Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dore uko igitaramo cya PGGSS7 cyabereye i Gicumbi cyagenze

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 27 Gicurasi 2017 nibwo igitaramo cya kabiri cya PGGSS 7 cyabereye i Gicumbi, nyuma y’igiherutse kubera i Huye kuwa Gatandatu ushize abahanzi bose uko ari 10 bakaba bakitabiriye.

Ni igitaramo cya kabiri cy’iri rushanwa ku nshuro ya 7 aho bahanzi uko ari 10 batoranyijwe bacurangirwa n’ abana barangije umuziki ku ishuri rya muzika ryo ku nyundo ,nyuma yo guhigika band yari isanzwe icuranga mu bitaramo bikomeye birimo na East African Party.

JPEG - 131.8 kb
Mc Kate Gstave niwe wahaye ikaze abahanzi k rbyiniro

Saa 01:00 nibwo abashyushya rugamba Mcs barimo Kate Gustave na Mc Buryohe batangiye gushyushya abari bitabiriye icyo gitaramo cyiganjemo urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 38.

JPEG - 121.3 kb
Dore uko Mico The Best yaje ku rbyiniro ameze, yabashije gususurutsa abakunzi b’injyana ya Afro Beat

JPEG - 121.1 kb
Christopher yaje ku rubyiniro abafana be baririmba hafi indirimbo ze zakunzwe cyane zose
JPEG - 142.7 kb
Bull Dog yatangiye abwira abafana be ko bazatwara igikombe abatura indirimbo yitwa kwicuma bongera amarangamutima

JPEG - 171.1 kb
Mu ndirimbo zo hambere nka Mumutashye,Indatwa zongeye kwiyerekana nk’itsinda rikomeye muri uyu muziki zereka abafana ko igikombe rigishakira hasi hejuru!
JPEG - 160.3 kb
Social Mla mu myambarire atamenyereweho yagarutse ku ivuko abibutsa kudatatira igihango
JPEG - 188.5 kb
Itsinda rya Active mu ndirimbo no mu mibyinire yabo byagize uruhare mu gutuma baba abo aribo ubu,ryasusurukije abafana baryo bigeze mu ndirimbo nka Pole Pole bashingaho agati
JPEG - 133.8 kb
Abanyagicumbi benshi ngo ntibari bazi Queen Cha uretse kumva indirimbo ze!
JPEG - 151.9 kb
Davis D, Nyma yo kwishimirwa i Huye, i Gicumbi babanje gusa n’abahuze yigira inama yo kuririmba indirimbo ze yamenyekaniyeho nka Biryogo,my Peuple babona kugarura imitima
JPEG - 38.4 kb
Paccy niwe muraperikazi rukumbi uri muri iri rushanwa,zimwe m ndirimbo ze zirimo iyitwa Rendez Vous nizo zamufashije kubona abafana benshi
JPEG - 33.7 kb
Danny Nanone wagaragarijwe urukundo rwinshi n’abakunzi be mu njyana ya HipHop bigeze ku ndirimbo ikirori abafana be barawubyina ivumbi riratumuka

uyu muhanzi akaba ari nawe wasoje iki gitaramo cyaberaga i Gicumbi, muri rusange abahanzi bakaba bagaragaje ko bamaze kwinjira neza muri iri rushanwa bikaba bikigoranye kuba wamenya uzaryegukana kuko ibitaramo bigikomeje.

Tubibutse ko abahanzi 10 bahanganye muri iri rushanwa ari,Bull Dogg, Danny Nanone, Christopher, Social Mula, Davis D, Mico The Best, Dream Boys, Active, Oda Paccy na Queen Cha.

Bikaba biteganyijwe ko igitaramo cya Gatatu muri iri rushanwa kuri iyi nshuro kizabera mu karere ka Ngoma taliki 03 Gicurasi 2017 iki gitaramo nacyo tukazakibakurikiranira hano ku Imirasire.com..

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Niyonshuti Samuel - 1/06/2017 saa 16:54

Dream Boys Ndabatora
Kanda hano umusubize

PAWURO NAYI TANZANAA - 28/05/2017 saa 11:31

BURUDOGE WAWUKWERI ASATE
Kanda hano umusubize

DEMOKARASI - 27/05/2017 saa 19:27

NGEWE,UKONABIBONYE,IGIKOMBENICYABULLDOG.YAKUBISETUREMERA.TU
Kanda hano umusubize

Niyonshuti Samuel - 27/05/2017 saa 14:46

Dream Boys Nicyanyu
Kanda hano umusubize

- 27/05/2017 saa 14:34

igitaramo cyarikimeze neza nkaba ndi gutora christopher
Kanda hano umusubize

TEWOSINEZA - 29/05/2017 saa 11:22

Queen Cha together
Kanda hano umusubize

JACK - 9/06/2017 saa 09:47

QUEENCHA.ARAYIQWIYE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X