Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kicukiro:Intambara ikomeye hagati y’inzoka n’abantu yakomerekeje cyane 4 bajyanwa mu bitaro

Nyuma yo kwica inzoka 3 zari zaje mu rugo rwabo, umugabo n’abana be batatu barembeye mu bitaro bya Masaka mu karere ka Kicukiro. Umugore w’uyu mugabo urembye avuga ko yatunguwe no kubona abana be n’umugabo we bafatwa n’uburwayi butazwi.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, uyu mugore yatunze agatoki iyo nzoka, uwayerekanye aho yakururukaga ndetse n’uwayishe yafashwe n’indwara itarasobanuka kugeza ubu. Yavuze ko umwe mu bana be bato urembye ariwe wayitunze agatoki ubwo yazaga.

Ngo izi nzoka zazaga zisimburanwa mu minota nk’itanu kuburyo yayicaga hashira akanya gato akabona n’indi iraje. Ngo ejo hashize nka saa kumi z’umugoroba nibwo haje iya nyuma ari nayo yabacitse ikihisha mu mateke.

Yanavuze ko bishe inzoka eshatu ariko ko iya kane yabacitse banakeka ko ariyo yatumye abo mu muryango we bafatwa n’iyo ndwara. Bamwe mu baturanyi bavuze ko izo nzoka zishobora kuba zoherejwe na nyir’inzu ariko umugore usanzwe ukodesha uyu muryango yabihakanye yivuye inyuma.

Yabwiye abanyamakuru ko bamubeshyera ndetse ko akunze kwibutsa aba bapangayi ko bwakwiriye gusenga buri gihe. umwe mu banyamakuru bari baje gutara amakuru muri uru rugo ukorera Radio/Tv 1 ubwo yari agiye gutaha ava muri urwo rugo nawe yatunguwe no kubona indi nzoka ije mu rugo ariko abaturage bariruka abandi bihagararaho barayica.

Kugeza ubu, abaganga bo mu bitaro bya Masaka bavuze ko bigoye kuvura aba baturage kuko nta nzoka yabariye bityo ko bakiri gushakisha uko babavura.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 9/09/2017 saa 03:44

NUKURI ABOBANTU BAKWIYE AMASENGESHO
Kanda hano umusubize

emmy - 1/09/2017 saa 13:29

niba hari uzi uburyo nirukana inzoka zo munzu yambwira niba hari uburyo nakoresha NGO zigende
Kanda hano umusubize

emmy - 1/09/2017 saa 13:28

niba hari uzi uburyo nirukana inzoka zo munzu yambwira niba hari uburyo nakoresha NGO zigende
Kanda hano umusubize

emmy - 1/09/2017 saa 13:26

ngewe mumfashe uburyo nakoresha nirukana inzoka munzu ,nibihe bintu wakwifashisha?ubizi nambwire kuko zirandembeje
Kanda hano umusubize

vugukuri - 4/07/2017 saa 09:18

Nta gushidikanya abo ni abadayimoni.Nizere ko babasengeye kandi ko bakize.Naho iby'i Kibeho byo ndumva nta muntu wakagombye kubitindaho.Ubushakashatsi se bwakozwe na nde? murumva se yarikugera ku ki atari ibyo yizeye? Biragoye kubwira umuhindu ko inka atari imana,kubwira umubuda ko Imana ari imwe,kubwira umuyisiramu ko Muhamadi atari intumwa y'Imana,kubwira umudivantisiti ko isabato itariyo izageza umuntu mu ijuru,kubwira abapantekote ko Kuvuga indimi na satani ashobora kubyivangamo,kubwira umugatorika ko hari Bikiramaliya yabyaye abandi bana kandi ko asinziye kimwe n'abandi bakiranutsi,ukamubwira ko purigatori itabaho cyangwa ko abo bita abatagatifu nta bubasha bwo gusabira abazima bafite.Muri make umuntu agengwa n'imyizerere afite.Naho kumbwira ngo habaye ubushakashatsi? bwakozwe na nde kandi bagambiriye kugera ku ki? umushonzi arota arya.Murakoze.
Kanda hano umusubize

