Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ndamutse mfite ububasha indirimbo Too much ya Jay Polly nayifunga-Eddy Kamoso

Umunyamakuru, umuhanzi,umuvugabutumwa Eddy Kamoso nyuma y’igihe ari i Burundi ariko nyuma akaza kugaruka mu Rwanda yongeye kumvikana yinubira amashusho y’indirimbo too much ya Jay Polly na bagenzi be kugeza ubu itanavugwaho rumwe.

Uyu muhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana yavuze ko mu gihe ahawe ubushobozi yahagarika iyi ndirimbo ku mbuga zose zishobora kugaragaraho ayo mashusho.

Yagarutse ku gaciro gakwiye kuranga umunyarwanda,ashimangira ko bidakwiye ko iriya ndirimbo kuko igaragaramo urukozasoni nk’uko benshi bagiye bakunda kubigarukaho.

Ni mu gihe Iyi ndirimbo amashusho yayo amaze iminsi ari hanze yateje impaka za hato na hato kubera imyambarire y’abakobwa barimo n’imibyinire yabo,byanatumye nyiri ubwite avuga ko atari yo yari kujya hanze nyamara uwayikoze akamunyomoza avuga ko yagize ubwoba bw’itangazamakuru ryayitunze agatoki.

JPEG - 41.5 kb
Amwe mu mashusho ari mu ndirimbo Too much Eddy Kamoso aramutse afite ubushobozi yahagarika

Gusa ku rundi ruhande yavuze ko uretse amahano agaragaramo ubusanzwe ifite amashusho akoze neza yewe yananyura ku bitangazamakuru mpuzamahanga,ariko ngo ibikubiyemo si ibyo mu Rwanda.

Naho ku byerekeye uyu muhanzi wari waraburiwe irengero bikavugwa ko yatorotse,Eddy Kamose yabyamaganiye kure avuga ko yari yaragiye mu kazi kuko hari kontaro(Contract) yari yarabonye i Burundi ku gitangazamakuru cyaho.

Ibi kandi yabigarutseho mu ndirimbo yise Emmanuel yashyize hanze avuga ko niyo yagwa atazarambarara kuko ibivugwa byose cyangwa ibimubaho Imana iba ibizi.

JPEG - 56.9 kb
Eddy Kamoso

Muri Mutarama 2012, nibwo byatangiye kuvugwa ko Eddy Kamoso yateye inda umukobwa yayoboraga mu itorero ndetse icyo gihe akaba yaranahise ahagarikwa ku mirimo ye gusa yaje kubeshyuza ayo makuru.

Eddy Kamoso yamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yakoraga ikiganiro cyitwaga “Imbaraga mu guhimbaza” kuri Radio imwe , aho yari n’umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Tariki 8 Kamena 2009 yagiye gukomereza imirimo nk’iyi mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi, aho mu mirimo ye isanzwe hiyongereyeho n’umurimo w’ivugabutumwa.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 4/06/2017 saa 02:26

ibinibijyezweho murwanda kamoso we uracyarinyuma bitanarimo ntitwayireba
Kanda hano umusubize

HABIYAREMYE J.B - 3/06/2017 saa 12:44

NI HABIYAREMYEJ. B.GUTURUKA MURI BUNYORO JAYPOLLY AYOBOYE ISI MURI HIPAPPUT MUMUVEHO MUMU SHINGUKEHO
Kanda hano umusubize

twagirayezu alexis - 31/05/2017 saa 04:15

yewe birababaje ninde wanezezwa nokubona umwanawe abyina yambaye ubusa ?ngaho byishyireho urebe uburemere bifite nimureke umuco wacu usugire usagambe
Kanda hano umusubize

- 30/05/2017 saa 19:06

Bareke indirimbo sha
Kanda hano umusubize

addy - 30/05/2017 saa 12:27

mubareke tujye twirebera iriya myoyo yabo nibobamberese
Kanda hano umusubize

pappy ishimwe - 30/05/2017 saa 17:06

mureketwirebere ibyizabitatse isi
Kanda hano umusubize

Francoise - 30/05/2017 saa 17:14

NTASONIZOKUREBAIMYOYOYABO
Kanda hano umusubize

duck - 30/05/2017 saa 11:00

Indirimbo kuko yakozwe n'umunyarwanda nibwo ibaye ikibazo! hanyuma se izo hanze tureba zirenze iriya ko mutazihagaritse, ntakidasanzwe muri iriya Video ahubwo ikoranyanye ubuhanga kdi usibye kuvangira abana bakavanyemo cash kbs!!!!
Kanda hano umusubize

