Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Itariki y’ubukwe bwa Miss Jojo yamenyekanye

Miss Jojo uri mu myiteguro yo kurushinga nyuma y’amezi abiri asezeranye imbere y’amategeko n’umusore witwa Salim Minani bamaze igihe bakundana kuri ubu yamaze gutangaza itariki y’ubukwe bwabo.

Miss Jojo umaze igihe yarashyize ku ruhande iby’umuziki yasezeranye na Salim Minani kuwa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017. Aba bombi basezeraniye mu Murenge wa Nyarugenge, hari inshuti za hafi za Miss Jojo gusa nta bantu bazwi mu muziki bahagaragaye.

Uyu mukobwa w’imyaka 34 y’amavuko ari kwitegura ibirori by’ubukwe buzabera ahitwa Rugende Park ku itariki ya 29 Nyakanga 2017. Miss Jojo na Salim Minani bamaze gushyira hanze impapuro z’ubutumire, kuri uwo munsi nibwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa[saa saba z’amanywa] hanyuma saa kumi n’imwe zo ku gicamunsi habe ibirori byo kwishimana n’abatumiwe.

Miss Jojo[wahoze yitwa Uwineza Josiane] nyuma yo kwinjira muri Islam yahise ahindura izina afata irya Uwineza Iman Josiane, yinjiye muri iri dini abisabwe n’umusore witwa Munyampundu Saleh bahoze bakundana.


Miss Jojo uri mu bakobwa bazwi cyane mu muziki ugezweho, yamamaye cyane ku ndirimbo zirimo nka Mbwira, Tukabyine, Ndinde n’izindi.

Miss Jojo yavutse mu mwaka wa 1983 mu Karere ka Bugesera. Yatangiye kumenyekana mu muziki, mu mwaka wa 2006 ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda ari naho yatangiriye kuririmba ku giti cye akora indirimbo nka ‘Mbwira’ akurikizaho za ‘Ndi nde’ yaje gukurikirwa na za Bereterida n’izindi. Album ye iheruka yasohotse muri Werurwe 2012 yitwa ‘Woman’.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ntaneza Emmanuel - 27/05/2017 saa 14:36

ubukwe bwe azabugiriremo umugisha ,igihe cyarikigeze cyo kurongorwa
Kanda hano umusubize

Kagineza Grace - 27/05/2017 saa 11:49

Tubifurije ubukwe bwiza n'urugo ruhire bazabane akaramata.
Kanda hano umusubize

ramy - 27/05/2017 saa 07:43

uwiyita karamaga Emanuel ndumva ibyo ubuze byose no amarangamutima yawe no kwemera gucye ntabyinshi byo kukubwira kuko imyumvire yawe iracyari kure
Kanda hano umusubize

NIYONZIMA Michel - 25/05/2017 saa 19:07

Igitekerezo Cyanjyenge,nukobakurikiza,isezeranobasezeranyebakubahana.
Kanda hano umusubize

KARAMAGA Emmanuel - 25/05/2017 saa 10:46

Bazagire ubukwe bwiza.Miss JOJO ubundi yari UMUKRISTU,none yabaye UMUSLAMU.Byerekana ko abantu badafatana uburemere imyemerere.Nubwo abantu benshi batabizi,ntabwo imana yemera amadini yose.Urugero,YESU aza hano ku isi,yahasanze amadini menshi cyane atandukanye kandi atemera kimwe.Ntabwo yavuze ngo "byose ni ugusenga" nkuko abantu benshi bavuga.Ahubwo yavuze ko kugirango imana ikwemere,ugomba kuva aho wasengeraga,ukaza aho YESU yasengeraga.Icyo gihe bitwaga "INZIRA" (THE WAY) nkuko tubisoma muli Ibyakozwe 9:2.Nyuma baje kwitwa Abakristu (Ibyakozwe 11:26).Cyokora abantu nyamwinshi biyita Abakristu,ariko bakora ibyo YESU yatubujije (kwiba,kurwana,gusambana,etc...).Abaslamu bose,bemera ibintu YESU yasize atubujije.Urugero,muli Yohana 3:16,havuga ko umuntu wese utemera ko YESU yadupfiriye,atazabona ubuzima bw'iteka.Abaslamu ntabwo bemera ko YESU yadupfiriye.Dukurikije ibyo YESU yavuze,nta muslamu uzabona ubuzima bw'iteka. Ni YESU ubwe wabyivugiye.Ikindi kandi,nubwo Abaslamu bita MUHAMADI ngo ni Intumwa,nta hantu na hamwe imana itubwira izina MUHAMADI muli Bible.Ahubwo Bible ivuga ko "nta rindi zina imana yaduhaye ngo dukirizwemo,uretse YESU" (Ibyakozwe 4:12).Munyumve neza.Ntabwo mvuga ko Abakristu aribo bazima.Kubera ko abiyita Abakristu,barenze 2 Billions.Ariko YESU yavuze ko abakristu nyakuri ari bake cyane (Matayo 7:13,14),kuko hafi ya bose bakora ibyo Bible itubuza.Imyemerere n'Ibikorwa,bizatuma uba muli Paradizo,cyangwa uyibura.Abantu bemera ibitandukanye na Bible,imana ntibemera (MATAYO 15:9).Tujye duhitamo aho dusengera tubanje GUSHISHOZA kuko hashobora gutuma tubura ubuzima bw'iteka.Mujye mubifatana uburemere.
Kanda hano umusubize

NIYONZIMA Michel - 25/05/2017 saa 19:02

Nibyiza,turishimye,cyanekubera Ibyobirori Bizabakuriyamunsi Pe!
Kanda hano umusubize

- 25/05/2017 saa 10:32

Narongorwe yaramaze gusaza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X