Gaspart - 7/06/2017 saa 03:21

Iyosinzoka Nintunganozuburozifateiyomirambowizozoka 1muyitwikireahozazanaye2murugohagati3muzubabamwo Ubwogubwomurirabiraikiba Ntimurusheabaganga
Kanda hano umusubize

nyandwi - 6/06/2017 saa 18:13

nugusenga,ntakindi
Kanda hano umusubize

vick - 31/05/2017 saa 12:18

babasengere iyo ni until mibi yabateye
Kanda hano umusubize

IGUHUMUGISHA - 18/06/2017 saa 17:00

NTAKINDIWAKORA URETSEGUSENGA MUKOMEZE KWIHANGANA
Kanda hano umusubize

imyuka mibi yo irahari nugusenga cg agashaka abanyamasengesh bakamusengera natwe urwo rugamba duhura narwo.
Kanda hano umusubize

iganze - 29/05/2017 saa 03:49

Aho hantu hazongera kubona ahatura? Ni amahano. Yezu ukiza bohora uyu muryango, koza isoni imbaraga z'umwijima n'abazimitse bamenye ko uri Imana bagusenge bagupfukamire wenyine.
Kanda hano umusubize

Francoise - 30/05/2017 saa 18:00

urakozecyanekubasobanurira.IMANA.Iguheumugishamama.Amen.
Kanda hano umusubize

jiriberi - 29/05/2017 saa 03:42

uwomuryagonusegeimanairabibafashamo bacyirebahitebavamuriyonzu
Kanda hano umusubize

Rafiki - 27/05/2017 saa 15:14

Ibyo ntibivurirwa masaka, yewe ntanahandi usibye kubaza abakurambere.
Kanda hano umusubize

- 27/05/2017 saa 13:06

UWOMURYANGO UFITIBIBAZOPE,,,NIBASENGE BASABEYESUABABERUMUYOBOZI YESUNINTWARIIDAKURWAMUBIRINDIRO UMUFITEABAFITEBYOSE
Kanda hano umusubize

- 27/05/2017 saa 13:00

UWOMURYANGO UFITIBIBAZOPE,,,NIBASENGE BASABEYESUABABERUMUYOBOZI YESUNINTWARIIDAKURWAMUBIRINDIRO UMUFITEABAFITEBYOSE
Kanda hano umusubize

man power - 26/05/2017 saa 18:57

Polisi yacu nakore iperereza iyo sinzoka nigatumwa bafate nyirinzu bamujyane muri mabusu abobantu batarapfa kuko niwo muti mbarangiye
Kanda hano umusubize

BISERUKA - 29/05/2017 saa 15:10

KOKO IBYU VUZE NUKURI POLISI NIBIGEMO
Kanda hano umusubize

RICHARD - 26/05/2017 saa 18:03

NTAGOARUGUKABYA
Kanda hano umusubize

- 26/05/2017 saa 10:08

ibaze nukuri ubwo yababwirag gusenga atazi impamvu ?
Kanda hano umusubize

NIYOBUHUNGIRO SIMEON - 28/05/2017 saa 12:19

nuko yarazi ibirimunzuye akaba aziningaruka zibyo murakoze yarisimeon
Kanda hano umusubize

- 26/05/2017 saa 10:08

ibaze nukuri ubwo yababwirag gusenga atazi impamvu ?
Kanda hano umusubize

Nzabandora - 26/05/2017 saa 08:04

Bikira Mariya akandagira inzoka akayijanjagura umutwe. abatabizi bicwa no kutabimenya.
Kanda hano umusubize

Gilbert - 26/05/2017 saa 15:07

Bikiramariya Arahezagiye ,rirya Teka Ntiryatewe Bose.
Kanda hano umusubize

barore - 27/05/2017 saa 14:46

Nibyo koko Bikira Mariya arahezagiye nkuko wabivuze mbese aratagatifujwe cyangwa arejejwe mu kindi kinyarwanda erega yabyaye Imana ntaho ahuriye natwe nubwo bamwe babyibeshya ngo ni umugore nk'abandi oya sibyo kuko abagore bose ntibabyaye Yesu cyangwa Yezu
Kanda hano umusubize

jackmuson - 26/05/2017 saa 15:57

Uraho nzabandora mwene bagiruwigize na bernadeta yesu niwe ushobora kubakiza mwizina ryimana data iri meijuru ibyabona hafi yuru rugo haru muhanga wumugande cy umu tzd
Kanda hano umusubize

erie munyaneza - 26/05/2017 saa 04:24

mubisubize kuri tv babibone ibyo nisomo kuko biteye ubwoba baraha agaciro gusenga inwara nugusenga nayindi
Kanda hano umusubize

