Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuhungu wa Nyakwigendera Nsekarije arashinja amacakubiri n’uburyarya Perezida Habyarimana na Kayibanda


Mitsindo Fidele wabaye Perefe wa Gisenyi ndetse akaba ari umuhungu wa Aloys Nsekarije wabaye Minisitiri w’ uburezi kuri Leta ya Habyarimana yatangaje ko Perezida Habyarimana na Kayibanda baranzwe n’uburyarya bukabije aho bavugaga ubumwe mu banyarwanda ariko bakarenga bakigisha bucece amacakubiri.

Uyu mugabo yageranyije ubutegetsi bwa Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame n’ ubw’ uwahoze ari Perezida w’ u Rwanda Juvenal Habyarimana agaragaza Habyarimana yakoreshaga amayeri amugaragaza nk’ umuntu mwiza nyamara yihereye agapanga ibintu bibi.

JPEG - 43.1 kb
Nyakwigendera Nsekarije Aloys

Mitsindo Fidele uvuga ko yabanje kuba Burugumesitiri wa Komine Giciye, nyuma akaba Perefe wa Gisenyi avuga ko mu mutima wa Kagame yarimo urukundo.
Ibi yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize , ubwo komisiyo y’ ubumwe n’ ubwiyunge yakoreraga mu karere ka Nyabihu ibiganiro byahuje abayobozi mu nzego zitandukanye n’ abahoze ari abayobozi.

Yagize ati “Ari Habyarimana na Paul Kagame bombi ndabazi, ushaka kubamenya age anyegera mbavugeho bombi. Habyarimana yari afite amayeri agatuma abajya kumuvuga neza yataha agapanga ibibi, ariko mu rugo iwabo twajyagayo tukaryayo, abarya kakanyama tukaryaho, twagera no gutera imbere muri za tango z’ amayeri nazo tukaryaho”

Yakomeje agira ati “Nonse ishereka ry’ amacakubiri, nkura bamwira ko umututsi ari mubi. Muri uko gukura umuntu agakura bamubwira ko ikibi cyose ku Rwanda ari umutusi.”

Mitsindo avuga ko yakuze abona mu gisirikare hari itegeko rivuga ko ugomba kujya mu gisirikare agomba kuba ari umukiga nawe w’ intoranywe. Ngo yakuze bamubwira ko hari abantu bagomba kwiga n’ abatagomba kwiga bigera aho abyakira nk’ ihame.

Mitsindo akomeza avuga ko Leta ya Kayibanda, n’ iya Habyarimana zigishije ubumwe ariko akavuga ko bigishaga ubumwe butabarimo.

Uyu muhungu wa Nsekarije agaragaza ko aho amenyeye FPR aribwo yamenye ukuri, akavuga ko Perezida Kagame yamukunze atari uwo gukundwa, kubera ko mu mutima wa Kagame harimo urukundo.

Ati “Ni ngombwa nubona ukuri uhitemo ukuri, ikitari ukuri uvuge uti iki si ukuri…Ariko mu by’ ukuri Kagame yabaye umubyeyi wanjye ntari nkwiriye,ndavuga nti ariko nubwo ari muri FPR reka ngenzure neza menye niba no mu mutima we harimo urukundo. Muri Kagame Paul Harimo urukundo, twe kuvuga Perezida, muri Kagame Paul harimo urukundo”

Akomeza agira ati “Guverinoma ya Habyarimana yavuze ubumwe, iya Kayibanda yavuze ubumwe ariko bavuze ubumwe butabarimo. Bavugaga ubumwe ku karubanda ariko bagera mu rugo abana babo bakonka amacakubiri, nonse amacakubiri”

Komisiyo y’ igihugu y’ ubumwe n’ ubwiyunge yatangije gahunda yo guhuza abayobozi n’ abahoze ari bo mu rwego kugira ngo bahure bungurane ibitekerezo biganisha ku bumwe n’ ubwiyunge. Mitsindo ari mu bahoze ari abayobozi.

