Monaco cosmetics

Hakomeje kwibazwa niba Afurika y’Epfo izashyira ikemera kurekura Kayumba Nyamwasa

Leta y’Afurika ikomeje gutswa igitutu n’ubutabera n’imiryango yigenga basaba ko Gen Kayumba Nyamwasa atahabwa ubuhungiro muri iki gihugu ahubwo ko yakwirukanwamo akazanwa mu gihugu kavukire cye.

Ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2017 Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubujurire rwa Bloemfontein muri Afurika y’Epfo rwumvise ubujurire bwatanzwe n’ikigo gishinzwe ibibazo by’impunzi n’abimukira bita mu Cyongereza (The Consortium of Refugees and Migrants in South Africa) cyajuririraga icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Gauteng y’Amajyaruguru rwanzuye ko rwemeranya na leta ko Umunyarwanda, Gen Kayumba Nyamwasa ukomeje gusaba ubuhungiro muri iki gihugu abukwiye kubera ko ngo ashobora kugirirwa nabi aramutse agaruwe mu Rwanda.

JPEG - 19.3 kb
Kayumba Nyamwasa ibye bikomeje kuba urujijo

Iki kigo kimaze imyaka 6 yose mu ntambara y’amategeko gisaba ko Gen Kayumba Nyamwasa atakwemererwa ubuhungiro muri Afurika y’Epfo ngo kubera ibyaha ashinjwa birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu. Yavuye mu Rwanda mu 2010 ahunze ahita yerekeza muri Afurika y’Epfo ari naho akibarizwa kugeza ubu.

Iki kigo kivuga ko ingingo ya 4 y’amategeko agenga ibijyanye no gutanga ubuhungiro ivuga ko nta muntu wemererwa ubuhungiro mu gihe byaba bizwi ko yagize uruhare mu byaha by’intambara cyangwa ibyibasiye inyokomuntu.

Mu rukiko kikaba cyagaragaje ubwoba bw’uko kureka Kayumba akaba muri Afurika y’Epfo arinzwe na guverinoma kwaba ari nko kugaragaza ko iki gihugu ari ijuru ry’abahunga ubutabera kubera ibyaha bakoze.

Leta ya Afurika y’Epfo yo yakunze gushimangira ko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko Nyamwasa hari ibyaha yakoze mu Rwanda, usibye ibyo ashinjwa n’abashinzwe iperereza mu butabera bw’u Bufaransa n’ubwa Espagne bwanasohoye impapuro zo kumuta muri yombi.

Kayumba ubwe akaba yarabwiye abashinzwe iperereza b’Abafaransa ko yumvise perezida w’u Rwanda avuga ko RPF ari yo yahanuye indege ya Habyarimana wari perezida w’u Rwanda ikagwamo n’abapilote batatu b’Abafaransa.

Ikinyamakuru Timeslive cyo muri Afurika y’Epfo kivuga ko leta y’iki gihugu yashimangiye ko hagendewe ku ibanga rikomeye rikoreshwa mu bijyanye no gusaba ubuhungiro, idategetswe kugira byinshi ishyira ku mugaragaro ku mpamvu zatumye iha Kayumba status y’impunzi, impamvu ikigo gishinzwe ibibazo by’impunzi n’abimukira (CormSA) cyari cyizeye ko zigomba gushyirirwa ku mugaragaro mu rukiko.

Nyuma y’ihanurwa ry’indege yari itwaye perezida Habyarimana kuwa 06 Mata 1994 nibwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari imaze igihe yareteguwe yahise ishyirwa mu bikorwa byeruye. Iperereza rya mbere ryakozwe n’Abafaransa mu 2006 ryatumye hashyirwaho impapuro zo guta muri yombi benshi mu bantu bari begereye Perezida Kagame barimo na Kayumba Nyamwasa.

CormSA mu rukiko ikaba yakomeje guhagarara kuri iri perereza ry’abanyamahanga ivuga ko status y’impunzi ya Kayumba yateshwa agaciro ivuga ko ibyavuye mu iperereza byizewe.

Abanya-Espagne bo banze gusohora impapuro zita muri yombi abo ubutabera bwa Espagne bukurikiranye, ariko bavuga ko umunsi Nyamwasa yakandagije ikirenge muri Espagne azatabwa muri yombi akaryozwa urupfu rw’ababikira b’Abanya-Espagne ngo biciwe mu Rwanda muri jenoside.

Uwitwa Loren Landau, ukuriye urwego rw’ubushakashatsi mu bijyanye na politiki n’urujya n’uruza muri African Centre for Migration and Society ya Kaminuza ya Wits, asanga ibiri muri iki kibazo cya Kayumba ari ibyo gukemangwa.

