Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Meet and Greet Party yateye benshi amatsiko y’igitaramo cya Jazz Junction kiri bube kuri uyu wa Gatanu

Mu birori byo kwakira umuhanzi w’umuNyakenya Cece Sagini kibe byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane bikaza guhurirana na Kigali Fashion Week byabaye umusemburo w’ibyitezwe kuri uyu wa gatanu ubwo uyu muhanzi ari bube asusurutsa abakunda kwidagadura.


Kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2017 mbere ho amasaha 24 ngo igitaramo cya Jazz Junction cyigomba kwitabirwa n’umunyakenyakazi Cece Sagini kibe, yabanje guhura n’abakunzi ba muzika ibirori byahuriranye n’ibindi byo gufungura Kigali Fashion Week aho abahanzi b’imideri bari bahuye n’abamurika imideri.

JPEG - 126.7 kb
Band yari yabukereye

Ibirori byo guhura n’abafana kwa Cece Sagini byari byiswe ‘Meet and Greet Party’ byari byabereye Kacyiru ahazwi nka Kabana Club, ibi birori byagonganye byari biyobowe na Neptunez Band yacurangiraga abantu bari bitabiriye ibi birori. Kwinjira byari ubuntu, ibi byatumye byitabirwa n’abantu banyuranye bari basohokeye muri aka kabyiniro.

Muri ibi birori buri ruhande rwakanguriraga abafana kuzitabira ibitaramo byabo, aha abategura Jazz Junction basabye abafana kuza kwitabira igitaramo cyabo giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2017 mu gihe abategura Kigali Fashion Week nabo basabaga abafana kwitabira ibirori byo kumurika imideri biteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2017. Ibi birori byose bikaba biteganyijwe kubera muri Kigali Serena Hotel.

JPEG - 79.7 kb
Umunyarwenya uzwi nka Atome nawe yari ahari

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X