Muri ibi biganiro, Ndagijimana Jean Bosco uvuga ko Nsekarije Aloys yamubujije kwiga bigatuma agirira inzika umuhungu we Mitsindo yavuze ko ababariye Mitsindo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kabandana - 2/06/2017 saa 22:06

Ingabire,Mushayidi,Mihigo bakaba bari kuborera muri gereza uyu we akanajya nomubinyamakuru.Mwese murye muri menge gusa.
Kanda hano umusubize

kalori - 1/06/2017 saa 03:05

ngo Kayumba yishe abahutu muri congo!!! ntabizi iyo abamarirayo !!! ngo yari afite umukuriye !! uwo uvuga wari umukuriye se yabuze iki ngo abo bahutu uvuga abicire inaha ko na Harar and a babashutse bari babataye !! mujye mwemera ko FPR iyo idatabara mwari kumara abatutsi ariko namwe abahutu iminsi 60 yari kurangira mwamaranye ubwanyu mujye mushima H E kagame wahagaritse inkoramaraso afatanyije ningabo za FPR ,naho kayumba amakosa yayakoze nyuma ariko nta bantu yishe muri kongo kuko no mu Rwanda bari bahari ko atabishe .
Kanda hano umusubize

thamas sankara - 31/05/2017 saa 17:41

nabasange iyo bari ajye kubashinjirizayo.
Kanda hano umusubize

JOSEE - 31/05/2017 saa 13:35

MITSINDO YIYIBAGIJE UBUGOME BWE I RWAMAGANA NONE IBYO YARASANGIYE NA BENE WABO ARABYIPAKURUYE MUZAMUMBARIZE IBYO YIGEZE GUKORERA UMWANA WIGAGA I RWAMAGANA WITWAGA UMUTONI CLAIRE ABAHIGAGA ICYO GIHE BARABYIBUKA NTAWABIVUGIRAHA MUZAMUMBARIZE UTI URIBUKA AHO MWITAGA I JAVA, ABANA WIRIRWAGA UHESHA IBYO TWITAGA WEEK END URI DOYEN UBAZIZA UKO BAVUTSE, IBYAWE N`IBIREBIRE NTAWABIVUGA NGO ABIRANGIZE.
Kanda hano umusubize

atangana - 30/05/2017 saa 22:07

Uwo mwene Nsekalije azatubwire impamvu yo kumena amazirantoki nari Padiri Sylvio Sindambiwe wari Directeur wa Kinyamateka nyuma akaza kuzira impanuka y'ueujijo. Ese yatubwira ibyo se yakoreye umunyamakuru Ransoni Philubert wa Kinyamateka? Iringaniza mu mashuri yaba aryibuka? Abo ryabujije kwiga ni benshi .Gusa ntawazira ibyaha bya se .
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 31/05/2017 saa 08:48

Agomba Kubizira... Kuko Mpora Abana Gukiranirwa Kwabase None Uwo Mushiru Ararenzwe Arashaka Kurenza Akaguru Nyina
Kanda hano umusubize

mugwaneza - 2/06/2017 saa 18:07

ubundi kuvuga uwagiye ntibyali ngombwa kuko Imana iba yaramuhamagaye , iba izi neza uko yafunze dosiye ye! Reka aliko nibutse umuhungu wa Nsekalije akantu atavuzeho aliko kanyomoza ubugwaneza se yaba yali afitiye abanyarwanda b'abatutsi. Muli 1990, igihe abiswe ibyitso bali bapanzwe za stadi n'amagereza, Nsekalije ubwo yavuye kwa Habyarimana, yigamba ngo "twamugiliye inama yokurasa biliya byitso aranga, ngo amahanga yavuga yageraho agaceceka, ngo none mumwihorere inyenzi nizo zizawica!" aya magambo Nsekalije yayavuze iwe muli salon hali umuntu (bafite icyo bahuliyeho, simuvuze kuko atantumye ).uwo muntu yabivuze, mugihe gito amahanga ategeka Habyara kurekura abo bantu, kungufu Canada yashyizeho, kubera ko halimo abantu bakomeye nka Nyakwigendera Lando. Ibi rero nanditse, abakulikira barabizi neza kandi ntabwo ali ubugwaneza bwa Habyara cyangwa bwa Nsekalije... Ibi kandi si ugusebanya kuko n'Imana irabizi..
Kanda hano umusubize

