Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mme Jeannette Kagame na Uwacu Julienne mu bitabiriye imurikwa ry’igitabo cya Depite Bamporiki

Madame wa Perezida w’u Rwanda Jennette Kagame na Minisitiri w’umuco na Sport Uwacu Julienne bari mu bitabiriye umuhango wo kumurika igitabo cy’umwanditsi akaba n’umudepite Edourd Bamporiki aho iki gitabo kigaruka ku nama n’intwaro byakoreshwaga mu gutsemba Abatutsi mu Rwanda.


Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo kumurika igitabo cyiswe “Mitingi Jenosideri Imbundo, Imbarutso y’Imbunda Yarimbuye Imbaga” cy’umwanditsi, umuhanzi akaba n’intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite mu Rwanda, Bamporiki Edouard.

Iki gitabo cy’amapagi 322 cyanditse mu rurimi rw’ikinyarwanda, hakaba n’icyo mu rurimi rw’icyongereza kitwa “My Son, It Is A Long Story”, nk’uko umwanditsi yabisobanuye ubwo itsinda ry’ubugeni bugamije amahoro “Art For Peace” ryagishyiraga ku mugaragaro ku mugoroba wa tariki ya 28 Gicurasi 2017.

Kivuga ku buhamya bw’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahamijwe icyo cyaha bakabyemera ubu bakaba bafungiye mu magereza atandukanye mu gihugu kirimo kandi n’ubw’abarokotse Jenoside n’abavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside.

Mu bice bibiri bigize icyo gitabo, igice cya mbere kivuga ku bateguye bakanayobora abandi mu cyaha cya Jenoside, ikindi kigavuga ku buhamya butandukanye umuhanzi yabajije ku bakoze Jenoside.

Bamporiki yabanje gushimira Jeannette Kagame witabiriye uwo muhango, amushimira ko amuba hafi no akamushyigikira kandi akamwumva igihe bikenewe.

Yavuze ko icyo gitabo yacyanditse agamije gufasha no kuzafasha abazabaho kuko bikubiyemo ibyo bamwe mu babayeho bakoze bikageza u Rwanda ku mateka mabi atazibagirana.

Ati “Ibigikubiyemo ni umubabaro w’Abanyarwanda ariko ntekereza ko ari umusanzu uzafasha abanyarwanda cyane cyane abatari babaho.”

Yakomeje avuga ko acyandika yahuye n’impamvu nyinshi zari gutuma areka umushinga we kuko umubare munini w’abo yita abajyanama be ba bugufi wamucaga intege, bakamwumvisha ko nta mpamvu yo kwandika amateka azwi.

Ati “Mu kuzirikana ko hazabaho abantu twebwe turiho uyu munsi tutazabona, bazakenera kumenya uko turiho n’ibyo twanyuzemo natekereje ko ari ibyiza ko ntareba ku bantu bariho cyangwa se barimo n’abanca intege, ntumbira abo mu Rwanda ntazabona kuko byanze bikunze bazaba bahari.”

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

deo habineza - 5/06/2017 saa 11:16

Imana imwongerere inganzo yigishe amateka nyayo abantu nkaba ,abanditsi nkaba abavuga rikumvikana twari dukeneye benshi bameze nka EDUARD.
Kanda hano umusubize

Mwumba - 2/06/2017 saa 22:00

Ejobundi ntazatubere nka Nsekalije cyangwa Rucagu.
Kanda hano umusubize

Modeste - 31/05/2017 saa 02:27

uyu ni umusanzu ukomeye Ku bana b'u Rwanda, reb idufashe kize mu mashuri
Kanda hano umusubize

rafiki evariste - 30/05/2017 saa 18:54

uyu ni nkeza uwimye niba ibyo avuga abyemera niko isi imeze ifi ijya buri gihe ahari amazi ibyo birazwi
Kanda hano umusubize

rafiki evariste - 30/05/2017 saa 18:54

uyu ni nkeza uwimye niba ibyo avuga abyemera niko isi imeze ifi ijya buri gihe ahari amazi ibyo birazwi
Kanda hano umusubize

muyoboke - 29/05/2017 saa 17:30

Ibi nibyiza cyane. .... Kandika ni ingenzi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X