Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko uburezi ari inkingi y’iterambere

Uburezi ni kimwe mu miyoboro isi yishingikirije mu kuzamura iterambere ryayo hashakishwa uko abaturage bakwigobotora ingoyi y’ubukene bubugarije,ni muri urwe rwogo umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yashimangiye ko bukwiye kongerwamo imbaraga kugirango abasoza amasomo yabo babe bavamo abayobozi b’ejo hazaza.

Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye itangwa ry’impamyabumenyi zo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza “Masters” muri kaminuza ya UGHE (University of Global Health Equity), maze ashimira abanyeshuri bazihawe.

Uyu muhango wabaye muri izi mpera z’icyumweru Abanyeshuri barangije muri kaminuza ya UGHE ni 24 bakomoka mu bihugu 12 byo hirya no hino ku isi.

Umukuru w’Igihugu, yashimye abasoje amasomo yabo bagahabwa impamyabumenyi, kandi avuga ko yishimiye kuba hamwe na bo, ati “Nishimiye kuba hamwe namwe muri ibi birori byo gusoza amasomo”.

Perezida Kagame yababwiye ko buri umwe muri bariya basoje amasomo yabo ari umuyobozi mwiza mu rwego rw’ubuzima.

Ati “Ndabakangurira kwibona ubwanyu nk’abayobozi dukorera hamwe mu guteza imbere imibereho y’abaturage b’igihugu cyacu, n’iterambere ryabo.”

Yashimiye “Partners in Health” cyane cyane inshuti y’u Rwanda Paul Farmer washinze iyi kaminuza ya UGHE.

Umukuru w’Igihugu yasoje yongera gushima abahawe impamyabumenyi ku bw’intambwe bateye, kandi abifuriza kuzagira ejo hazaza heza.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Yvonne - 29/05/2017 saa 08:33

NI BYIZA, birashimishije ku mbaraga umubyeyi wacu ashyira mu guteza imbere uburezi, na barezi bacu koko nabo babigire ibyabo dufatanyirize hamwe, guha abana bacu uburezi bufite Ireme, muri iki cyiciro cy'ubuzima rero n'ubuzima bwiza burakenewe ku bana bacu: Isuku ku mashuli aho bigira, ubwiherero bakoresha(ni hake ushobora kugera ku ishuri ukahasanga amazi), amazi ni isoko y'ubuzima, ikindi twisabira MR W'UBUREZI NA BASHINZWE amashuri yisumbuye, mudufashe murebe abana bacu biga mu mashuli yacu(abanyarwanda), mu ndanga gaciro za kinyarwanda isuku y'imitwe ya bangavu bacu irakenewe, kubona aka ngavu kikoreye ikintu kimeze nk'ikirunga ku mutwe bisa nabi pe, nzi neza ko na bakuru babikoresha bazi neza imbaraga zzisabwa kugira ngo utunge umusatsi, twese tuzi ukuntu umutwe uri mu hantu hakenera isuku cyane ku mubiri w'umuntu, utekereze kuri uwo mwana umara ukwezi adashyize amazi mu mutwe ngo atica meshi, niyo kandi waba utunze ibya mirenge ku ntenyo sinemeranywa na babyeyi batoza abana umuco wo kubashyira mu nzego, batarageramo. tutibagiwe na za crème relaxer zangiza umwimerere w'umusatsi. bisa nabiii ku bana, kandi bibagiraho ingaruka mu myumvire yabo wowe mu byeyi udatekerezaho kandi zitari nziza. kuki hariho uniform ku myambaro hose ku gera ku birenge, umutwe? NB: MWIHANGANE ABO BITASHIMISHIJE, MUBYO DUTOZWA MU MUCO WACU NO KUTIGANA IMICO YA HANDI ITARI NGOMBWA.
Kanda hano umusubize

MAZIMPAKA Andrew - 28/05/2017 saa 13:48

Ibi ni byiza ko igihugu kigira Kaminuza nyinshi.Bituma abantu bajijuka kandi igihugu kigatera imbere.Cyokora nk'umuntu w'umukristu,ndibutsa abantu ko bagomba no kwiga ibyerekeye imana,nukuvuga Bible.Sibyiza gutunga mu nzu Bible,nyamara ntuyisome,bikamera nk'umutako.Ibyo twize muli University,byadufashije kubona akazi.Ariko ntabwo bizatubuza gupfa.Nyamara iyo wize Bible,ugakora ibyo imana idusaba,uzazuka ku Munsi wa nyuma,uhembwe ubuzima bw'iteka muli Paradizo (Yohana 6:40).Abantu biga University,hafi ya bose ntabwo bita kubyo Bible idusaba.Bibeshya ko ubuzima ari amafranga,imyanya ikomeye,etc...Abantu batekereza gutyo,bakibera mu byisi gusa,imana ibita ABANZI bayo (Yakobo 4:4).Jyewe ubandikira,maze kwiga neza Bible,nakurikije ibyo YESU yasize asabye UMUKRISTU NYAKURI wese.Yadusabye gukora umurimo nawe yakoraga wo kujya kubwiriza abantu,mu ngo zabo,mu mihanda,mu masoko,etc...Bible yarampinduye cyane.Ndabwiriza kandi nkirinda ko ibyisi bintwara,kuko ababikora ntibite kubyo Bible idusaba,ntabwo bazazuka ku munsi w'imperuka.Ntacyo bimaze kwishimisha mu byisi,ntiwite ku byo Bible idusaba.Urapfa,bakakujyana i Rusororo,bikaba birangiye.Nubwo abanyamadini kakubwira ko uba witabye imana. Ni ikinyoma gikomeye,bakubeshya ko ufite Roho idapfa.This is a lie.Nta hantu na hamwe Bible yigisha Roho idapfa.Imana idusaba KUGENZURA niba ibyo abanyamadini bigisha bihuye na Bible (1 Yohana 4:1).Niwituramira ngo wize University,ntabwo uzamenya icyo imana yacu yitwa Yehova idusaba.Amashuli yawe ni nkaho ntacyo amaze kuko abagira iyo attitude batazaba mu bwami bw'imana.Twe tugerageza gukora ibyo imana isaba abantu bose,tuli abantu nkawe.Icyo wowe ubura ni UBUSHAKE.
Kanda hano umusubize

Sebeya - 28/05/2017 saa 08:50

Byagombye kuba byaribajijweho nko muri 2000 ibintu bigifite igaruriro.
Kanda hano umusubize

- 28/05/2017 saa 17:09

UKO UBIBONA KWOSE NUKO KUKO NTAWAGUKURA KUGITEKEREZ C'UMUTIMA WAW?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X