Fofo - 30/05/2017 saa 15:12

Muraho neza !! Birababaje cyanee kubona abantu bakora coments ugahita ubona icyo bari cyo,bivuze ngo u Rwanda rucyafite ibibazo,ndi umunyarwanda ntirafatisha neza.murakoze
Kanda hano umusubize

Mugabo - 30/05/2017 saa 11:28

Mishindo menya ko abantu so yagiriye nabi bakiriho, hari ba temoins occulaires (eye witnesses ) benshi bo ku ngoma yanyu yari ishinzwe kumara abatutsi, ubwo se wiyibagije wiga muri economique i Rwamagana ukuntu wangaga abatutsi hamwe n'ibigambo by'ingengas wirirwaga uhuragura, jya ubeshya abatakuzi ......
Kanda hano umusubize

Bamenya - 30/05/2017 saa 13:36

Ndumva nawe ahubwo yatabwa muri yombi kimwe na Mugesera.
Kanda hano umusubize

Michel - 1/06/2017 saa 05:31

wowe Mugabo, sinatinya kukubwira ko urwaye bikabije kuko uvuga ushaka gusenyta gusa ariko utabanje gutekereza. Niba uyu mwene Nsekarije yarafite "ingegas" mu ishuri akiri umwana, yabivuze neza ko atari we kuko yari yaronse amashereka y`amacakubiri. None se niba umwana yari yarabaye ikirara, hanyuma akisubiraho kuko yamenye neza inzira nyayo, akicuza, wowe umucira urubanza nka nde? ese wowe uwakugenzura yasanga uri muzima mu migirire n`imitekerereze yawe? Ibyo wanditse nka comments bigaragaza ikikurimo n`icyo utekereza. Ndizera ko niba ukeneye kuzayobora, uzabanza kwinjira muri muvero yuzuyemo umuti wo kukoza mu bwonko, kiugira ngo ubashe gufata abandi aho bageze mu nzira y`ubumwe n`Ubwiyunge nyakuri igihugu kirirmo kigana ku musozo. wowe uracyari ku ntangiriro. Bagusabire.
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 30/05/2017 saa 09:54

Hahahahaha!!!! Ngo Nikariso Yumutoza( Rucagu) Iriho Ama photo........??!! Nyuma Se Iya BAMPORAKI Iriho Ayande (Isokoreki,ikariso,imbindo)
Kanda hano umusubize

hakor - 30/05/2017 saa 09:18

ayonamanyenda genda ingoma zose nizimwe wamugabowe kubwahabyara garabatoneshwaga cyane nubu kubwakagame harabatoneshwa benshi ubutegetsi bwose nibumww
Kanda hano umusubize

Meya erasto - 30/05/2017 saa 07:55

Ni ay'inda avugisha MITSINDO. Ufite uruvugiro aravuga! Abarokotse Genocide muragirango bavuge iki batabonye?! Havuga utarabona.
Kanda hano umusubize

Mutesi - 30/05/2017 saa 07:11

Ariko uyu Mitsindo afite ikindi agamije : gusaba imbehe cg kwikura mu isoni.Uretse ko umuntu akubeshya nawe ukamwereka ko utamenye ko ko akubeshye ukigendrera....ubu koko Uyu mugabo yumva hari umuntu numwe muri iki gihugu wakwemera ko ibi yavuze ari nako abitekereza mumutima we kweri ? Fideli ko tuziranye turi abana...njye ko nize kuri APACOPE na reclassement papa wawe akayinyima ntabuze amanota...ubu koko urahangara ukavuga ? Nibakwihere uwariye ni we urya...
Kanda hano umusubize