Francoise - 30/05/2017 saa 17:31

nubundindamukunda jay polly.mumurekeni\ville/
Kanda hano umusubize

MUNYEMANA Epa - 30/05/2017 saa 09:54

Ari aba babyina bambaye ubusa,ari uyu Eddy Kamoso wiyita umukozi w'imana,bose ni bamwe.Narebere kuli ADEPR na Gitwaza.Bose bavuga ko buzuye umwuka,nyamara ku mutima wabo,ni IFARANGA baba bishakira.Nubwo biyita Abakozi b'imana,Bible ibita "Abakozi b'inda zabo" (Romans 16:18).Pastors ntibagaseke ba Jay Polly n'abandi bakora ibyo imana yanga. Reba ibintu bibi bikorerwa mu isi:Ubusambanyi,ubujura,intambara,ubwicanyi,etc... Byose bikorwa n'abiyita Abakristu,barimo n'aba Padiri na Pastors batagira ingano.Nyamara bagafata Bible bakajya imbere y'abayoboke babo ngo barigisha.Bible ni IGIKORESHO gituma barya amafranga y'abantu,mu gihe YESU yasize adusabye Gukora UMURIMO w'imana ku buntu (Matayo 10:8).Umujinya imana ifitiye abantu batuye mu isi,kubera ko hafi ya bose bakora ibyo itubuza,uzagaragara ku Munsi w'Imperuka,ubwo izica abantu hafi ya bose batuye isi,kuko bayinaniye.Soma Yeremiya 25:33.Abantu bake bazasigara,nibo bazaba mu isi izahinduka Paradizo (Imigani 2:21,22).Birababaje cyane kubona abatuye isi hafi ya bose batajya batekereza UMUNSI W'IMPERUKA,bakishakira gusa amafranga,politike,etc...Abakristu Nyakuri,bahora batekereza uwo munsi uteye ubwoba nkuko tubisoma muli YOWELI 2:11.Niyo mpamvu duhora tuwiteguye,dukora ibyo YESU yasize adusabye,cyane cyane KUBWIRIZA abantu mu nzira no mu ngo zabo,kugirango bahinduke,babe abantu beza.Hafi ya bose banga kumva.KUBWIRIZA mu ngo z'abantu no mu nzira,ni ITEGEKO Yesu yasize ahaye Abakristo nyakuri(Matayo 10:11-14 na Yohana 14:12).NIMUKANGUKE,mwitegure umunsi w'imperuka uri hafi,maze mwige Bible kugirango muhinduke.Tuyigisha ku buntu umuntu wese ubishatse.
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 31/05/2017 saa 04:01

Ngire Icyo Nisabira Uyu Mu Jehova Kandi Ambabarire Anyumve Kandi Ansubize Impamvu Adatangiza Inyuguti Nkuru Yandika Imana Niba Bishingiye Kumyemerere Ye Ntacyo!! Age Yandika Basi Jehova Ariko Areke Gupfobya Imana Kuko Itanegurizwa Izuru Kuko Nibwo Ubutumwa Bwe Tuzabuha Agaciro Tukabwumva Naho Amenye Ko N'umuntu Yandikwa Habanje Inyuguti Nkuru Murwego Rwo Kumwubaha Ntuzatesha Agaciro Imana Ngo Wowe Muntu Tukaguhe MURAKOZE
Kanda hano umusubize