Richard Andrew - 26/05/2017 saa 03:26

Nikimenyetso(sunday)n'izina n'umubare(LATHEINOS,VICARIUS FILII DEI)byayo,niwe uzasogongera kumujinya w'IMANA!
Kanda hano umusubize

fernandel - 26/05/2017 saa 13:22

Nkawe ubwo uzi ayo urimo?
Kanda hano umusubize

Richard Andrew - 26/05/2017 saa 03:19

Musome ibyahishuwe ku butumwa bw'abamalaika 3:uwa 3ati nihagira uramya inyamaswa(papauté)n'igishushanyo(churches union)
Kanda hano umusubize

Richard Andrew - 26/05/2017 saa 03:06

Abajya i kibeho barafiswe,aho gusenga iyaremye isi n'ijuru babonekerwa n'umuntu!itegeko rya 1,2nirya4 ha?! isi irafiswe!
Kanda hano umusubize

Rukundo - 25/05/2017 saa 22:17

Izo ni abadayimoni batererejwe arko nimuhure Yesu Aratabara Nimumutabaze
Kanda hano umusubize

Francine ingabire - 26/05/2017 saa 17:33

Yes Abo baganga ahubwo birinde kugira imiti babaha niba nta nzoka yabariye Ahubwo nimushake ananyamasengesho bajye muri urwo rugo nasenge imana Birukane imyuka mibi kandi rwose bagambiruze imigambi ya satani itazwi ku buzima bwabo. Naho ubundi iyi famille nimutabadengera no gupfa barapfa kuko niyo ntego ya satani.
Kanda hano umusubize

- 25/05/2017 saa 17:51

ntibyoroshy
Kanda hano umusubize

RICHARD - 26/05/2017 saa 18:00

shanidange
Kanda hano umusubize

theo - 25/05/2017 saa 17:36

imana itabare urworugo abo nabogusengerwa kuko izo nzoka ndabona zidasanzwe ahubwo ari amadayimoni .kdi mumenye ko muminsi yimperuka hazaza ibihe birusha. ahubwo ushoboye gusenga abasengere
Kanda hano umusubize

- 25/05/2017 saa 17:13

hari Imana ikomeye iratsinda uwomwanzi satani.
Kanda hano umusubize

Nsengiyumva Fiacre - 25/05/2017 saa 15:37

About Bantu nukubasengera pe !
Kanda hano umusubize

Nsengiyumva Fiacre - 25/05/2017 saa 15:35

ayo ni amashitani bohererejwe ni bakore iperereza ryimbitse kuri nyir'inzu
Kanda hano umusubize

ndahirwa manzi didier - 25/05/2017 saa 15:34

mwihangane ariko bayice itarya abandi
Kanda hano umusubize

- 25/05/2017 saa 12:05

NTIBYOROSHYE IMANA IBATABARE.UBWOSE BAFITE IBIHE BIMENYETSO
Kanda hano umusubize

- 25/05/2017 saa 12:02

NTIBYOROSHYE
Kanda hano umusubize

- 25/05/2017 saa 11:07

Tokesha dayimoni mu izina rya YESU
Kanda hano umusubize

NAGIJIMANA IGNASE - 25/05/2017 saa 15:13

NUKURI ABO BANTU NABO GUSENGERWA
Kanda hano umusubize

ndi patrick - 25/05/2017 saa 18:26

nukuri nge ikombasaba nibakira bazasenge imana kuzagera igihe izabakenerera.!
Kanda hano umusubize

kkkk - 25/05/2017 saa 10:55

Ariko kuki mukabya inkuru?
Kanda hano umusubize

Maurice - 25/05/2017 saa 11:52

Nabibonye kuri(tv)mumakru nabwo,ari,ibihimbano.
Kanda hano umusubize

kamanzi - 25/05/2017 saa 19:24

biteye ubwoba
Kanda hano umusubize

Mutabazi peter - 25/05/2017 saa 16:51

mwagiye mureka guteta abantu barembye nawe ngwiki niba uhaze jyakuryama
Kanda hano umusubize

