Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Harry Styles mbere y’igitaramo yunamiye inzirakarengane zaguye Manchester

Harry Styles wahoze mu itsinda rya 1D (One Direction) yagiriye igitaramo muri Mexico ku mugoroba wo Kuwakabiri maze mbere yo kuririmba asaba abari aho bose ko bakifatanya na we maze bagafata umunota wo kuzirikana inzirakarengane z’igikorwa cy’ubwiyahuzi cyabereye Manchester Arena Kuwa mbere.

Ni igitero cyabaye ku mugoroba wo kuwa 22 uku kwezi ubwo Ariana Grande yendaga gusoza igitaramo cyaberaga kuri Manchester Arena. Igisasu cyaturikiye mu muhanda hafi aho bituma abagera kuri 22 bitaba Imana mu gihe 59 bo bahakomereyeke.

Iri turika ryiswe “Evil atrocity”, mu bo cyagizeho ingaruka higanjemo abana n’ urubyiruko. Salman Ramadan Abedi w’imyaka 22 bivugwa ko ari we waturikije icyo gisasu na we yaguye muri icyo gikorwa gitindi.

JPEG - 237.5 kb
ahaturikiye ibisasu i Manchester

Aho uyu musore wahoze muri One Direction witwa Harry Styles yari afite igitaramo muri Mexico, yasabye abafana kumufasha maze bagafata umunota wo gutekereza ku baburiye ubuzima muri ubwo bwiyahuzi.

Avugira ku rubyiniro, Styles yagize ati: “Iri joro nta bwo ari iryo kwishima bisanzwe, ijoro ryashize habaye icyago mu mujyi w’ iwacu I Manchester, ibi byaciye icyobo mu mutima wange.”

JPEG - 22 kb
One Direction bakiri kumwe bose

Yakomeje asezeranya imbaga ko harabaho kongera kubakinira umuziki wose afatanyije na band ye. Yahise yongeraho ati: “Ndaterekereza ko tugiye gufatanya muri uyu mwanya wo guceceka tukazirikana inzirakarengane.”

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X