ZAKAYO Emmy - 30/05/2017 saa 07:00

Urakoze wowe witwa Vuningoma.Article wanditse hasi hano ni nziza.Rucagu yambaraga ishati ya MRND,iriho ifoto ya Kinani,kubera kwishakira umugati.None yambaye ishati iriho amafoto ya Kagame.Aba yishakira umugati.Ku mutima we haracyariho Kinani na Kayibanda kuko nabo yabakoreye.Na Kayumba ategetse,Rucagu yakambara ifoto ye.This is Hypocrisy. RUCAGU n'undi witwa Nshunguyinka bariye ingoma 4:Kayibanda,Kinani,Bizimungu,Kagame.
Kanda hano umusubize

Cyrille Hagenayezu - 30/05/2017 saa 04:43

Nabandi Barabizi Ahubwo Bashyize Ibiganza Mumaso Ngo Batabona Ukuri Ariko Bazi Ahotugeze.
Kanda hano umusubize

Mutesi - 30/05/2017 saa 07:18

Arikose koko usibye ko umuntu akuneshyaaaa nawe akamwereka ko ibyo avuze ubyemeye....ubu koko Mitsindo iyo arebye asanga hari umuntu muri iki gihugu wakwemera ko ibi yabuze ari nako abitekereza koko muri we.Niba yisabira imbehe nashake andi mayeri iki cyo kiranyagisha...twize muri za privees batwima na reclassement tutabuze amanota ariko twahavanye ubwenge buhagije butuma tumenya uvuga ibintu nkibi bya Mitsindo icyo aba agamije....
Kanda hano umusubize

Maniraruta Jean - 30/05/2017 saa 02:00

ureste n'urukundo paul kagame atera ni shaba ku muvuga mugitondo ugiye gucuruza urunguka
Kanda hano umusubize

John - 29/05/2017 saa 19:49

Azatubwire n'uruhare rwa se muri gahunda y 'iringaniza kuko nubwo yigendeye ariko nawe yari inkingi ikomeye mu kazu kari karubstswe.
Kanda hano umusubize

Mbirimbiri - 29/05/2017 saa 13:41

None se ifoto ya Mitsindo Fideli mwayibuze ko ari we nyinkuru? Uruvuga undi ntirubura koko? Ese iyo yivuga ubwe ko na we atari shyashya.
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 29/05/2017 saa 11:14

Uyu Mwana Wa Camalade Yabura Ubwenge Yiyibagije Ko Izo Ngoma2 Zamugize Icyo Aricyo Nubwo Ntabwenge Agira Baca Umugani Ngo Utazi Ikimugejeje Aha Arunguruka Se Arimo Atera Akabariro Cg Utazi Ikimuhatse Areba Im..... Yase Igitsure Aravuga Se Mama Ko Yize Neza Ayobewe Abo Se Yabujije Kwiga Yewe Ninkawawundi Wahakwanye Ibishahu Bya Se
Kanda hano umusubize

Akanoze - 30/05/2017 saa 07:38

Ariko iyo avuze Habyarimana ntabwo aba asize se. Kandi yeruye avuga ko hari abagombaga kwiga n'abatari babyemerewe. Ndetse ko nawe yageze aho akaba ariko abyemera. Ubwo se ikindi mushaka ko avuga ni iki? Tujye dushima uteye intambwe akagaragaza ukuri. Naho we se nk'uko abyivugira, yari kumenya no kugira urukundo ate kandi yaratojwe urwango. Gusa ikiza nuko yagize amahirwe agahura n'umutoza urukundo akaba amuhamya. Twese dukwiye kwemera no guhamya tutabeshya kandi tutibeshya.
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 30/05/2017 saa 09:46