tug - 31/05/2017 saa 12:00

samantha well done for sure
Kanda hano umusubize

MUNYEMANA Epa - 31/05/2017 saa 15:41

Wowe witwa SAMANTHA.Ibyo uvuga rwose ndabyumva.Ariko rero,menya ko imyumvire yawe atari yo.Urugero,ese waba uzi abandi bantu Bible yita imana?Ndakeka ko utabazi.Niyo mpamvu usakuza wibwira ko uwitwa imana ari umwe gusa.Hali igihe Bible ikoresha ijambo imana ishaka kuvuga "umuntu ufite ububasha bukomeye".Ntabwo rero Yehova ariwe wenyine witwa imana. Niyo mpamvu twandika imana Yehova,kugirango tumutandukanye n'abandi bitwa imana.Ubwawe uzi ko amadini menshi musenga imana Data,imana Mwana n'imana Mwuka wera,mukayita UBUTATU.Mwarangiza mukavuga ngo musenga imana imwe kandi musenga ubutatu.Nyamara n'iryo jambo ubutatu,nta riba muli Bible.Dore abandi Bible yita imana:YESU (Yohana 1:1);Musa (Kuva 7:1);Satani (2 Abakorinto 4:3,4),PAWULO (Ibyakozwe 28:6).Ndetse natwe abantu twitwa imana (Zaburi 82:6).Ntabwo se wemera ko YESU nawe yitwa imana?Niba nta abandi bantu bitwa imana,twajya dukoresha IMANA nkuko ubishaka.Kugirango dukureho iyo CONFUSION,tuvuga YEHOVA.Urugero,tuvuga ko dusenga YEHOVA wenyine nkuko YESU yabidusabye muli Matayo 4:10.Andi madini asenga YESU n'umwuka wera.Nzi neza ko nawe ariko ubigenza. Ese reka nkubaze:Ubu wanditse kagame paul,ntabwo yamenya icyo uvuze kubera ko ukoresheje inyuguti ntoya?Ibyo wowe wibwira,babyita "blind fanatism".nukuvuga ishaka ariko ritava mu bwenge (acurate knowledge).
Kanda hano umusubize

ALIETHE - 30/05/2017 saa 07:50

ababishinzwe bazadufashe rwose,iriya ndirimbo bazamubwire ahindure amashusho yayo nabyanga bayihagarike.murakoze ndi:rwimiyaga
Kanda hano umusubize

joe - 30/05/2017 saa 13:09

Yewe, uri Rwimiyaga koko! Indirimbo murayishakaho iki ko na Television y'igihugu icuranga indirimbo za Konshens zuzuyemo amabuno y'abagore b'iry'iyo tutanazi. None niba Jay Polly yatweretse amabuno y'abakobwa bacu i Rwanda murumva iyo yo atari Made in Rwanda.
Kanda hano umusubize

Francoise - 30/05/2017 saa 17:40

kabisa.iyoni.style.man
Kanda hano umusubize

Adolphe - 31/05/2017 saa 02:59

Yewe nawe wamenya gusesetsa made in Rwanda koko!
Kanda hano umusubize

nshi - 30/05/2017 saa 07:36

iyo profile mwahuje nizina ryumukozi wImana ntago ari byo kuko twe nokuyireba byaratunaniye irimo uburozi byinshi icyo nikizera gikabije
Kanda hano umusubize

DJ PACCY - 30/05/2017 saa 07:11

mwaramutse neza nongejye kubashimira uburyo inkuru zigaragaza umuco nazo zakorwa nabarimbira imana ndumva nya kubahwa urusha abandi ubushobozi kudufasha tukagarura umuco havungwe indirimbo nkizi zangiriza abana bigihugu mugihe bakigaragaza ubusambanye turagana hehe mwabantu jyewe nakunze indirimbo zabahanzi batandukanye ariko uburaya bugaragaza ubusambanyi mwabitaho kabisa eddy kamoso nkurinyuma
Kanda hano umusubize

hhh - 30/05/2017 saa 11:51

OK nibyiza gushyigikira umuco wacu arko iyindirimo niruta ubutinganyi tumaziminsi twumva nagutumuco birenze biriya
Kanda hano umusubize

Kiki - 30/05/2017 saa 07:04

Hihiii ndagushinyitse!!! Barengayabo koko?? Wowe se uri miseke igoroye?
Kanda hano umusubize

Francoise - 30/05/2017 saa 17:21

FR.30/05/2017)BARAKABYANUBWONTAMWIZAWABUZEINENGE.
Kanda hano umusubize

jolly - 2/07/2017 saa 18:33

hhhh byose Mumutw ntakidasanzwe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X