga Bible kandi bayitunze mu nzu zabo,bakibera mu byisi gusa.
Kanda hano umusubize

Lily - 25/05/2017 saa 05:50

N'ubwo hari abo umuntu abwira ibyo gukizwa bakamuseka ariko ibi bitwenge ku banyarwanda ngirango byagakwiye kurangira bakamenya neza ko kubaha Imana aribwo bwenge no kuva mu byaha akaba ariko kujijuka. Ngaho namwe nimunyumvire!!! Muzi impfu twirirwa dusoma mu bitangazamakuru binyuranye byabareye muri iki gihugu kandi biturutse ku isindwe??? Nimurekere aho shitani yibashuka ngo namwe mumwumvire. Stop
Kanda hano umusubize

Anicet - 25/05/2017 saa 05:34

Ubwo Bwicanyi Buraranzurugero Kandi Burababaje
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X