Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Kwizera Pierrot na Nshuti Savio nibasezera muri Rayon Sports izabaho ite?

Kwizera Pierrot na Nshuti Savio, ni bamwe mu bakinnyi beza bafatiye runini ikipe ya Rayon Sports,nyamara uyu musore ukomoka mu Burundi avuga ko bishoboka ko uyu mwaka ari uwa nyuma kuba akinira iyi kipe mu gihe na Savio yifuzwa n’ikipe y’iburayi none haribazwa umunsi basezeye muri iyi kipe aho izaba isigaye.

Umukinnyi mpuzamahanga w’umurundi, ukinira ikipe ya Rayon Sports FC, Kwizera Pierre bakunze kwita "Pierrot" aravuga ko kuba akinnye imyaka itatu mu Rwanda, ari ku isonga, igihe kigeze ngo ajye gushaka ubunararibonye n’ahandi, byose bikazasobanuka mu byumweru bibiri biri imbere.

Kwizera Pierrot yabwiye itangazamakuru ko nava gukinira intamba mu rugamba aribwo azamenya ahazaza he, kuko manager we ari kuvugana n’ikipe ya Rayon Sports FC.

JPEG - 56.1 kb
Kwizera Pierrot

Ati " ndategereza igisubizo cya komite bambwiye ngo barategereza mu byumweru bibiri igisubizo cy’uriya mu manager, ndibaza nyuma y’umukino w’ikipe y’igihugu, nzaza hano mu Rwanda mfite igisubizo cyiza" Pierrot.

Yakomeje agira ati" njyewe mbona Pierrot na shampiyona yo mu Rwanda, ndibaza ni shampiyona yanjye ya nyuma mu Rwanda, mfitanye amasezerano na Rayon Sports FC ariko nabo ni abantu kandi ni ababyeyi, ni umwanya wo kugenda nanjye, njye gufata iyindi experience (ubunararibonye) hanze, nakinnye shampiyona imyaka itatu ndi kuri top (ku isonga), ni umwaka nanjye mfate indi experience mu kindi gihugu", Kwizera Pierrot uvuga ko uyu ariwo mwaka wa nyuma akinnye mu Rwanda.

Kwizera Pierrot aracyafitanye amasezerano na Rayon Sports FC, ariko ashobora kwerekeza mu gihugu cy’ububiligi, ibiganiro hagati ya KAA Gent na Rayon Sports FC nibigenda neza.

Ikipe ya Gent irifuza na Nshuti Dominique Savio nawe ukina muri Rayon Sports FC.

JPEG - 34.6 kb
Nshuti Savio wambaye ubururu

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

niyonshuti elie - 4/06/2017 saa 12:15

rayon ifite ibibazo
Kanda hano umusubize

NDAYAMBAJE CLAUDE - 12/06/2017 saa 12:40

RAYON NTAKIBAZO. IFITE. TUZAGURA. ABANDI.MURAKOZE. AMAFARANGA. ARAHARI MU RAYON
Kanda hano umusubize

vbvj - 31/05/2017 saa 04:52

Rayonsport izahoraho, abakinnyi baraza bagasaza cyangwa bakagenda,ariko yo ihoraho. Abagiye guhahira qhandi tubashimiye ibyiza badukoreye, kandi tubifuriza kuzahaha bakaronka aho bagiye.
Kanda hano umusubize

Bizimana - 5/06/2017 saa 08:48

Gendabona Bakogerwa Amasezerano Kuko Tubabuze Nikwakundi Usaga Rayon Iteraibere Ejo Igatera Inyuma Kubera Abakinnyi Izana Bazigukina Bakogera Bakagenda
Kanda hano umusubize

j damas cen - 17/06/2017 saa 12:02

nakibazo sikamara mwikipe hazazanabanda sa vio igihecye cyaricyigeze aho savio ntamubabarira cyereka murimucyeba APR
Kanda hano umusubize

alfa - 31/05/2017 saa 04:20

Ni ibisanzwe jye nta kibazo mbibonamo. Ntibatorotse ntibagumutse... Ziriya ni inzira zisanzwe ku bakinnyi ingero ni nyinshi. Usibye no kujya mu yandi makipe bazasaza basezere ruhago. Recruitment ni cyo iberaho
Kanda hano umusubize

