Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Eddy Kenzo yahawe ubutaka bw’ubuntu mu Gihugu cya Gambia

Umuririmbyi Edirisa Musuuza uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Eddy Kenzo mu minsi ishize yahawe ubutaka bw’ubuntu mu gihugu cya Gambia


Mu kiganiro n’umunyamakuru Douglas Lwanga kuri televiziyo, Kenzo Kenzo yavuze ko abaturage bo muri icyo gihugu bamwishimiye bagahitamo kumuha ubwo butaka.

Kugeza ubu ashimangira ko nibyangombwa by’ubutaka yamaze kubibona ubu bikaba byanditse ku izina rye.

Chimpreport ivuga ko ngo n’ubwo uyu musore yahawe ubu butaka ngo hari ingingo imwe agomba kubahiriza bakabona kubumwegurira burundu.

Iyo ngingo ntayindi ngo ni ukuhashyira inzu itunganya umuziki hanyuma abahanzi bo muri Gambia bakarushaho kubona umuyoboro ubafasha kwagura umuziki wabo.

Ibi bije nyuma y’uko uyu musore wamenyekanye mu ndirimbo Sitya Loss” yigaruriye imitima y’abaturage ubwo mu minsi ishize yahakorerega igitaramo cy’amateka bigatuma bamugirira icyizere ari cyo kimuhesheje ubutaka bw’ubuntu.

Eddy Kenzo aherutse gutangaza ko afite undi mushinga wo gufungura akabari ku mazi akaba ari rimwe mu ishoramari ryaguye azaba akoze kuva yatangira umuziki we.

Eddy Kenzo ni umuhanzi wazamutse neza kandi byihuse akaba ari nawe muhanzi wa mbere muri East Africa watwaye award mpuzamahanga muri BET award 2015 aho yayitwaye nka Best new international artist ugenekereje mu Kinyarwanda ni umuhanzi mwiza ukizamuka mpuzamahanga.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jonh Bosco - 30/05/2017 saa 18:29

Don,t Forget Your God
Kanda hano umusubize

jpaul - 28/05/2017 saa 07:28

Imana iko meze igifashe kbs good
Kanda hano umusubize

rugwiro - 26/05/2017 saa 16:24

genda wibereho musore amahirwe masa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X