Monaco cosmetics

Zari yasutse amarira nyuma yo kubona umurambo w’uwahoze ari umugabo ugezwa mu rugo-AMAFOTO

Zari umugore wa Diamond Platnumz yasutse amarira ubwo yabonaga umurambo wa Ssemwanga ugezwa mu muryango we kuri iki cyumweru taliki 28 Gicurasi 2017.

Ahagana saa19h nibwo umurambo wa nyakwigendera wagezwaga aho umuryango we ubarizwa muri Uganda,ushyirwa aho buri wese yarebaga, gusa Zari bimwanga mu nda araturika ararira.

Chimpreport dukesha iyi nkuru, itangaza ko ubwo umubiri we wajyanwaga ku nyubako ye iherereye mu gace ka Muyenga i Kampala wasangaga urujya n’uruza rw’abaturage bababajwe no kuba Ivan yabavuyemo banamwifuriza iruhuko ridashira.


Umwe mu bari ishuti za Ssemwanga witwa Katoto yavuze ko hakwiye kurebwa impamvu umurambo we watinze kuhagera ukaza nyuma y’igihe cyateganyijwe, ashimangira ko hari ikindi cyaba kihishe inyuma y’urupfu rwe.

Yaje kunganirwa n’umwe muri bashiki ba Ivan witwa Rita,aho yavuze ko umurambo wa musaza we ugomba kujyanwa mu bitaro ugasuzumwa kuko ngo ntibizera ibizamini byo muri Afurika y’Epfo kuko ngo bitagaragaza neza icyo yazize dore ko ari naho yari akunze kwibera.

Kuri uyu wa mbere bikaba biteganyijwe ko misa yo kumusabira ibera muri Katedirali ya Namirembe aho umurambo we uri buhite ujyanwa mu gace ka Kayunga ari naho azashyingurwa kuri uyu wa Kabiri.


van yitabye Imana kuwa 25 Gicurasi 2017 aguye mu bitaro i Pretoria muri Afurika y’Epfo. Yitabye Imana ku myaka 40 y’amavuko azize indwara yo gucika imitsi yo mu bwonko.

Bikaba bivugwa ko umuhanzi Diamond ari nawe mugabo wa Zari kugeza ubu ari mu bazajya gushyingura Ivan Ssemwanga.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

lpaul - 31/05/2017 saa 07:52

Pole sana Zari
Kanda hano umusubize

claire - 30/05/2017 saa 15:02

@John ibyo akora arabizi Abo ni abahezanguni ngo ni abahamya ba Yehova Njye baranshanze ,buriya ngo Imana bo iyo bashatse kuyivuga bayandika mu izina ryayo ari Yehova Naho ahandi bivugira "imana" Bikantera kuibaza niba Yehova nyine atari Imana mugiheburayo Bo bavuga ngo tugomba kuyihamagara muizina Bwite ryayo.
Kanda hano umusubize

DJ PACCY - 30/05/2017 saa 07:16

uburyary zari araburusha rusifeli kabisa yamutaye ajya hehe
Kanda hano umusubize

NZARAMBA John - 29/05/2017 saa 08:50

RIP Ssemwanga,you were so young (40 years).Kuba ZARI arimo kurira,it is normal kubera emotions.Na YESU,umwana w'imana yararize igihe inshuti ye LAZARO yapfaga,uretse ko yamuzuye amaze iminsi 4 apfuye.Iyi ni gihamya yuko abantu bose bakora ibyo imana idusaba,YESU azabazura ku munsi w'imperuka,bahembwe UBUZIMA BW'ITEKA nkuko tubisoma muli Yohana 6:40. Mujye mwemera ibyo Bible ivuga.Nicyo gitabo cyonyine imana yandikishije,kugirango tumenye ibyo idusaba and to know the Future of Mankind.Mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Peter 3:13,ntabwo tuzongera kurwara no gupfa (Ibyahishuwe 21:4).Ariko kugirango uzabe muli iyo si izahinduka Paradizo,nuko ubikorera cyane kuko ku munsi w'imperuka,imana izarimbura abantu bose batita kubyo idusaba,igasigaza abantu bake bakora ubushake bwayo (Imigani 2:21,22).Ntukishinge biliya Pastors na Padiri bavuga mu nsengero,iyo umuntu yapfuye.Ngo uwapfuye yitabye imana.Ni ikinyoma kuko uwapfuye aba atumva (Umubwiriza 9:5).Bible ivuga ko upfuye ajya mu gitaka (Umubwiriza 3:19,20). Dore ingero za Bible zerekana ko iyo dupfuye tuba tutitabye imana.ADAMU igihe yapfaga,imana yamubwiye ko asubiye mu gitaka,ntabwo yamubwiye ko ayitabye nkuko abanyamadini bavuga (Itangiriro 3:19).Igihe LAZARO yapfaga,YESU yavuze ko LAZARO yapfuye,ntabwo yavuze ko Lazaro yitabye imana (Yohana 11:14).Nkuko Bible ivuga,abantu batibera mu byisi gusa,bagashaka imana cyane,iyo bapfuye baba bazazuka (Yohana 6:40). Ariko abibera mu byisi gusa,ntibashake imana bakiliho,iyo bapfuye biba birangiriye aho. Twige Bible neza,duhinduke,tujye mu materaniro,tujye mu mihanda no mu ngo KUBWIRIZA abantu nkuko YESU abisaba UMURISTU NYAKURI (Yohana 14:12).Nibwo buryo bwonyine buzatuma imana ituzura ku munsi w'imperuka,iduhe ubuzima bw'iteka.
Kanda hano umusubize

mukrisitu - 30/05/2017 saa 06:55

Ariko kweli nkawe ko mbona usa naho usobanukiwe uterwa niki kwitiranya Imana n'ibigirwamana ugatinyuka ukandika ngo" imana se wa yesu " Yesu Christu numwana w'ikigirwamana???? ko iyo wanditse Imana utangije small letter uba uvuze ikigirwamana basi muzasome mu nkuru za Daniel wenda mwamenya ukuri. Plz iyo mbisomye numva mbabariye uwabyanditse bigaragaza kutamenya ubujiji bwo kudasobanukirwa.
Kanda hano umusubize

Uwase - 30/05/2017 saa 11:00

Sha Nzaramba John Imana iguhe umugisha kk ndabona uzi ibintu vyinshi. Mbabarira nkubwire nanj Ico uwo muvandimwe wundi avuze nukuri nje birambabaza iyo mbona umuntu yandika Izina ry'Imana nako kadome gatoyi (donc le miniscule) ubushatse kuvuga ibigirwamana (donc utumana duto) Imana yacu yaremye Isi n'Ijuru Izina ryayo rigomba gutanguza urudome rukuru ndabasavye. Imana, Yesu, Umwami Imana, Umwami Wacu Yesu etc Umwami Imana abagirire neza knd aduhe iherezo ryiza twese. Amen Amen
Kanda hano umusubize

Uwase - 30/05/2017 saa 11:04

Sha Nzaramba John Imana iguhe umugisha kk ndabona uzi ibintu vyinshi. Mbabarira nkubwire nanj Ico uwo muvandimwe wundi avuze nukuri nje birambabaza iyo mbona umuntu yandika Izina ry'Imana nako kadome gatoyi (donc le miniscule) ubushatse kuvuga ibigirwamana (donc utumana duto) Imana yacu yaremye Isi n'Ijuru Izina ryayo rigomba gutanguza urudome rukuru ndabasavye. Imana, Yesu, Umwami Imana, Umwami Wacu Yesu etc Umwami Imana abagirire neza knd aduhe iherezo ryiza twese. Amen Amen
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X