Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Imbuga za Watsapp na Facebook zishobora gufungwa mu matora ya Perezida


Imbuga nkoranyamba nka Facebook na Watsapp zishobora gufungwa mu gihe bishobora kugaragara ko bishobora kubangamira amatora ya Perezida wa Repulika azaba mu kwezi kwa munani uyu mwaka.

Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bwa komisiyo y’igihugu y’amatora mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane.

JPEG - 132.3 kb
Uhereye ibumoso Prof Kalisa Mbanda na Charles Munyaneza Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora baganira n’abanyamakuru muri iki gitondo

, ubwo hasobanurwaga ibijyanye n’imyiteguro y’amatora. Umuyobozi wa Kimisiyo y’amatora, Prof Kalisa Mbanda, yavuze ko imyiteguro y’amatora igeze kure ndetse igeze kuri 90%.

Diane Shima Rwagara, Mwenedata Gilbert na Mpayimana Philippe, nibo bakandida kugeza ubu bamaze kugeza kuri iyi Komisiyo umushinga wo kwiyamamaza kwabo, nk’abakandida bigenga ubu bakaba baratangiye no gusinyisha ngo babone imikono y’abantu 600 mu gihugu hose barimo 12 byibuze muri buri karere, nka kimwe mu bisabwa umukandida wigenga.

Komisiyo y’amatora yatangaje ko mu gihe bizagaragara ko imbuga nkoranyambaga zikoreshwa mu buryo butemewe burimo no kwamamaza abakandida igihe cyagenwe kitaragera, bishoboka ko zazaba zinafunzwe igihe gito ngo zitazabangamira imigendekere myiza y’amatora. Hanakomojwe ku kuba hari abatangiye kwamamaza igihe kitaragera.

Muri iki kiganiro nanone hagarutswe ku ngengo y’imali izakoreshwa y’amatora ubuyobozi bwa komisiyo y’amatora buvuga ko aya matora azatwara amafaranga y’u Rwanda asaga 6.600.000.000, amwe muri ayo Komisiyo ikaba yaramaze kuyahabwa naho andi bazayongerwa na Leta mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018.

Ayo akaba angana n’amafaranga y’u Rwanda asaga 1.400.000.000 bazakoresha mu bikorwa byo gukurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida, guhugura abazatoresha no kwigisha abanyarwanda ibijyanye n’uburere mboneragihugu.

Biteganyijwe ko tariki 7 Nyakanga 2017 aribwo abakandida bose baziyamamaza bazaba bamenyekanye, hanyuma kwiyamamaza bikazahita bitangira kugeza kugeza tariki 3 Kanama 2017. Kwiyamamaza mbere y’icyo gihe ntibyemewe ndetse nibikorwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, bishobora kuzatuma zifungwa.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kalisa - 29/05/2017 saa 07:21

bazafunge na telephone
Kanda hano umusubize

- 30/05/2017 saa 02:07

ndi umurundi urwanda nta demokarasi ibayo mumatora bacabafunga imbuga ngurukana bumenyi ntaho vyakabonetse
Kanda hano umusubize

kalisa - 29/05/2017 saa 07:20

bazafunge na telephone
Kanda hano umusubize

bitegwamaso alphonse - 27/05/2017 saa 13:39

ariko bazafunge zose muri rusange harimo na Twitter kuki bafunga zimwe izindi bakazireka ?
Kanda hano umusubize

bwoba - 27/05/2017 saa 12:06

BBC Muzayifungure mufunge whatsup na facebook
Kanda hano umusubize

gatete james - 27/05/2017 saa 08:36

ariko muri aba dictateur kweli ubwo nubwoba bwa diane rwigara koko? nubundi ibizava mu matora turabizi nimushake muzabyihorere
Kanda hano umusubize

hiriz - 27/05/2017 saa 03:38

muzibeshye mumfungire whatsapp ariyo ingaburira nzahita mbagaya demokarasi mwirirwa muvuga
Kanda hano umusubize

??!!!!!!!!! - 26/05/2017 saa 06:48

Systeme Dictateul Kuki Se Byafungwa??!!!
Kanda hano umusubize

my - 27/05/2017 saa 06:27

Ibi nibyo kabisa.Turashaka amatora atarimo akavuye,ibihuha n'ibigambo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X