Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abayobozi 6 ba ADEPR bamaze gukatirwa igifungo cy’agateganyo

Abayobozi bakuru batandatu b’itorero ADEPR mu Rwanda baraye bakatiwe igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 nyuma y’aho urukiko rugararije ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha bakoze kandi ko barekuwe batoroka ubutabera.

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2017, hasomwe urubanza ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo abayobozi bakuru b’itorero rya ADEPR, aho bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza akayabo k’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari eshatu.

JPEG - 36.6 kb
Bishop Tom Rwagasana yakatiwe iminsi 30 y’igifungo

Mu iburanisha ryabaye mu ntangiro z’icyumweru, bari basabye urukiko ko barekurwa by’agateganyo bakaburana badafunze ariko batewe utwatsi.

Abakatiwe n’urukiko ni Bishop Tom Rwagasana wari umuvugizi wungirije na Pasiteri Salton Niyitanga wakoraga mu biro bye nk’umunyamabanga, hakabamo Mutuyemariya Christine usanzwe ari umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Itorero ADEPR aho yari ashinzwe ubukungu n’imari, hakabamo kandi Pasiteri Eng. Theophile Sindayigaya wari ushinzwe inyubako muri ADEPR, Gasana Valens ushinzwe icungamutungo muri ADEPR hamwe na Pasiteri Sebagabo Leonard wari Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR.

JPEG - 24.2 kb
Mutuyemariya Christine nawe yakatiwe iminsi 30

Aba bayobozi bakuru ba ADEPR baherutse gutabwa muri yombi bakaba bakurikiranyweho kunyereza akayabo k’amafaranga, barimo Kuwa Mbere tariki 22 Gicurasi 2017, ubushinjacyaha bwa Gasabo bwasobanuye ko muri 2015 ubuyozi bw’itorero rya ADEPR bwatse muri Banki ya BRD inguzanyo bakemeranywa na banki ko bazarangiza kuyishyura muri 2025 kuko yagombaga kwishyurwa mu myaka 10, ariko aba bayobozi bagahita bashyira igitutu ku bayoboke bagakusanya akayabo k’amafaranga y’u Rwanda miliyari eshatu na miliyoni magana atanu na mirongocyenda n’ebyiri n’ibihumbi magana ane na mirongo itandatu na bitanu na magana atatu na makumyabiri n’ane (3.592.465.324 Frw), ariko aya yakusanyijwe akaba atarahise yishyurwa banki ahubwo ngo abayobozi bagiye bayanyereza mu byiciro bitandukanye bakoresheje amayeri.

Nk’uko byasobanuwe n’Ubushinjacyaha, ngo hari abantu basinyirwaga amasheki y’amafaranga menshi n’abayobozi ba ADEPR bigaragara ko ari ayo bishyuwe na ADEPR cyane cyane ku bikoresho byubakishijwe Hotel Dove iri ku Gisozi, nyamara nyuma ngo abasinyiwe sheki bamaraga kubikuza ayo mafaranga bakayasubiza abayobozi bakayakoresha mu nyungu zabo bwite, mu gihe abayoboke bari barasabwe amafaranga bizezwa ko ari ayo guhita bishyura banki bari barafashemo umwenda.

Muri rusange, Ubushinjacyaha bugaragaza ko amafaranga yaturutse mu misanzu y’abayoboke b’iri torero yanyerejwe n’abayobozi bakuru b’iri torero hagati y’umwaka wa 2015 n’uwa 2017, yose hamwe agera kuri 2.530.395.614 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bishop Tom Rwagasana wari umuvugizi wungirije wa ADEPR, ahawe umwanya ngo yiregure yavuze ko nta mafaranga yigeze anyerezwa kandi ngo bagiye bakora amasuzuma atandukanye agaragaza ko nta yakoreshejwe nabi cyangwa ngo anyerezwe.

