Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Umunyarwanda Jacque Tuyisenge ukina mu ikipe ya Gor Mahia yayihesheje kwereka igihandure andi makipe bahanganye

Igitego cya rutahizamu w’umunyarwanda Tuyisenge Jacques abonye mu minota ya nyuma, gifashije ikipe ya Gor Mahia kuguma ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.


Ni umukino iyi kipe yahuragamo na Posta Rangers kuri Nyayo Stadium, aho iyi kipe nayo y’i Nairobi yabanje kubona amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Mukaisi ku munota wa 62 w’umukino.

Tuyisenge wari wabanje ku ntebe y’abasimbura yaje kwinjira mu kibuga mu mwanya wa Nizigiyimana Abdul Karim bita Mackenzie, umutoza Ze Maria Marcelo, ashaka uko bakwishyura.

Tuyisenge Jacques yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 78 nyuma y’igitutu gikomeye, Gor Mahia yotsaga ikipe ya Posta Rangers, yifuzaga kugaruka ku mwanya wa 2.

Umukino ukba warangiye amakipe yombi anganyije 1-1, Gor Mahia ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona, aho kuri ubu inganya amanota na Tusker FC amanota 27 mu mikino 13 imaze gukinwa.

Tusker ifite igikombe giheruka, ikaba yatsinze AFC Leopards igitego 1-0, umukino wa 7 umutoza Stewart Hall wa Leopards atabona intsinzi, bishobora kumuviramo no gutandukana n’iyi kipe.

Shampiyona yo muri Kenya igiye kujya mu kiruhuko cy’ibyumweru 3, aho Gor Mahia izaboneraho ikitabira irushanwa ryateguwe na SportPesa muri Tanzania, ririmo amakipe 4 yo muri Kenya, 3 yo muri Tanzania, n’ikipe yo muri Zanzibar.

Abakinnyi b’abanyarwanda bakina muri iyi kipe bahamagawe mu Mavubi, Tuyisenge Jacques na Mugiraneza Jean Baptiste, baragera mu Rwanda kuri uyu wa mbere, naho Kagere afate indege ajye Dar Es Salaam n’abandi basigaye.

Muri iki gihe, amakipe yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya, akaba yemerewe kongera kugura abakinnyi bashya.

Bruce Mushumba

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Alphonse - 1/06/2017 saa 18:40

Ububiko se ko buba buhari bage bazibika tu!!!
Kanda hano umusubize

- 28/05/2017 saa 17:40

mbibarize,amakuru ashaje mwagiye muyakuraho, mugashyiraho ,amashya.
Kanda hano umusubize

suede ndagijimana - 29/05/2017 saa 06:44

amakuru ashaje agomba kugumaho kuko harigihe ukenera gusoma inkuru yatambutse ubwo babikuyeho wayikurahe?
Kanda hano umusubize

Pascal - 1/06/2017 saa 11:06

nibyo amakuru ashaje akwiye kuvaho ibaze aho usangaho inkuru imaze nkimyaka 5
Kanda hano umusubize

UUUU - 5/06/2017 saa 08:15

NIBYO RATA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X