Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dr Frank Habineza ngo yiteguye kurega Komisiyo y’Amatora

Dr Frank Habineza umuyobozi mukuru w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije Democratic Green Party of Rwanda aratangaza ko ashobora kujyana mu nkiko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu gihe yaba itangiye kugenzura ubutumwa abakandida ku mwanya wa Perezida bazajya batanga banyujije ku mbuga nkoranyambaga. Nec ikavuga ko izajya ibanza kubugenzura mbere y’uko butangazwa n’izi mbuga nkoranyambaga.

, Dr Frank Habineza uzaba wiyamamaza nk’umukandida wa Green Party avuga ko yiteguye kujyana iyi komisiyo mu rukiko kuko ngo ibi ari ukubangamira uburenganzira bwo gutangaza icyo umuntu atekereza.

JPEG - 24.4 kb
Dr Frank Habineza ngo ashobora kurega NEC

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ivuga ko izajya ibanza gushungura ubutumwa bwose burimo ubugizwe n’amagambo, video, cyangwa amafoto buzajya bunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga z’abakandida, nka twitter , facebook n’ahandi.

Iyi komisiyo ikaba ivuga ko aya mabwiriza ntatubahirizwa imbuga z’aba bakandida zishobora kuzahagarikwa.

Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ritavuga rumwe n’ubutegetsi, akaba n’umwe mu bakandida bazaba bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017, yavuze ko we ari gutekereza gushyikiriza urukiko komisiyo y’amatora nk’uko inkuru dukesha The Washington Post ivuga.

Yagize ati: “Igiye kuba imbogamizi ikomeye ku kugera ku bazatora bacu kubera ko kunenga gusanzwe ishyaka riri ku butegetsi kw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi gushobora kuzirengagizwa na NEC ku mpamvu z’umutekano.”

Kugeza ubu abakandida bane nibo bamaze gutangaza ko baziyamamariza umwanya wa perezida w’u Rwanda bakaba bazahangana na perezida Paul Kagame unahabwa amahirwe yo kongera gutsinda aya matora. Mu matora aheruka mu 2010 perezida Kagame akaba yaregukanye amajwi 93%.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gruec - 3/06/2017 saa 05:45

Ariko nibarize, uretse kunyagiranwa n'abandi agatota mbere! Uyu mugabo ko ubanza akunda imanza nk'uwavukiye mu Rukiko? N'amahoro? Haguruka ukore campagne ureke gukina "Umwana murezi".
Kanda hano umusubize

komeza Simon - 2/06/2017 saa 00:29

Abanyepolitike nkunda ko mufata abanyarwanda nkibyatsi byo mu ishyamba gusa!mubaye ba President mumashyaka muhagarariye ntakwikakaza harikibazo?haaaa twe abanyarwanda tuzi uburere mboneragihugu nimukine icyonzi tuzatora uyobora urwanda ntabwikanyizi.
Kanda hano umusubize

Andrew RICHARD - 30/05/2017 saa 10:44

gukoranya abami b'isi kuko ariwe boss wabo bahurire harmaghedon,eseko itegeko ry'icyumweru ko risinywe uhagaze he wowe ?
Kanda hano umusubize

Andrew RICHARD - 30/05/2017 saa 10:39

Twisunge kdi twamamaze twemere ubutumwa bwa malaika wa 3 naho ubundi isi irarimbutse,umwami w'isi ni satan agiye gukoran
Kanda hano umusubize

- 30/05/2017 saa 10:35

mwemere kuko ibyo azabazwa nawe nibyo uzabazwa,ikibababaje nuko wowe ibyo uvuze utazanabihemberwa ahubwo uzabihanirwa mugihe putine wakuyobeje azaba yarahembewe kukuyobya ariko nawe azabihanirwa.
Kanda hano umusubize

Anny - 30/05/2017 saa 00:29

Nonese nyine ko wumva NEC izabikora ku mpamvu z'umutekano icyo ushaka ni iki? Uzayirega iki? Niba wari ufite ubutumwa bwo gusenya ubumwe bwacu ngo ubone amajwi ntabyo uteze kugeraho.BRAVO NEC aho twavuye turahazi umutekano nitwe tuzi agaciro kawo.Frank niba utangiye kwikeka ko ntacyo uzavuga kizima no kwiyamamaza uzabireke.NEC ko atari green party izagenzurira ubutumwa yonyine icyo kidodo ugitewe niki? RPF urayishakaho iki? Niba mu migabo n'imigambi y'ibyo uzabwira abanyarwanda ari ukunenga RPF gusa, waba wigiyeyo hakiri kare
Kanda hano umusubize