Gusa yavuze ko ibijyanye n’amasheki yagiye ashyiraho umukono hagambiriye kunyereza amafaranga byo adakwiye kubibazwa kuko iby’imikoresherezwe y’amafaranga bitari mu nshingano ze. We na bagenzi be basabaga ko barekurwa bakaburana badafunzwe ariko batewe utwatsi.

Dore amafoto y’abandi bakatiwe iminsi 30

JPEG - 31.5 kb
Past Salto Niyitanga
JPEG - 39.8 kb
Gasana Valens
JPEG - 52 kb
Sebagabo Leonard

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BISERUKA - 29/05/2017 saa 16:14

KUJYA MWIJURU BIRAGOYE
Kanda hano umusubize

Michel - 29/05/2017 saa 06:10

iyi ni gasopo itanzwe no ku bandi bigize abashumba kandi umuhanmagaro wabo ari uwo kunyunyuza imitsi ya rubanda. Bazigire mu bucuruzi maze RRA ibahanire kunyereza imisoro n`amahoro, yo ntabwo ikina.
Kanda hano umusubize

Michel - 29/05/2017 saa 06:07

Umuyobozi mukuru ari he? ndavuga Principal Bishop !! miliyari 2 zisaga ni nyinshi, zakubakira abapfakazi bangahe muri iki gihugu? zakwigisha imfubyi zingana iki? Abajura gusa!!!
Kanda hano umusubize

- 28/05/2017 saa 17:07

IMANA IRABIZIBYOSE ABAKRISTO DUKOMEZE GUSENGA
Kanda hano umusubize

- 28/05/2017 saa 16:30

Nakamanyu Kutsi Ngokakuryohera Uyumusi Ejo Kakakuninga Bazarebe Nabakuriye Amakopasiyo Hiryanohino Mumatorero
Kanda hano umusubize

Isaac - 28/05/2017 saa 13:33

Nzaramba@ umeze nkumupfapfa ngo ADEPR ngo yirirwa ivuga ngo mwuka?uzasome neza ubutumwa bwiza ntawutunganye usibye umwe.ikindi nawe uwagushungurura ntiyakuburamo urukumbi.naho ibyuvuga mwihuru hazajyayo abakijijwe neza bahora bitunganya .Association ni ikimina mubindi gerageza kumenya icyo Kristo Yesu ashaka kuruticyo amadini ashaka.
Kanda hano umusubize

BIZASHIRA - 29/05/2017 saa 07:42

UMVA NSHUTI YANGE WIRAKAZWA NUKO BAVUZE KUBAYOBOZI BITORERO RYAWE AHUBWO GENZURA KOKO NIMBA IJAMBO BAKUBWIRIJE RIHURA NUKURI KWABIBIRIYA KUKO BIBIRIYA IRAVUGA NGO UMUGABURA WIBYERA AGOMBA NAWE KUBA URAWERA KANDI IKONGERA IKAVUGANGO BAZIGWIRIZA ABIGISHA BAHUJE NIRARI RYABO NONE URAMBWIRA NGWECYAMBELE NUGUKO IBYO KRISTO ASHAKA E NIBYO KOKO ARIKOSE WABIKORA GUTE KANDI WARABESHWE UKULI KWIJAMBO WIJYEZE UJYENZURA MURI BIBIBIRIYA YOSE NGUNYELEKEMWO BYIBURA UMUNTUMWE WABATIJWE MWAYOMAZINA ATATU ABO UVUGIRA BAKUBATIJEMO DATAWATWESE NUMWANA NUMWUKAWELA NONESE BAKUBATIJE MWAYOMAZINA BAKURIKIJE URUHE RUGERO BYIBURA UMWE WABA ALIMURIBIBILIYA WATIJWE MWUBWUBUTATU ESE UMUPANTEKOTE WAMBELE KOYAKABAYE PETELO KWATABATIJE MUMAZINA ATATU ABO BAPANTEKOTE BANYU IBYO BAKOLA BABIKULAHE IGIHE CYILAGEZE MUGENZULE IBYANDITWE MULEBEKOKO NIMBA MWUBATSE KURUFATIRO RWINTUMWA NABAHANUZI SOMA IBYAKOZWENINTUMWA 2_37[10_44]19_1]8_14]AHO HOSE ABITWA ABAKRISTO NUKO BABATIJWE MWINA RYE [WONGELE USOME 1TIMOTE.2-9] 3-1]1ABAKORINTO 14-32.UHAGAZHE
Kanda hano umusubize

