Monaco cosmetics

Kayumba Nyamwasa ngo agiye kwamburwa ibyangombwa by’ubuhunzi

Nyuma y’iminsi mike itsinda ry’abahagarariye impunzi n’abimukira muri Afurika y’Epfo, ritanze ikirego mu rukiko rw’ikirenga mu mwaka ushize wa 2016 gisaba Leta ko yatesha agaciro ibyangombwa by’ubuhunzi byahawe General Kayumba Faustin Nyamwasa, kubera ibyaha byibasiye ikiremwamuntu akurikiranyweho, uru rukiko rwamaze gutangaza ko rutesheje agaciro ibyo byangombwa.

Uku gutesha agaciro ibyangombwa bishobora gutuma Kayumba Nyamwasa akurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga cyangwa se akaba yagarurwa mu Rwanda agakurikiranwa ku byaha yakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda.

JPEG - 26.7 kb
Gen Kayumba Nyamwasa yaba ari mu mazi abira

Iri tsinda ry’abahagarariye impunzi n’abimukira muri Afurika y’Epfo, ryari ryagaragaje ko ritifuza ko igihugu cya Afurika y’Epfo cyaba icumbi abanyabyaha bahungiramo bakajya kwidegembya. Kuregera urukiko rw’ikirenga kandi, byaje nyuma y’uko urukiko rukuru rwa Pretoria rwari rwanze iki cyifuzo.

Iri tsinda ryagiraga riti: "Nyamwasa ashinjwa ibyaha by’intambara yakoze mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ibyo bikaba ari ibyaha yakoze ubwo yari umusirikare w’umugenerali mu ngabo z’u Rwanda, ubu akaba ashakishwa n’inkiko zo mu Bufaransa ngo aburanishwe kuri ibyo byaha mpuzamahanga.

General Nyamwasa yahawe ibyangombwa by’ubuhunzi n’abayobozi ba Afurika y’Epfo, birengagije ko amategeko atemerera abakoze ibyaha by’intambara guhabwa ubuhunzi."

Urukiko rukuru rwa Pretoria, rwari rwagaragaje ko Nyamwasa yahawe ibyangombwa by’ubuhunzi bitewe n’uko abayobozi b’iki kihugu bari babonye ko ahigwa na Leta y’u Rwanda, bakanavuga ko iri tsinda rihagarariye impunzi n’abimukira ritigeze rigaragaza ibimenyetso bifatika byerekana ko ibyaha ashinjwa yaba yarabikoze.

Ibyakozwe n’urukiko rukuru byateshwejwe agaciro n’urukiko rusumba izindi muri iki gihugu, ari rwo rw’ikirenga rwanzuye ko Kayumba Nyamwasa akurirwaho ibyangombwa bimwemerera kuba impunzi.

Kayumba Faustin Nyamwasa yigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda aho yari afite ipeti rya Lieutenant General, nyuma aza guhagararira u Rwanda mu Buhinde ku mwanya wa ambasaderi, aho yavuye afata iy’ubuhungiro akerekeza muri Afurika y’Epfo.

Muri 2011, Lieutenant General Kayumba Nyamwasa yahamwe n’ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukurura amacakubiri n’ivangura; ibyaha bivutsa igihugu na Leta umudendezo no gusebanya. Yahamwe kandi n’icyaha cyo gutoroka igisirikare. Yaburanishijwe adahari, akatirwa imyaka 24 y’igifungo. Afatanyije na bagenzi be barwanya Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe, bashinze ishyaka RNC rirwanya byeruye ubutegetsi bw’u Rwanda.

Kugeza ubu nyuma yo gufatirwa icyemezo cyo kwamburwa ibyangombwa by’ubuhunzi, ntibiratangazwa niba Kayumba Nyamwasa azahita azanwa mu Rwanda ngo arangize igihano yahawe cyangwa niba azoherezwa mu Bufaransa ahari izindi nkiko zishaka kumukurikirana.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gatorano - 6/06/2017 saa 04:14

Uzashyigikire umuntu mu byiza yakoze,ariko unamurwanye mu bibi akora!Harya mwibagiwe itegeko rye ngo:Ikinyeganyega cyose murase?Harya uruhunja ntirunyeganyega?Ngo yabohoye u Rwanda!Harya icyo yarubohoyeho Ni iki?Yararuboshye na bagenzi be,ubu bageze ihihe cyo kwiboha kandi ntibazabona ubabohora.
Kanda hano umusubize

innocent - 2/06/2017 saa 09:41

bamuzanemurwa nda aryozwe ibyaha yakoze ducye umucyo wokudahana kabis.
Kanda hano umusubize

KANYARWANDA - 1/06/2017 saa 11:12

Ariko muravuga kweri, wagirango muri za BBC.
Kanda hano umusubize

- 30/05/2017 saa 09:55

erega tugombakumenya y'ukonawe aruwacu ntitumufatanye nibibazo ngobidushimishe nibyinshi yakoze gusa naramuka agize ikibazo Africa yepfo azahura nakaga kuko tuziy'uko ariho ari kandi ntimukavuge umuntu neza kuko Amezeneza!
Kanda hano umusubize

muhire - 29/05/2017 saa 14:56

Ubundi yajyaga South Africa atabona amashyamba ya Congo??????iyo yigira muri Congo ibibazo ntibibiba byararangiye? Nta mu general wo guhungira mu magorofa. Iyo afata igice kimwe muri Congo ntiyari kuba arya kabiri.? ? ????niba ari general koko ntituzongere kumva ngo ari south Africa. Narebere kuri ba Makenga,Niyombare cg Nkunda.
Kanda hano umusubize

muhire - 29/05/2017 saa 14:52

Ubundi yajyaga South Africa atabona amashyamba ya Congo??????iyo yigira muri Congo ibibazo ntibibiba byararangiye? Nta mu general wo guhungira mu magorofa. Iyo afata igice kimwe muri Congo ntiyari kuba arya kabiri.? ? ????niba ari general koko ntituzongere kumva ngo ari south Africa. Narebere kuri ba Makenga,Niyombare cg Nkunda.
Kanda hano umusubize