Narekere Aho Di Yikora Munguma Zibikomere Twatewe Na se Kuvuga Atyo Ntacyo Byahindura Kuritwe Twavukijwe Amahirwe Yo Kwiga. Yakavuze Atyo Afite Impozamarira Yabagezweho Ningaruka Zimyanzuro Ya Se None Urumva Agashinyaguro Kuwo Mushiru!!! Sinifuzaga Kumwumva Cg Kwibuka Uwo Se Dayimoni Ibyara Indi Nawe Si Urukundo Akunda H E Ninzaramba Itumye Acinya Inkoro Ahakwana Ibishahu Bya Se Nka Wa Mushi
Kanda hano umusubize

ntibyoroshe - 29/05/2017 saa 10:17

ntibyoroshe ntanubwo bizoroha!
Kanda hano umusubize

Kabindi - 29/05/2017 saa 09:24

Twebwe se ntitumaze imyaka turirimba amahoro! democracy, ubumwe n'amajyambere nako n' iterambere! mubona bihari se? ubwo bumwe na bhabyarimana yaraburirimbye ariko ntabwari buhari nyine nkuko n'ibindi byose ari uko! Mitsindo ko yaje mu itangazamakuru cyane arashaka guhabwa undi mwanya se? nimumuhereze! Se siwe watubujije kwiga agatera ubutegetsi bwa Habyarimana ubusembwa?
Kanda hano umusubize

hendahenda - 30/05/2017 saa 09:48

Kabindi ukwiriye kwiyita Kabya nako Kajyo kuko imvugo yawe isharirana ya Ngengabitekerezo turwana nayo, ari nayo ingoma ngome zo kuva muri 1959 kugera mu 1994 yagenderagaho. Ayubusa ibyabaye ntibizongera ingoma 1.000
Kanda hano umusubize

Bworo - 30/05/2017 saa 13:44

Ariko harabantu bikunda bakarusha.Nkawe uvuzengo ingoma ngome kuva muri 1959 kugeza 1994, undi avuze ingoma ngome zahereye 1300 kugeza 1959 ukongera kuva 1994 wabyemera ese ushobora kumvako nawe afite ukuri kwe? Ibi ngibi igihe abanyarwanda batazahura ngo babicoce babiganireho ntamutekano urambye uzabaho mu Rwanda.Ibi byose kandi nibyo demokarasi ihamye izashingiraho.
Kanda hano umusubize

karisoriso - 30/05/2017 saa 11:33

Wowe wiyita kabindi ntanisoni uratinyuka ukavunga ngo ntamahoro demukarasi nubumwe namajyambere mu Rwanda dufite mbwira ikintu ushingiraho ubivuga umuntu murwanda aratura ago ashaka nyamara mbere siko byari biri ntamututsi wari wemerewe gutura mumajyaruguru ndavuga murukiga abagogwe bahoraga bicwa ariko ubu abanyarwanda bamoko hose babanye kivandimwebarakorana busines barasangira barashyingirana babanye neza mugisirikare nigipolisi mugihe cyera ntamututsi wari wemerewe kubijyamo ariko ayo manyanga yose nako umwanda perezida kagame
Kanda hano umusubize

Nganzo - 30/05/2017 saa 13:56

Ariko nkwe karisoriso ufite imyaka ingahe? Ese uzu u Rwanda neza cyangwa warumenyeye mu binyamakuru bagusomeraga? mu Rwanda Business zose zari mu maboko yabande? Nibande bakire wauri mu Rwanda mbere ya 1994? Ese mwabituye iki ra? Ubu abatarapfuye bararira ayo kwarika bifuza kongera kumera nka mbere ya 1990.
Kanda hano umusubize

Toto - 29/05/2017 saa 09:07

Beshya ko amacakubiri wayashize bakwihere umwanya wirire ubundi uwariye ni we urya. Naho nge nakuze iwacu bantoza urukundo no kumva ko umuntu ari nk'undi ibyo ntacyo bivuze ubwo ni wowe ufite agaciro kuko wakuze utozwa kwangana none ukaba uvuga ko wasobanukiwe ukuri. Byahe byokajya! Ibyo usobanukiwe muri iyi myaka 20 ishize kandi uri umusaza ndumva nta cyizere ngewe mbihaye. Ko ngewe nabimenye mbere? Nibaguhe wirire n'ubundi umwana azakora umwuga wa se!!
Kanda hano umusubize