irasubiza dieudonne - 30/05/2017 saa 16:08

none ko wita abantu NGO nabapfapfa Mandi bigaragara ko bariya ba bishops ari ibisambo nta mwuka bafite were none tubashyigikire kubera batubatije
Kanda hano umusubize

bitonda naphutal - 28/05/2017 saa 10:51

sindimana ngo ndebe mumitima wabo gusa imana nku mucamanza utabera niba ibona ibyobashinzwa arukuri izabahane ARKO niba banarengana imana yonyine izigaragaze ibarenganure nge mbashize imbere yimana izakore ibyayo
Kanda hano umusubize

maman simbi - 28/05/2017 saa 03:04

sheke zibikuzwa muri ubwo buryo bwokurigisa ibyarubanda ntaho zitari mumanuke muze mumaparuwasi,tubahe ibimenyetso.birumvikanako mutayageramo mutarutse abo bireba Bose.
Kanda hano umusubize

amani - 27/05/2017 saa 18:27

Abakozi b'Imana nibyiza ko batungwa nicyacumi namaturo by'abizera arko dusanga amadini yubu akabya mu kunyunyuza abanyarwanda.So leta ikwiriye gukangurira abaturage kuva mu bujiji kuko dusanga bijabije aho umucuruzi yakwa 20000 yumusoro wo kubaka igihugu akayatanga agononwa arko yagera muri ayo madini bamwaka 100000Frw akayatanga abyigana bamubeshya ko ahita ababarirwa ibyaha.please leta nitabare abaturage
Kanda hano umusubize

Leo - 27/05/2017 saa 16:01

ibyobisabyo nibikatirwe kuko inda yarabananiye
Kanda hano umusubize

- 27/05/2017 saa 14:43

ntampamvu yokurya ibitaribyawe
Kanda hano umusubize

bwoba - 27/05/2017 saa 12:03

Ariko mureke nibarize umucamanza wafunze aba basenyeri: Nta yindi nzira iteganyijwe n'amategeko yari gutuma baburana badafunzwe? Niba umwongereza uregwa ibyaha bikomeye cyane byo gushaka guhirika Leta no kwangaza abaturarwanda yararekuwe, kuki mutarekuye aba ba ADEPR?
Kanda hano umusubize

UWURUKUNDO ERIC - 27/05/2017 saa 06:00

bagenzi tugana mu gihugu cyo mu ijuru nimureke tureke gufatira ibintu hejuru duhite tubita ibisambo. njye simbizi niba ari ukuri cyangwa ari ukubabeshyera gusa ijambo ry'Imana riravuga ngo urinze ururimi rwe aba arinze ubugingo bwe.
Kanda hano umusubize

sam - 29/05/2017 saa 11:06

Ariko rero muvandimwe Eric, usubuyinyuma ukareba amadini yubu, nukuri ntabyImana bigisha, ahubwo mbona arubuchuruzi bwa biblia, uyo umupasiteri avuga ngo nibatangirimana akenchi baba bikoreza abantu imitwaro bo batakozaho urutoki nkuko igitabo cya Matayo 24 kibivuga, ikanisa iba irimo impfubyi, abapfakazi , ariko mulabongabo usanga ntanumwe muribo bashobora gufashisha nakambaro reka da! Barayabara bakikubitira kumifuka yabo, none iyo hoteli aba bafungiye, ntizalinyungu zaba bapasiteri? Ninde mikristo zofashije? Nukubitegamaso , ibyamadini yubu nagahomera munnwa pe!
Kanda hano umusubize

