Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Icukumbura na rwaserera ku mitungo ya Ivan Ssemwanga byafashe indi ntera

Urupfu rwa Ivan Ssemwanga umugabo wahoze ari uw’umunyamideli Zari rukomeje kuzura inzangano amatiku n’umwiryane mu muryango,aho bamwe bavuga ko uyu mugore nta ruhare namba afite nawe agashimangira ko adatwaye iyo mitungo ntacyo yaba akoze dore ko ngo iturufu arisha ari abana b’abahungu batatu yabyaranye na nyakwigendera.


Nyuma y’urupfu rwa Semwanga itangazamakuru ryo muri Uganda ryatangiye gusohora inkuru zicukumbura aho yavanye ubukungu yari afite n’ibibazo yanyuzemo kuva akigimbuka kugeza ashakanye na Zari bagatandukana.

Redpepper yatangaje ko nyuma y’urupfu rwa Semwanga havutse ikibazo gikomeye mu muryango we biturutse kuri Zari watangiye kwisuganya agaragaza ko ari we ugomba kuzungura imitungo y’uwapfuye kuko ngo yari umugore we ndetse bafitanye urubyaro.

Zari Hassan usigaye ari umugore wa Diamond Platnumz wo muri Tanzania bishobora kutazamworohera kwegukana imitungo irimo inzu z’agaciro gakomeye, amashuri n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi Semwanga yasize.

Mubyara wa Semwanga, King Lawrence yavuze ko umuryango wabo utifuza na goto kubona Zari atunga agatoki imitungo ya nyakwigendera kuko nta sano bagifitanye na we, by’akarusho ngo yamaze gushaka undi mugabo bisobanuye ko yitandukanyije na bo bya burundu.

Uyu mugabo akomeza avuga ko Zari yagiye muri Afurika y’Epfo kurwaza Semwanga ubwo yari muri Coma agamije kwereka rubanda ko yamukundaga nyamara ari ukwishakira inzira zo kwegukana imitungo y’uyu muherwe.

Yagize ati “Ni ukuri Zari yahamagaye murumuna wa Ivan, Sir Pinto hanyuma amubwira ko agiye gufata umutungo we[wa Semwanga] wose 100%. Agomba kuzakomeza akaba umugore wa Platnumz, none ngo arifuza no kwegukana iyo mitungo.”

King Lawrence yongeyeho ko akimara kumenya ko Zari yatangiye guhangana n’umuryango wa Semwanga ashaka kwegukana imitungo ye ngo yamusabye kutongera kubitekereza kuko ntacyo yari agihuriyeho na nyakwigendera.

Yagize ati “Namubujije kongera kubitekerezaho, arashaka guhita abyikubira kuko mpuze cyane mu bindi […] Arashaka kubitwara byose kuko barumuna ba Semwanga nta ngufu bagira, bibera mu nzoga….”

Zari yabaye umugore wa Semwanga igihe kirekire kuko bamaranye imyaka icumi yose batandukana bamaze kubyarana abana batatu gusa ubu yabyaye abandi babiri ku mugabo we mushya Diamond.

Ingano y’umutungo Semwanga yasize muri Uganda na Afurika y’Epfo nturamenyekana kugeza ubu. Umurambo we ugomba kugezwa muri Uganda ku gicamunsi cyo ku Cyumweru nyuma azashyingurwe muri Nakaliro muri Kayunga.

Ivan yitabye Imana kuwa 25 Gicurasi 2017 aguye mu bitaro i Pretoria muri Afurika y’Epfo. Yitabye Imana ku myaka 40 y’amavuko azize indwara yo gucika imitsi yo mu bwonko.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

umusaza - 30/05/2017 saa 04:23

Kbs nonese uwo mubyarawe avuziki kubana nibayibahe naho ibyo ngo mubyara we nagende
Kanda hano umusubize

MC THE SWEET - 29/05/2017 saa 16:56

nkuko byavuzwe arko ntibisobanurwe neza,Niba zari yaratandukanye na Ivan biciye mu nkiko bakabatanya,bakamwemerera kugenda atwaye n'abana birumvikana bamuhaye n'imitungo yo kubarera bivuzeko ibyo atabigira urwiteazo,naho Niba bitaraciye mubuyobozi imitungo agomba kuyihabwa ikarera abana kuko no aba na ivan
Kanda hano umusubize

mugwanashaka - 27/05/2017 saa 05:05

Inkuru ntiyuzuye, sinzi amategeko y'ubuganda ariko noyaba ameze nka yiwacu, zari abwrizwa guhabwa imitungo kuko babanye bakaba bari bafitanye abana.kuba bari baratandukanye sikibazo kirekire imitungo niyabana ba Yvan.gusa nyina nkuwubareze ayicunge...
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X