Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyaruguru: Ubwegure bwa Gitifu w’akarere bwemejwe ku mugaragaro

Nyuma y’uko yanditse asaba kwegura ku mpamvu ze bwite, Inama Njyanama y’Akarere ka Nyaruguru yateranye yemeza ku mugaragaro ubwegure bwa Egide Kayitasire wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere.

Kayitasire yanditse ibaruwa asaba kwegura ku mirimo ye, iyo baruwa ayishyikiriza ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru ku wa Mbere, tariki ya 22 Gicurasi 2017, aho yavugaga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

JPEG - 25.8 kb
Kayitasire Egide wamaze kwemererwa kwegura nyuma y’aho abisabiye

Nyuma yo kwakira iyo baruwa, abagize Inama Njyanama y’Akarere bateranye kuri uyu wa Mbere taliki ya 29 Gicurasi bemeza ubwo bwegure.

Visi Perezida wa Njyanama y’Akarere, Yves Mungwakuzwe,yabwiye abanyamakuru ko basanze ubwegure bwa Kayitasire bufite ishingiro, bityo barabwemeza.

Ati “Nyuma yo kubisuzuma twemeje ubwegure bwe, abajyanama bose bari bahari babwemeje”.

Mungwakuzwe akomeza avuga ko nk’uko biteganywa n’itegeko, nyuma y’iminsi itanu hazakorwa raporo igayishyikiriza umuyobozi w’Intara imwereka ibyemezo byafatiwe mu Nama Njyanama, hanyuma nawe akayisubiza.

Nyuma yo gusubizwa n’Intara, ngo Komite nyobozi izicara ibisuzume hategurwe uburyo bwo gushaka undi mukozi uzamusimbura binyuze mu mategeko ya Leta.

Kayitasire yari amaze imyaka irenga icumi ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

rationale - 31/05/2017 saa 06:11

ariko kweri nta gahora gahanze. uBU SE EGIDE NAWE BYAMUBAHO KOKO. WE NA HABITEGEKO BARAKAHANYUJIJE MU CYO NAKWITANEGATIVE SOLIDARITY NONE BAGEZE AHO BASHWANA. GUSA EGIDE WE NTUGIRE IMPUNGENGE AMAZU YAWE WIYUBAKIYE ZA KIGALI, KU KARUBANDA, I NGOMA, AMAMODOKA WIGURIYE KANDI WICURURIZA, YA COMPANY WARI UFATANIJE NA MAMA WAWE IMWE UFATANIJE N'UMUGORE WA PROTOGENE N'IBINDI NTAVUZE, NI IMPAMBA WIZIGAMIYE HUMURA UBUZIMA BURAKOMEZA. HAGOWE ABEGUZWA BARARIYE UBUSA. Imana niyo NKURU
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 2/06/2017 saa 06:11

Mujye mukura aho amatiku.Abariye ubusa se uvuga ni bande? Umujura wibye igi, n'umujura wibye isaki ubatandukanya ute, bose si abajura?Aya makuru se ko utari warayatanze mbere?Aya ni amatiku, ubutaha ujye ujyana amanjwe yawe mubo muhuje imyumvire. Ibyamubayeho byaba n'ahandi
Kanda hano umusubize

rationale - 31/05/2017 saa 06:10

ariko kweri nta gahora gahanze. uBU SE EGIDE NAWE BYAMUBAHO KOKO. WE NA HABITEGEKO BARAKAHANYUJIJE MU CYO NAKWITANEGATIVE SOLIDARITY NONE BAGEZE AHO BASHWANA. GUSA EGIDE WE NTUGIRE IMPUNGENGE AMAZU YAWE WIYUBAKIYE ZA KIGALI, KU KARUBANDA, I NGOMA, AMAMODOKA WIGURIYE KANDI WICURURIZA, YA COMPANY WARI UFATANIJE NA MAMA WAWE IMWE UFATANIJE N'UMUGORE WA PROTOGENE N'IBINDI NTAVUZE, NI IMPAMBA WIZIGAMIYE HUMURA UBUZIMA BURAKOMEZA. HAGOWE ABEGUZWA BARARIYE UBUSA. Imana niyo NKURU
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X