MUHIRE - 27/05/2017 saa 05:11

Nibemere icyaha ubundi bazagabanyirwiza ibihano ariko cyane basabe imbabazi kandi batange n'uburyo bazishyuramo ayo mafranga ,ikindi rwose tom abazwe Pistolets yajyaga akangisha abantu ,nabonye ku nkuru bijyanye n'iyi hari uwigeze gutanga Comment abivuga Dore ko hari n'amagambo yavugaga mu ruhame ngo afite inkota y'amugi abiri ,ngo arahagarikiwe n'ibindi n'ibindi ,ahubwo Abayoboke benshi ba ADEPR bari baratangiye kwijundika FPR Ngo niyo yamushyizeho(cyane banakurikije uburyo bagiyeho).Ubwo rero abo bayoboke barikumenya Ukuri kandi Muzehe wacu ararengana ibyo rwose ntiyabishyigikira MURAKOZE
Kanda hano umusubize

emile - 27/05/2017 saa 02:49

ariko reka mbabaze ubundi ko yesu yasize ababwiye kuragira umukumbi winama ze kubaka amahoteri babiryamo bate?.
Kanda hano umusubize

man power - 26/05/2017 saa 19:29

Ibyi MANA mubikere IMANA ibyakayizari mubihe kayizari bakirisitu musenga ADPR niyande Ni murreke kutuyobya aho si ya RETA ndabona IMANA mwa rayimube amadini sibigo bya reta ni reke kwivanga mumadini Hotel DOVE IGIYE gutezwa cyamunara umuyobozi witorero niba akoze ikosa komite iraterana ikamukuraho igashyiraho undi ababakozi kuki mwifuza ko bazagwa muburoko ubu si sekibi ubashuka ntaho mutaniye na bisi Bishop ihangane IMANA irikumwe nawe nintumwa niyo nzira zanyuzemo nu mwami YESU KIRSITO ko meza usenge IMANA bafunga umubiri ariko ntacyo roho irarinzwe
Kanda hano umusubize

man power - 26/05/2017 saa 19:29

Ibyi MANA mubikere IMANA ibyakayizari mubihe kayizari bakirisitu musenga ADPR niyande Ni murreke kutuyobya aho si ya RETA ndabona IMANA mwa rayimube amadini sibigo bya reta ni reke kwivanga mumadini Hotel DOVE IGIYE gutezwa cyamunara umuyobozi witorero niba akoze ikosa komite iraterana ikamukuraho igashyiraho undi ababakozi kuki mwifuza ko bazagwa muburoko ubu si sekibi ubashuka ntaho mutaniye na bisi Bishop ihangane IMANA irikumwe nawe nintumwa niyo nzira zanyuzemo nu mwami YESU KIRSITO ko meza usenge IMANA bafunga umubiri ariko ntacyo roho irarinzwe
Kanda hano umusubize

Garuka - 30/05/2017 saa 11:56

MAN POWER ntugashuke abantu. Nubwo hari ubwisanzure mu madini n'iyobokamana, ntabwo Leta yemera ko amategeko y'Igihugu atubahirizwa na buri Munyarwanda. Umunyarwanda ntakwiye kwakwa amafaranga yo kuzuza ibifu by'abo bahisemo kubayobora. Nubwo babakura ku buyobozi ariko ubujura no kunyereza ni icyaha gihanwa n'amategeko. Ntabwo bafunzwe na Leta bafunzwe n'icyaha bakekwaho nk'undi Munyarwanda wese ukekwaho icyaha. Nibaba abere bazarekurwa. Uznyura mu idini wibe abaturage ngo urabayobora mu idini maze bakwihorere. Abayoboke b'amadini mberere na mbere ni Abanyarwanda. Bagomba kurengerwa na Leta binyuze mu kubahiriza amategeko twese twemera
Kanda hano umusubize

tomas - 26/05/2017 saa 17:57

nibatange amafarangayabande njyewe mbona ayamatorero yikugihe adasazwe.murakoze.
Kanda hano umusubize

tomas - 26/05/2017 saa 17:57

nibatange amafarangayabande njyewe mbona ayamatorero yikugihe adasazwe.murakoze.
Kanda hano umusubize