atangana - 30/05/2017 saa 21:47

Mbere ya byose wabanza ugasubiza amaso inyumaRayon sport yagize abakinnyi beza kandi hazaza n'abandi. Hera kuri Fatikaramu ,Kassim Murenzi ,Ismail Rochereau ,Rutabingwa,Damascene Poku Sabiti ,Ndiki,Mapike,Jumapala,Rudasingwa Longin ,Kayiranga,Chryso ,Bayingana,Sembagare,Micho Michel,Hamis Aime Dollar,KalisaClaude ,Yamba,Misiri,LisalaTanganika,...Murangwa Eugene,Kanyandekwe ,Ruterana ,Magnifique,Katauti,Billy ,Zapi Mola ,Jeannot ,Kalisa Kase,Cedric,Massud, Fuad...Pierrot na Savio nabo nbagenda Rayon Izabona abandi beza kurushaho .Ikuzo ryayo ntiricurama , igiti cyareze cyabaye inganzamarumbo.
Kanda hano umusubize

Gahinda - 30/05/2017 saa 21:23

POKU,NDIKI,RUBOJO, KAMARI,FATIKARAMU,KILIZO,MURANGWA,TIGANA,nabandi navandi. !!!!!! Pirrot se niki ???????
Kanda hano umusubize

IRAMBONA JOHN - 5/06/2017 saa 06:50

URI IKIGORYI KBSA KUKO UTAZI AKAMARO KABO GUSA TWEBWE TURAKAZI
Kanda hano umusubize

j damas cen - 17/06/2017 saa 12:06

ikigoryi niwowesha
Kanda hano umusubize

- 30/05/2017 saa 18:55

Chairman ku kagari: KAMARAMPAKA Innocent, executif w akagari: AHISHAKIYE Jean Bosco, perezida w.urugaga rw.abagore: NYIRAKURI Elvanie perezida w'urugaga rw'urubyiruko: NDUWAYEZU Philippe, ngenzuzi: NZABARINDA Evariste na discipline: MPAGAZEHE Thimothee
Kanda hano umusubize

- 30/05/2017 saa 18:54

Ariko abanyamakuru mwanduka inkuru mwatekerejeho wagira ngo muri abana batekereza ibyo babona ako kanya kuko baba batazi ibyabanje. Rayon imaze imyaka ingahe ibayeho? ibigwi se n'ibirindiro ifite byose yabigezeho iri kumwe na bariya bakinnyi. Gusa turabashimira baritanze ariko ntubari kurambagizwa iyo batabikora. Burya kubera KO bihaye agaciro kandi ni uko bagize umubyeyi mwiza ariwe Rayon natwe ni ishema kuba dufite abakinnyi bifuzwa directly n'amakipe y'iburayi ejo ikizakurikiraho ni uko tuzajya tugura ku isoko ry'iburayi.
Kanda hano umusubize

twin yeah - 30/05/2017 saa 12:11

Rayons Sports yahozeho na mbere, ubu iriho kandi izahoraho my dear! Rayons ntabwo ari equipe passagėre, so si panntheres noirs!!
Kanda hano umusubize

kamali - 30/05/2017 saa 08:02

abobagabo nabahanga cyaneee
Kanda hano umusubize

kamali - 30/05/2017 saa 08:00

aba Rayon ndabakunda cyane
Kanda hano umusubize

MAZURU - 30/05/2017 saa 06:06

Ariko se ubundi niyo batagenda ntibazasaza?? None se kuki utibaza uko bizagenda nibasaza!!!!!
Kanda hano umusubize

Claude Uwayo. - 30/05/2017 saa 01:38

Ibyo Ntakibazo Umuntu Niwe Ugena Icyo Azaba.Gsa Bataraza Muri Rayor Sport Yarakinaga Kdi Ndakeka Ntawe Ufite Imyaka 25 Yamavuko?Naho Ikipe Imaze Imyaka Irenga 45.Ubwo Rero Bagenda Batagenda Ikipe Izahora Ari Ikipe.Sibo Kamara Hazaza Nabandi.
Kanda hano umusubize

Papy Gulluver - 29/05/2017 saa 15:21

Abo bakinnyi uvuga ko bagiye wibaza uko Rayon sport yabaho ndagira ngo wibaze uko yari iriho batarayigeramo ndumva Rayon iri mu makipe amaze imyaka myinshi abayeho, abo bakinnyi uvuga nzi neza ko ataribo yatangiranye ivuka cyangwa ishingwa ,nibagenda hazaza abandi nk'uko nabo baje hari abandi bagiye, icyo nzi cyo ntizasibangana!
Kanda hano umusubize

- 30/05/2017 saa 13:23

Aliko abantu sinzi uko twabaye ,ubwo ujya utekerezako nyina wundi nawe abyara umuhungu Hali abakili bato baruta nabo Bose bazagenda Kandi Rayon isigare
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X