Mutabazi peter - 25/05/2017 saa 16:51

mwagiye mureka guteta abantu barembye nawe ngwiki niba uhaze jyakuryama
Kanda hano umusubize

faustin - 25/05/2017 saa 18:45

sugukabya inkuru nanjye nabyiboneye namaso yanjye. nanjye sinajyaga nemera ko abadayimoni babaho ariko ibyo nabonye byanteye ubwoba. icyakora ubu nandika iki gitekerezo mvuye kubitaro kubareba nsanze bamaze koroherwa.
Kanda hano umusubize

ndayishimiye daniel - 26/05/2017 saa 14:23

Bakomezekwihangana turabasengera.
Kanda hano umusubize

- 26/05/2017 saa 01:42

Ngahoyitubwireneze niba abandi batikuyikabya ngendabona twugarijwe nasatani ahubwo burimuntu agiricyo asaba imana kwababavandimwebacu kd izabatabara
Kanda hano umusubize

Gaju Gaelle - 25/05/2017 saa 10:52

Israel, ni gute ufata inzoka zateye muri Kicukiro ukabigereranya n'iyerekwa ry'i Kibeho? Ahubwo wavangiwe ugende bagusengere.Naho uwo muryango watewe n'ushake abanyamasengesho babasengere kuko ndumva ntacyo bari gukora kwa muganga
Kanda hano umusubize

LEO - 25/05/2017 saa 19:45

BAGOMBA GUSENGERWA CYANGWA BAKAJYA MUKINYARWANDA
Kanda hano umusubize

Gaju Gaelle - 25/05/2017 saa 10:46

Israel, ni gute ufata inzoka zateye muri Kicukiro ukabigereranya n'iyerekwa ry'i Kibeho? Ahubwo wavangiwe ugende bagusengere.Naho uwo muryango watewe n'ushake abanyamasengesho babasengere kuko ndumva ntacyo bari gukora kwa muganga
Kanda hano umusubize

NKERABIGWI Israel - 25/05/2017 saa 10:04

This seems strange and demonic.Bigomba kuba ari ABADAYIMONI.Mwibuke wa mugande uherutse kujya gusambana bakamuteza kumera amabere (breasts).Bene ibi ni amadayimoni kandi avurwa n'abapfumu bakorana n'amadayimoni.Nagirango nibutse abantu ko mu isi nshya,abantu bazarokoka ku munsi w'imperuka,bazabana amahoro n'inzoka hamwe n'izindi nyamaswa.Bisome muli Yesaya 11:6-10.Abantu bakorana n'amadayimoni,kimwe n'abantu bose bakora ibyo imana itubuza,bazicwa ku munsi w'imperuka (Yeremiya 25:33). Ibintu bidasanzwe bibera mu isi,akenshi biba ari amadayimoni.Na biliya bibera i Kibeho abantu bagakeka ko ali Bikiramaliya,biba ari amadayimoni yiyerekana mu ishusho y'umuntu. Noneho abantu bakayasenga bayita Bikiramaliya.Amadayimoni nayo aba ashaka gusengwa. Nyamara YESU yadusabye gusenga SE wenyine (Matayo 4:10).
Kanda hano umusubize

Emile - 25/05/2017 saa 11:37

Wagiye uvuga ibyo uzi muzasa, umubyeyi Bikiramariya wabonekeye ab'i kibeho uramushakaho iki, wigeze wumva hari uwapfuye ngo ni uko yagiye kumwiyambaza. Ese wigeze ujya i kibeho ngo urebe ibihakorerwa cg ni ukuvuga amagambo wumvanye abandi?
Kanda hano umusubize

rukato - 26/05/2017 saa 03:21

Iby'i Kibeho , harya, ngo ba bakobwa baho mbere y'amabonekerwa yabo ngo babanzaga "gutegurwa" hifashishijwe imbaraga batazi aho zakomokaga? Biriya bintu none wazasanga ryari ikinamico ryo mu rwego"ndengakamere"? .Ubushakashatsi bukwiye kubaho: hakifashishwa inzobere mpuzamahanga 1) mu iyobokaMana (nta kubogamira ku idini iri n'iri), 2)muri démonologie(ibize iby' abadayimoni),3) muri psychologie(inzobere mu bireba imiteketekerereze y 'abantu), tukamenya neza ibyo aribyo!Hadakozwe ibyo, biriya bintu by'i Kibeho ,ubanza kuri benshi bizakomeza kuba ibyo bise"amayobera matagatifu!😁
Kanda hano umusubize