Kabiro - 26/05/2017 saa 15:57

Mwatubwira imyirondoro yabo? Aho bavuka aho barerewe nibyo bize? Murakoze
Kanda hano umusubize

- 26/05/2017 saa 15:03

le2 Le 26/6/2017 by NUBUYAZA Imana yo mu ijuru ireba ibyabantu batabona niyo izi ukuri kubyabo,ariko ndumva bakerekana borudero bishyuriyeho BANKI noneho tukamenyako ibyo bavuga ari ukuri.naho ubundi ubusobanuro batanga ntashingiro bufite,uzimugiturage abakristo twirirwa duhingira amafaranga ngo twishyure gisozi nonekoko .............
Kanda hano umusubize

marine Umwali - 26/05/2017 saa 17:23

Nabo baturage bihangane nanese ibyabaye byarabaye niyomwavuga gute ntago amafaranga yanyu yagaruka Gusa icyo nababwira ni ukwihangana Kuko imana yamajije kubategurira inzira.
Kanda hano umusubize

KURUNTABARE FELICIEN - 27/05/2017 saa 02:21

IHANGANE, WOWE URUBANZA, WARWIKUYE HO KANDI BARIYA N'ABANTU KANDI SATANI, NTABWO YOROSHYE AHUBWO UBASENJYERE KUKO BURIYA NABO, BARABABAYE CYANE NONE SE KO NA YESU YAMUGERAGEJE NKASWE UMWANA W'UMUNTU.
Kanda hano umusubize

NZARAMBA EZRA - 26/05/2017 saa 14:39

Yewega ADEPR we,ndumiwe pe.Harya ngo muba mwuzuye UMWUKA????Ni gute idini ryitwa ko risenga imana,abakuru baryo hafi ya bose (National Committee) yiba 3 Billions RWF?Ntabwo ari ADEPR gusa,LETA nigenzure amadini ndetse iyahagarike.Wenda isige gusa Gatulika n'Abahamya ba Yehova bonyine kuko aribo badasaba ICYACUMI.Biterwa nuko abayoboke b'aya madini baba batazi neza Bible.YESU na PAWULO,basize badusabye kujya mu nzira no mu ngo z'abantu,tukabwiriza ku buntu (Matayo 10:8;Ibyakozwe 20:33 na 2 Thessalonians 3:8).ICYACUMI cyari kigenewe gusa ubwoko bwo muli ISRAEL bwitwaga ABALEWI,kubera impamvu yumvikana dusoma muli Kubara 18:21,24. Nta na rimwe YESU n'Abigishwa be babwirizaga basaba amafranga. Niyo wayabahaga,barayangaga,ndetse bakakubwira ngo wihane.Soma urugero muli Ibyakozwe 8:18-22.Abakuru b'amadini ni MAFIA.Niyo mpamvu Bible ibita Abakozi b'inda zabo,nubwo bo biyita abakozi b'imana (Romans 16:18).Muli Yesaya 56:11,Bible ibita Ibisambo.Baramutse babuze icyacumi n'umushahara wa buli kwezi,ntimwakongera kubabona.Ntimugapfe kujya gusengera aho mubonye.Mujye mushishoza.Nahoze nsengera muli ADEPR n'Abadivantists,ariko nsanze baba bishakira amafranga gusa,mbavamo.Ubu nifatanya n'abo dusengana,tukajya mu nzira no mu ngo z'abantu,tukabwiriza ku buntu,nkuko YESU n'Abigishwa be babigenzaga.Igihembo cyacu kizaba UBUZIMA BW'ITEKA muli Paradizo (1 Yohana 2:15-17).
Kanda hano umusubize

yegoko - 26/05/2017 saa 17:54

ukuri se kungana iki? uko ufite se niko kuri koko uwibwira ko hari icyo azi ntacyo azi ibyo ukora ni ukwereka abantu ko ubikora ariko se abandi ugira ngo babyamamaza nkawe ko bajya mu ngo no mu nzira none se mwe ntimuterana iyo muteranye ntimubwiriza se?
Kanda hano umusubize