Bamenya - 30/05/2017 saa 13:31

Ywe niba ubwo bumwe bwabanyarwanda bwasenywa na Franck na za whats'up nukuvugako ari baringa konubundi ntabwari buhari.
Kanda hano umusubize

Demokrate - 29/05/2017 saa 18:30

hahahaha NGO uzarega?abanyepolitiki baransetsa ,keretse nubarega mwijuru! naho ubundi mwisi ho uzasanga Iwo urega ari nawe uregera.
Kanda hano umusubize

NKERINKA Georges - 29/05/2017 saa 08:15

Wowe Dr Frank Habineza,reka kwijandika mu bya Politics kuko biravuna.Ndetse hali abantu bimerera nabi.Ngirango uzi umunya Kenya ejobundi washatse kwiyahura kubera NEC.Politics ntabwo ari nziza.Ituma abantu bashwana,bangana,bicana,etc...Nta politike nziza ibaho.Niyo mpamvu YESU yasize asabye Abakristu nyakuri kutivanga mu byisi (Yohana 15:18,19).Nawe iga Bible,uze udufashe kubwiriza abantu ibyerekeye Ubutegetsi bw'imana dutegereje.Nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,ubutegetsi bw'imana nibuza,buzabanza bumenagure ubutegetsi bw'abantu,YESU abe ariwe utegeka isi yose nkuko tubisoma muli Revelations 11:15. YESU nategeka,isi izaba Paradizo,akureho ubukene,indwara,intambara,urupfu,ubusaza,ubusumbane,gucura abandi ibyiza by'igihugu,etc... Niyo mpamvu imana idusaba gushaka ubwo bwami bwayo (Matayo 6:33),aho kwibeshya ko hali umuntu uzakuraho ibyo navuze haruguru.Nawe niyo waba president,nta cyahinduka.Abaturage bakomeza gukena,gupfa,kurwara,ubushomeri,etc... Mujye mumenya ko mu myaka iri imbere,ibintu bizahinduka.Kugirango isi ibe Paradizo,imana izabanza yice abantu bose bibera mu byisi gusa,ntibite kubyo imana idusaba (Yeremiya 25:33).Ibyo bizaba ku munsi w'imperuka uri hafi.Bizagenda nkuko byagenze igihe cya NOWA,hashize imyaka 4 300.Icyo gihe imana yishe abantu bose bali batuye isi,isigaza abantu 8 gusa bayikundaga kandi bakayikorera.Nkuko tubisoma muli MATAYO 24:37-37,bazize kutita ku bintu imana idusaba.Nubu niko bimeze kuko abantu bahugiye mu byisi gusa (ubutunzi,politcs,etc...).Ntabwo bazi ko ubuzima ari bugufi cyane kandi ko IMPERUKA izaza nta kabuza.Kuli uwo munsi,ntacyo amafranga,ama Etages,V8,imyanya ikomeye,etc..bizaba bivuze.Soma Zefaniya 1:18.Nubwo abenshi mutitaye kubyo Bible ivuga,bizaba nta kabuza,nubwo byatinze (Habakuk 2;3).
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 30/05/2017 saa 06:45

Putine Ndamwera We Waciriye Aba Jehova Ishyanga Inyuma Yishyamba Ubwose Wowe Urumva Utinjiye Mubya Portike Udakomanze Mureke Kuba Barwivanga
Kanda hano umusubize

Emmy - 30/05/2017 saa 10:21

ngo putine uramwemera!?? yaba wowe yaba nawe muri mubuyobe kuko mutazi ibyo mukora, ikindi kandi putine ibyo akora arabihemberwa, naho wowe ibyo uvuga uzabihemberwa na nde usibye kwishyuraho umusaraba gusa.
Kanda hano umusubize

NKERABIGWI Israel - 30/05/2017 saa 14:23

PUTINE is a dictator.Dictators bose banga Abahamya ba Yehova.Barabafunga,bakabakubita ndetse bakabica.Hitler yishe Abahamya ba Yehova kubera ko ariryo dini ryonyine ryanze kujya mu ishyaka rye no kumurwanirira.YESU na PAWULO basize bahanuye yuko ABAKRISTU nyakuri bazangwa n'isi,bagafungwa ndetse bakicwa.Byisomere muli Matayo 24:9,Yohana 15:18,19 na 2 Timote 3:12.Ikiranga ABAHAMYA ni Amahoro,Kutivanga mu ntambara z'isi no muli Politics,KUBWIRIZA ahantu hose ku isi mbere yuko IMPERUKA iza,nkuko YESU yabisabye ABAKRISTU NYAKURI bose muli Matayo 24:14.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X