Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Nyuma y’i Huye, igitaramo cya PGGSS gikomereje i Gicumbi kuri uyu wa Gatandatu

Abanyarwanda benshi by’umwihariko abanya Gicumbi ntibarota bwacya ngo bongere kubona abahanzi babo bakunda babasanga aho batuye bakabasusurutsa bakishimana binyuze mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.


Nyuma y’igitaramo cyabere i Huye ku wa gatandatu ushize,kuri uyu wa 27 Gicurasi 2017, nibwo abahanzi 10 bo muri Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 7 bazataramira abanya Gicumbi nk’uko biteganyijwe ku ngengabihe y’iri rushanwa.

Nk’uko byagiye bigarukwaho n’abahanzi batandukanye mu kiganiro n’itangazamakuru bashimangiye ko igitaramo bazakorera muri aka karere kizaba kirenze kucyo baherutse gukorera i Huye kuko bamaze gukora imyitozo ihagije.

Ni igitaramo cya kabiri cy’iri rushanwa ku nshuro ya 7 aba bahanzi bazitabira aho bazaba bacurangirwa n’ abana barangije umuziki ku ishuri rya muzika ryo ku nyundo ,nyuma yo guhigika band yari isanzwe icuranga mu bitaramo bikomeye birimo na East African Party.

Tubibutse ko abahanzi 10 bahanganye muri iri rushanwa ari,Bull Dogg, Danny Nanone, Christopher, Social Mula, Davis D, Mico The Best, Dream Boys, Active, Oda Paccy na Queen Cha.

Uko aba basore n’inkumi bazaba bahanganye ku rubyiniro haba harebwa uko buri muhanzi yitwara agahabwa amanota, hamwe n’ibyo imirasire.com ikaba izakibakurikira mu kagikurikirana uko kiri kuba(Live).

Guma Guma niryo rushanwa riyoboye ayandi mu Rwanda haba mu bihembo bitangwa ndetse no gukundwa iyo rigeze mugihe cyo kuba rivugisha abantu batari bacye bamwe bavuga uwo baha amahirwe haba ku bagendera ku marangamutima yabo ndetse nabasobanukiwe umuziki Nyarwanda muri rusange.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

innocent - 29/05/2017 saa 07:49

irubavu igitaramo kizatangira sangapi?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X