- 27/05/2017 saa 05:18

Urakoze kumpuguro watanze
Kanda hano umusubize

- 27/05/2017 saa 07:18

NGO basige bande? rekeraho.
Kanda hano umusubize

Yvtte - 26/05/2017 saa 12:13

MUTUYEMARIYA CHRISTINNE usibye kub ari igisambo kirya amaturo ni umwanzi ukomeye urwanya FPR, ibi abigaragariza munkunga ikomeye y'amafaranga atanga muri RNC nomuri FDLR, ibigarasha byamwemereye kuzamugira minisitiri nibimara gufata ubutegetsi! Byaba byiza polisi ikoeze anketi uyumwanzikazi w'igihugu agafungwa burundu kuko atifuriza igihugu amahoro
Kanda hano umusubize

david - 27/05/2017 saa 03:09

Nyamuneka muge mwitanga mufashe police muyihe amakuru afatika ndaboba nkuyu Yvtte ayazi neza byasha police ejo itazajya no kuyashaka igahabwa atariyo
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 27/05/2017 saa 08:14

Wowe wiyise Yvtte uri umuswa cyane.None se Ubwo nturi umufatanyacyaha niba wari uzi umuntu ugambanira igihugu ugaceceka?Niba warahaye amakuru inzego z'umutekano ntizigire icyo zikora se,ntuzise abanyantege nke?Amakuru se wayahawe nande,ko utatubwiye abandi bagomba gutabwa muri yombi?Bantu mwe mujye muvuga ibyo mwasubiramo. Ntimukabone umuntu ageze mu bibazo ngo mu mwishime hejuru
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 27/05/2017 saa 08:14

Wowe wiyise Yvtte uri umuswa cyane.None se Ubwo nturi umufatanyacyaha niba wari uzi umuntu ugambanira igihugu ugaceceka?Niba warahaye amakuru inzego z'umutekano ntizigire icyo zikora se,ntuzise abanyantege nke?Amakuru se wayahawe nande,ko utatubwiye abandi bagomba gutabwa muri yombi?Bantu mwe mujye muvuga ibyo mwasubiramo. Ntimukabone umuntu ageze mu bibazo ngo mu mwishime hejuru
Kanda hano umusubize

Yvtte - 26/05/2017 saa 12:13

MUTUYEMARIYA CHRISTINNE usibye kub ari igisambo kirya amaturo ni umwanzi ukomeye urwanya FPR, ibi abigaragariza munkunga ikomeye y'amafaranga atanga muri RNC nomuri FDLR, ibigarasha byamwemereye kuzamugira minisitiri nibimara gufata ubutegetsi! Byaba byiza polisi ikoeze anketi uyumwanzikazi w'igihugu agafungwa burundu kuko atifuriza igugu amahoro
Kanda hano umusubize

Bugabo - 26/05/2017 saa 16:46

Wandujije Umuseke none uzanye amanjwe yawe hano koko? urinde? Ivuge utange akazi wakoraga, aaho wakoraga, ryari? hehe?
Kanda hano umusubize

Kumiro - 28/05/2017 saa 08:56

Gupostinga ibintu byawe hose sibyo bizatuma ikibazo cyawe gikurikirwa ninzego zibishinzwe.Haguruka ugende uzisange uzigezeho ayo makuru.Cyangwa nawe ufite ubwoba ko nugerayo utazasohokayo.
Kanda hano umusubize