Bagabo - 29/05/2017 saa 08:34

Mitsindo we ! Icyo baguhe ! Jye icyo mbona ni uko Ubutegets bwose twagize nta tandukaniro !
Kanda hano umusubize

VUNINGOMA EZRA - 29/05/2017 saa 07:50

Ntabwo nemera ibyo MITSINDO avuga.Uburyarya bwa Kayibanda na Habyarimana abubonye uyu munsi?Kuki atabivuze kera?Bene aba babita Opportunists,baba bishakira ko LETA ibareba neza.Niba ari ibyo,na PAPA wawe NSEKALIJE yari indyarya kuko yakoranye na Habyarimana imyaka 20 yose.Yamugize Minister wa Foreign affairs,uwa Sports ndetse amugira na minister wa Education.Wowe na Papa wawe mwali ABANYAKAZU,mwica mugakiza.None urashaka kujijisha kubera kwishakira umugati,nta n'isoni??Igihe cyose u Rwanda ruzagira abantu nka mwe,tuzagira ibibazo.Mupfukame musabe imbabazi,aho gushyira amakosa yose kuli Habyarimana gusa.Hafi ya mwese mwangaga abatutsi.Tuzi ibibazo twagize igihe ba PAPA banyu bategekaga.Ubu se urashaka kutwumvisha ko nta kibazo abatutsi bagize igihe PAPA wawe yategekaga Ministry of Education?Kuki atakuyeho amakarita yerekanaga ubwoko bw'abanyeshuli?Kuki nta Military Officer w'umututsi mwali mufite,uretse Colonel Ruhashya Epimaque?UKURI turakuzi,ntimukabeshye.Muba mwishakira imyanya.Niyo mpamvu RUCAGU ari we wenyine wambara amafoto ya Kagame ku ishati.Ntaho bitaniye na Kayumba urimo kuvugira abahutu,nyamara isi imushinja kubica.He is now a wanted person for crimes against humanity,done in Rwanda and DRC.
Kanda hano umusubize

Buyaga - 30/05/2017 saa 13:49

@Vuningoma, itonde kuko nibuvugako Kayumba yishe abahutu muri Kongo yarafite umukuriye.
Kanda hano umusubize

UMURAZA - 5/06/2017 saa 08:27

Nuko sha Fidele, urukundo uvuga watojwe abize i Rwamagana nibo babizi uribuka amabi wajyaga ukorera abana bigaga muri Economique i Rwamagana witwaje ko wari Doyen na mwene Ministre ibuka abo wajyaga uhohotera ubajyana muri Nature, abandi ukabahesha ibyo twitaga week-end none ugatinyuka ukavuga abo uri kuvuga ntaho mwari mutaniye, jya ushimira umubyeyi wabahaye uruvugiro ubundi ntiwagatinyutse no kujya ahagaragara.
Kanda hano umusubize

Pito - 31/05/2017 saa 19:30

Mbega igihu/Rwanda. Ese mwese mwandika hano, muri abanyarwanda? Mutuye mu Rwanda se? Uziko wagira ngo ni ibihugu bibiri bihanganye? Murebe neza ibyo muvuga, hari uwifuriza u Rwanda amahoro koko? Njye ndabona ntawe urwifuriza amahoro. Gusa, igihe imyumvire ituma uku muhanganye itarakamuka ngo ishire, turafitwe, turi mu manegeka. Abashinzwe gupima urwego ubwiyunge bugezeho mu banyarwanda, bajye bareba comments zibera hano. Naho wamugani baca mu KInyarwanda ngo << Urwishe ya mbwa ruracyayirimo>> dukomeze kuwukoresha, kuko ndabona ibyahise ntawe byigishije. Bene data, Bene kanyarwanda, uko isi twayisanze niko tuzayivamo. Jya wibaza uri << Ese igihe nzaba ntunguwe n'Urupfu, ibyo naruhiye cg abo nkomokaho/abankomokaho, bizasigara he? Mureke inzangano, mwimike urukundo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X