NTWARI - 29/05/2017 saa 06:30

Mujye mugerageza gusoma kuko nubwo uriya muryango wasabye ko Kayumba yakwamburwa ubuhungiro ariko wanasabye ko atakoherezwa mu Rwanda .Erega Kayumba ni I Bolo y ' abazungu buriya igihe bagennye nikigera bazamukoresha.Mwivugira ibyanyu n ' amarangamutima yanyu ariko jye mbona abayobozi b'ibihugu by' Africa bagombye kuyoborana ukwigengesera kuko nta n' umwe ujya ku buyobozi batabumuteretseho iyo rero utangiye kuzamura intugu baragukosora.Barabashuka bakica benewabo bakabyemera kd bazi neza ko ariwo mutego babatega.
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 29/05/2017 saa 11:25

Yego Rata Abandi Bagakwiye No Kuvanamo Isomo Ryo Kutivuruguta Mubibi Bica Inzirakarengane Kuko Nta Cumbi Ryabicanyi Hano Kwisi Ndetse No Mw'iju Usibye Ikuzumu Gusa Urugero Ni Nkiyi Card Idakenewe Ngo Ni Kayumba Isi Iramwanze Keretse Kuwo Yakoreye Ariwe Satani Ikuzimu
Kanda hano umusubize

makokera john - 28/05/2017 saa 14:08

Ese kuki iyi photo mwayikasemo kabiri mwashakaga kugera kuki??
Kanda hano umusubize

Aima - 28/05/2017 saa 00:48

Gen Kayumba,ntakwiriye kujya mu bufaransa guciribwayo urubanza kuko niwacu i Rwanda barabishoboye.ikindi kandi nk'Umusirikari mukuru afite amabanga menshi y'igihugu aho kuyatanga ahandi naze mu Rwamubyaye. Gen Kayumba mu kinyarwanda baravuga ngo impyisi yiwanyu ikurya ikurundarunda.HE Paul uramuzi ntakunda abamutenguha uretse ko kuwayamanitse burya n'imbazi ajya azimugirira(bivuze ko kwitanga kwawe bishobora gutuma ugabanyirizwa igihano mwakatiwe) Mugire Amahoro y'Imana kandi Imana ihe umugisha uRwanda.
Kanda hano umusubize

nzabinga - 27/05/2017 saa 03:32

rahirako amanitse amaboko akigaba mubufaransa kuvuga abo bafatanyije kobenshi batakwinyaraho murwandaho ahagarutse ririyapeti baba barapfuye kurimuha nakore nkumusirimkare iri genenal koko nzoba ndeba ra
Kanda hano umusubize

- 26/05/2017 saa 17:17

nawe se yabona ariko mana we uri serieux ndakwemera
Kanda hano umusubize

rugwiro - 26/05/2017 saa 16:20

ibyifuzo byanyu birazwi ntimuteze gukina hejuru yitwari zarubohoye zikadukura mumenyo yabicanyi
Kanda hano umusubize

munyuza - 26/05/2017 saa 14:16

cyangwa se yemere amanike amaboko yitange mu nkiko za Espagne n'ubu Fransa amene amabanga kandi atangaze n'abafatanyije nawe kumara imbaga mu mashyamba ya congo
Kanda hano umusubize

munyuza - 26/05/2017 saa 14:14

Ubundi nta mu General ukwiriye guhunga ngo ajye kwibera muri za etages na za cadastre. Reka rero bamumare ubwoba yemere ave mumashuka afate arebe igikwuriye umusirikali mukuru mugihe bigeze mu mahina
Kanda hano umusubize

fredi - 26/05/2017 saa 11:44

Nange ndumva ari uko bigomba kugenda niba ashinjwa ibyaha byintambara yakoze akiri umugaba wingabo ajyanwe mu bufaranca age kuvuga abobabifatanije
Kanda hano umusubize

nibyo - 26/05/2017 saa 07:57

najyanwe mubufaransa azashinje nabandi baafatanije kumara nogukaraba inkaba nibinjyira azafatwe!
Kanda hano umusubize

Ir. Kamanzi Dylan - 26/05/2017 saa 09:15

Yes ibyo uvuze nibyo. Aka group kabo nuko kakiri kuntebe ariko kazahanwa. Barakabije
Kanda hano umusubize

rugwiro - 26/05/2017 saa 16:16

mwanyanga biramamwe ibyo muba mwifuza birazwi ntabyo muzabona niki yakozeyo ko yarwanije interahamwe nabazishyigikiye murabeshya ntacyomuzageraho
Kanda hano umusubize

Ephrem - 27/05/2017 saa 05:07

Wowe Kamanzi kimwe na bagenzi bawe Muzarinda musaza ibyifuzo by' ubuterahamwe bwanyu bitagezweho. Murabura kubaza FDRL yabirukankanaga mu mashyamba mukajya kugwayo mwarangiza ngo mutegereje ko abafaransa babakorera ubutabera? Ese kuki mudashima ababakuye mu mashyamba ya Congo bakabagarura mu Rwanda amanywa ava , bamwe muri mwe mukiga mukaminuza abandi magatunga mugatunganirwa? Ariko ibitekerezo bibi byuzuye ubugome ntibituma mureba ibyo byiza na gato ingenbitekerezo ishingiye ku macakubiri yababereye cancer yo mu bwonko. too bad
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X