MUJAWIMANA EPIPHANIE - 26/05/2017 saa 11:38

Mbere ya byose dushimiye Imana Se w'Umwami wacu Yesu Kristo ibashije kudukiza iki gisambo ngo ni rwagasana tom n'ibisambo bigenzi bye kandi dushimiye Nyakubahwa Muzehe wacu paul Kagame Utihanganira inkozi z'ibibi nkizi zica zikarya ndetse zikambura kungufu nu no kubweskoro ibyabaturage. Nsabye rwose nshimitse ko iki gisambo cyagarura amafaranga yose cyariye imitungo yacyo yose igafatirwa kugeza byose bibonetse,ndangije nshimira namwe abanyamakuru mugira mukutugezaho aho ibintu bizege Imana ibahe umugisha kandi ibagure. Murakoze
Kanda hano umusubize

XSA - 26/05/2017 saa 08:11

IMANA IHORA IHOSE!! UMWIYEMERO WA TOM RWAGASANA, NGO NTAWAMUKORAHO YIRIRWA ARYA IBYABA NYAGUPFA!!??? IYO MIDI YANYU IZABICA
Kanda hano umusubize

vincent - 27/05/2017 saa 07:40

Koko uzi ukuntu baba badutugaritse mu cyaro ngo twohereze imisanzu yo kubaka Hotel tutazanicaramo na rimwe? Paulo asengera Timoteyo ngo abe umushumba w'itorero, yamugiriye inama anamuhugura uko umushumba agomba agomba kuba yitwara: "1Tim.3:1-8 = Niba se abashumba batakishimira kuba inyangamugayo ntibakwiye kwegura bakajya mu bundi buzima batarinze kwambika icyasha itorero ry'Imana? nibarebere kuri Zion Temple nubwo nabyo atari cyo gisubizo kuko guhunga ibibazo wikura mu nshingano si ibyo gushimwa nubwo rimwe na rimwe biba ngombwa. rwose Abungeri barya intama bashinzwe kwagura batangire babibazwe ni bahamwa n'icyaha. Bashobora gutsindisa amategeko yo mu isi, ariko imbabazi z'Uwiteka ziracyahari ngo bihane imirimo yabo ya mbere itabapfira ubusa usibye yiherwa abandi bitwaye neza.
Kanda hano umusubize

mugenzi - 30/05/2017 saa 03:22

Ntampamvu nimwe ya tuna abakoze ibyaha badahanwa ni bahanwe Nina into bashinjwa bibafata
Kanda hano umusubize

mugenzi - 30/05/2017 saa 03:22

Ntampamvu nimwe ya tuna abakoze ibyaha badahanwa ni bahanwe Nina into bashinjwa bibafata
Kanda hano umusubize

mugenzi - 30/05/2017 saa 03:22

Ntampamvu nimwe ya tuna abakoze ibyaha badahanwa ni bahanwe Nina into bashinjwa bibafata
Kanda hano umusubize

mugenzi - 30/05/2017 saa 03:22

Ntampamvu nimwe ya tuna abakoze ibyaha badahanwa ni bahanwe Nina into bashinjwa bibafata
Kanda hano umusubize

UZABAKIRIHO vincent - 27/05/2017 saa 07:45

Koko uzi ukuntu baba badutugaritse mu cyaro ngo twohereze imisanzu yo kubaka Hotel tutazanicaramo na rimwe? Paulo asengera Timoteyo ngo abe umushumba w'itorero, yamugiriye inama anamuhugura uko umushumba agomba agomba kuba yitwara: "1Tim.3:1-8 = Niba se abashumba batakishimira kuba inyangamugayo ntibakwiye kwegura bakajya mu bundi buzima batarinze kwambika icyasha itorero ry'Imana? nibarebere kuri Zion Temple nubwo nabyo atari cyo gisubizo kuko guhunga ibibazo wikura mu nshingano si ibyo gushimwa nubwo rimwe na rimwe biba ngombwa. rwose Abungeri barya intama bashinzwe kwagura batangire babibazwe ni bahamwa n'icyaha. Bashobora gutsindisa amategeko yo mu isi, ariko imbabazi z'Uwiteka ziracyahari ngo bihane imirimo yabo ya mbere itabapfira ubusa usibye yiherwa abandi bitwaye neza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X