Yavuze ko ubusanzwe Afurika y’Epfo itesha agaciro ubusabe ikabaza ibibazo nyuma. Ngo impungenge zihari zikaba ari uko abantu baba badafite aho bahuriye n’ibyaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu usanga ubusabe bwabo bw’ubuhungiro bwo buteshwa agaciro.

Loren akomeza avuga ko nubwo Kayumba yaba akwiye ubuhungiro, Afurika y’Epfo niyiyemeza kuzajya yirengera ingaruka mu bijyanye no gutanga ubuhungiro, ikwiye no kujya ifata nk’ibikomeye ibirego n’impungenge zivuka igihe abantu nka Kayumba basabye ubuhungiro.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Masumbuko - 30/05/2017 saa 09:19

Ariko kuki atagiye muri Congo ko ari nini? ??????urebeko ba Mudacumura batamaze imyaka n'imyaniko. Nta general wagiye ikantarange ngo yahunze! !narebe Nkunda, Makenga na Adolfo.
Kanda hano umusubize

bahati - 28/05/2017 saa 10:09

ariko tujye tumenyako isi idasakaye ibyo byaha ashinjwa abamushinja ntibarikumwe najye bavuga ibyobapfa bareko kutindagiza abaturage tuvuga ibyo tutazi ,banyakubahwa bayobozi bacu aho ejo ntimuzatema amashami muhagazeho!Imana ibegere ibahe gushyira hamwe.
Kanda hano umusubize

hagu - 27/05/2017 saa 03:35

mumurekesha agomba gufata icyemezo nkumuntu wumusirikare mwiba muvugishwa uriya ntabwo ari sivirian sha
Kanda hano umusubize

murundi - 26/05/2017 saa 08:26

uri ijugoryi urinde se wowe ngo genelal na perezida arahunga nkanswe gen uzi ubwenge wachecheka
Kanda hano umusubize

singirankabo Theogene - 26/05/2017 saa 06:32

none c Ubwo natahuke rero
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 26/05/2017 saa 04:36

Sinigeze Numva Umugeneral Uba Impunzi Kweri. Nka Kayumba Guhunga Arabona Ari Ikote Rimubereye Ndi General Sinahunga.Hero Shed Not Tears Khadafi, Adolf Hitrel, Nimmeres, Etc Urwanda Ntabagabo Bintwari Rugira Ahubwo Rugira Abagore Bintwarane
Kanda hano umusubize

INNOCENT - 29/05/2017 saa 10:48

guhunga s ubugwari. icyakora har ibikorwa biranga ikigwari naho guhunga? nibangahese batarahunga? ahubwo IMANA ijye ibiturinda.murakoze
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 30/05/2017 saa 10:06

Buriya Ni Bwo Butwari Mujya Muvuga??!!! Mbega General Wumushumba Uragira Ingurube Natahe Azakirwana Ubwuzu Areke Kwifuza Gutungwa Nibisigarira Byi Ngurube. Kayumba Simukunda Habe Nagato Ni Card Mbi Yamariye Abantu Mubuvumo Bumwe
Kanda hano umusubize

INNOCENT - 29/05/2017 saa 10:48

guhunga s ubugwari. icyakora har ibikorwa biranga ikigwari naho guhunga? nibangahese batarahunga? ahubwo IMANA ijye ibiturinda.murakoze
Kanda hano umusubize

INNOCENT - 29/05/2017 saa 10:49

guhunga s ubugwari. icyakora har ibikorwa biranga ikigwari naho guhunga? nibangahese batarahunga? ahubwo IMANA ijye ibiturinda.murakoze
Kanda hano umusubize

INNOCENT - 29/05/2017 saa 10:49

guhunga s ubugwari. icyakora har ibikorwa biranga ikigwari naho guhunga? nibangahese batarahunga? ahubwo IMANA ijye ibiturinda.murakoze
Kanda hano umusubize

INNOCENT - 29/05/2017 saa 10:49

guhunga s ubugwari. icyakora har ibikorwa biranga ikigwari naho guhunga? nibangahese batarahunga? ahubwo IMANA ijye ibiturinda.murakoze
Kanda hano umusubize

- 30/05/2017 saa 10:03

andahunga c haramahoro yarafite kayumba muramwanga akirinaha mwavugaga wagirango mwabaga mujunditse amazi iyumuntu ahuye nakabazo mubamwabonye umwanya! !!!!
Kanda hano umusubize

macupa - 25/05/2017 saa 19:59

atabwe muri yombi aryozwe ibyaha aregwa naleta yu Rwanda
Kanda hano umusubize

munyuza - 26/05/2017 saa 14:26

Ahubwo abaye umugabo yajya mwishyamba cyangwa akitanga muti france cg Espagne
Kanda hano umusubize

Niringiyimana - 2/06/2017 saa 04:05

Ahaa!Wamenya ariki?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X