Cair - 27/05/2017 saa 00:22

Nange ntyooo,ariko kuki mugenda kumyemerere ya catholicisme cyane,mwarebye ibyanyu koko,icyo nizeye nuko abasebya umubyeyi namwe muzaseba
Kanda hano umusubize

Kanuma - 25/05/2017 saa 19:00

Umva muvandimwe reba ukwemera kwawe ureke gucira abo mudahuje ukwemera urubanza kuko iyo mana uvuga usenga ntabwo ibyemera.
Kanda hano umusubize

craude - 26/05/2017 saa 01:51

Nkerabigwi Nkerabigwi ubanjije kubitekerezaho ibyo uyuwe?
Kanda hano umusubize

EUGENE - 26/05/2017 saa 04:08

Umva Israel, jya uvuga ibyo uvuga naho ibya Bikira Mariya na Kibeho ubyihorere. Ukeka ko kumuvuga nabi hari icyo bimugabanyaho? Uko umutuka niko abamukomeyeho barushaho kumuzirikana no kwiyongera. Sigaho ntukirahurireho umuriro n'umubyeyi w'umuntu arubahwa nkaswe uw'Imana. Ntugakine mu bikomeye, ibyo utumva mu kwemera kwawe jya wicecekera. BARAHIRWA ABAKUNDA KANDI BAKIYAMBAZA UWO MUBYEYI. Naho abo barwayi bo ku Kicuciro Imana ibarinde.
Kanda hano umusubize

- 26/05/2017 saa 19:42

Uteye agahinda sinzi niba ari ubujiji cyangwa guterwa; ukwiye kujya i Kibeho bakagusengera umubyeyi Bikiramariya agira impuhwe nakubabarire
Kanda hano umusubize

- 25/05/2017 saa 10:04

Bahumure baracyira barushego gusenga
Kanda hano umusubize

ariko - 25/05/2017 saa 07:37

ibyontabwo aribyo gutwara kwamuganga nibyagakondo doreko mwese musigaye mwarigize abasirimu muze hano mbitsirike mbandoga rukara nimugumaho murajya ikuzimu
Kanda hano umusubize

value - 25/05/2017 saa 10:16

MUZE TUBAHE KUMUTI JJAJJA AKURIRA INZO KA AZAYIHINDURA UMUNYOROGOTO
Kanda hano umusubize

value - 25/05/2017 saa 10:17

MUZE TUBAHE KUMUTI JJAJJA AKURIRA INZO KA AZAYIHINDURA UMUNYOROGOTO
Kanda hano umusubize

- 25/05/2017 saa 17:54

Musenge amasengesho yirukana abadayimoni mu izinina rya Yesu. Amen Kandi ubwo turabirikanye mu izinina rya Yesu.
Kanda hano umusubize

Gakuru dominique - 25/05/2017 saa 19:58

Imana ikubabarire
Kanda hano umusubize

- 28/05/2017 saa 06:59

ndabona ico arikigeregezo cashikiye urwo rugo bakomeze basenge Imana irabakiza kuko irashoboye. ndi muBurundi.
Kanda hano umusubize

- 25/05/2017 saa 07:36

Mwihangane?
Kanda hano umusubize

Ngabo siras - 28/05/2017 saa 04:19

Ikintu utashobora urihangana mubiragize iman
Kanda hano umusubize

b - 25/05/2017 saa 07:13

bashake intwarane za Yezu na Mariya zibasengere
Kanda hano umusubize

Rafiki - 27/05/2017 saa 15:16

ahubwo babaze abakurambere.
Kanda hano umusubize

emmy - 1/09/2017 saa 13:31

niba haruwaba azi uburyo nakoresha nirukana inzoka munzu yambwira uburyo nakoresha
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X