Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rwabicuma:Bari banze guhinga ibihingwa bategetswe bagendeye ku mu saruro byabahesheje

Hari abaturage bo mu murenge wa Rwabicuma ni mu karere ka Nyanza bamaze igihe kitari gito baranze Guhinga ubutaka bwakozwemo amaterasi buri ku buso bubarirwa mu mahegitari menshi.

Kimwe mu byatumaga aba baturage babanza kwinangira guhinga kuri ubwo butaka ngo ni uko babwirwaga guhinga ibihingwa bavuga ko bitera neza muri ubwo butaka.

Umushinga ukorera muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi niwo wari wagize uruhare mu gukora amaterasi mu butaka buri ku buso bunini cyane mu murenge wa Rwabicuma,Igice kimwe cy’ubu butaka kiruhirwa ikindi cy’iri imusozi.

N’ubwo ubu butaka burimo imyaka iri hafi kwera mbere, siko byari biri,abaturage bari baranze guhinga muri aya materasi kubera ko ngo bategekwaga guhinga ibihingwa bavuga ko bidahura n’ubwo butaka.

Inzego zishinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyanza, zemera ko kugira ngo abaturage bitabire guhinga ubwo butaka bwagaragaraga ko bupfa ubusa, byasabye ubukangurambaga ariko kandi banemerwa guhinga ibihingwa bashaka.

N’ubwo bimeze gutya ariko haracyari ubuso bw’ubutaka nan’ubu butarahingwa,muri uwo murenge.

Nyuma yo kwemera guhinga muri ayo materasi Icyizere cyo kweza ni cyose ku baturage bo mu murenge wa Rwabicuma,ibihingwa byiganjemo ibigori imyumbati ndetse n’imbuto.

Bruce Mushumba

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ndayikeza Emmanuel - 29/05/2017 saa 08:46

Navyonyene,vyofasha,mukutagira Ibihuha
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X