Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Rihanna yongeye gushyirwa mu majwi ko atwite!Dore ucyekwa ko yaba yarayimuteye

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hakomeje kugaragara amafoto y’umuhanzikazikazi Rihanna agaragaza umubyibuho we udasanzwe ariko hakavugwa ko atari umubyibuho gusa ahubwo ko yaba atwite.


Aya mafoto ubwo yakwirakwizwaga ku mbuga nkoranyambaga,abafana bakomeje kumwitegereza bavuga ko umubyibuho we udasanzwe batangira kunuganuga ko yaba yaramaze gusama umwana we wa mbere.

Nyuma yo kuvuga ibi hakomeje kwibazwa uwaba yarayimuteye ariko umubare munini uhuriza hamwe ko ari umuhanzi Drake bari bamaze igihe bivugwa ko ari mu rukundo, ngo bitaba ibyo akaba ari Chris Brown bakundanye igihe kitari gito ariko nyuma bakaza gutandukana.

Rihanna aheruka gutwara Grammy Award, akaba ari umukinnyi w’ amafilimi, umwanditsi w’ indirimbo akaba azwi na benshi cyane muri muzika ye akora.

Kubera ibikorwa bye by’ urukundo agenda akora Rihanna yatowe nk’ umuntu wagaragaje ibikorwa byiza by’ urukundo muri uyu mwaka wa 2017, ni kimwe mu bituma abafana be bamuhozaho ijisho.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

chis - 30/05/2017 saa 16:57

gabanya guca imanza
Kanda hano umusubize

MUNYEMANA Epa - 30/05/2017 saa 07:24

RIHANNA ni icyamamare kabisa.Aravugwa cyane.Ikibabaje nuko bamuvugaho ibibi byinshi: Kwamabara ubusa,kuryamana n'abagabo,etc...Nubwo abantu bakunda kwishimisha mu busambanyi,bakabyita GUKUNDANA,bamenye ko ari kimwe mu byaha imana yanga cyane,kizatuma Millions and Millions z'abantu babikora babura ubuzima bw'iteka na paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Ubusore n'ubukumi birashukana.Imana iravuga ngo "basore na mwe nkumi nimwishimishe,ariko mumenye ko imana izabibabaza ku munsi w'imperuka".Imana yongeraho itiUbusore n'ubukumi ni UBUSA".Soma Umubwiriza 11:9,10.Niyo mpamvu imana idusaba gukorera imana tukiri bato (Umubwiriza 12:1).Imyaka y'ubukumi n'ubusore,ni mike cyane.Hashira igihe gito,ugasaza ntihagire uwongera kukureba. Hanyuma ugapfa,bakaguhamba.Iyo upfuye waritwaye nka RIHANNA,bibabirangiye utazazuka.Ariko upfuye yakoreraga imana,azazuka ku munsi w'imperuka,imana imuhe UBUZIMA BW'ITEKA (Yohana 6:40).Abantu benshi iyo ubabwiye UMUZUKO,baraguseka.Bibagirwa ko YESU n'Abigishwa be bazuye abantu benshi.Mu isi izahinduka Paradizo,ntabwo tuzongera gusaza,kurwara cyangwa gupfa.Iyo si nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,izaba ari nziza cyane.Bantu rero,mwishukwa n'ibyisi,kuko abantu bibera mu byisi gusa,ntibashake imana,ni ABANZI b'imana (Yakobo 4:4).Benshi muli mwe ntabwo mwemera ibi tubabwira bishingiye kuli BIBLE.Bizatuma mutabona Paradizo iri hafi.
Kanda hano umusubize

chis - 30/05/2017 saa 16:56

gabanya ubuyehova no guca imanza di
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X