Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gisa Cyinganzo yabajijwe ku by’ibiyobyabwenge byamupyinagaje avunira ibiti mu matwi

Umuhanzi Gisa Cyinganzo ukunze kugarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye ku bw’umuziki we utagikura kubera ibiyobyabwenge yabajijwe niba abona ko byamudindije mu iterambere rye yanga kugira icyo abivugaho,ahubwo yigarukira ku by’indirimbo ze zirimo iyo yashyize hanze.


Uyu musore umuntu atatinya kuvuga ko ari zahabu yihishe mu mwanda kubera impano ye yabindikiranyije bitewe no gusarikwa n’ibyobyabwenge yagiye afatanwa byamugize imbata,muri iyi minsi ngo ntashaka kubivugaho kuko ngo ari ukuzura akoboze.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere taliki 30 Gicurasi 2017, ubwo yagezaga indirimbo ye nshya ku bitangazamakuru bitandukanye yise “Tuzajyana” aho yashimangiye ko adashaka kuvuga ku by’ibi biyobyabwenge n’ubujura bikunze kumuvugwaho maze avuga ko ubu arimo kureba imbere nta mpamvu yo kugaruka ku byahise.

Yagize ati”Nashyize hanze indirimbo yanjye nshya,ndifuza ko abakunzi banjye bayumva kuko ni nziza irabyinitse kandi ikoze neza ku buryo inogeye amatwi.”

Mu ntwaro Gisa ashaka gukoresha mu kwigobotora idindira rye muri muzika, ngo agiye kwibanda ku mbuga nkoranyambaga,mu gukwirakwiza ibihangano bye ngo bigere kuri buri wese bimufashe mu kuzamura urwego yari ariho.

Uretse ibi kandi ngo ari mu mu myiteguro yo kwerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho azaba agiye kwitabira iserukiramuco yatumiwemo,gusa ntaramenya neza umunsi ariko ngo ni mu gihe gito.

Umuhanzi Gisa cy’Inganzo yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa uruhinja yakoranya na Ama G The Black,Rumbiya,Genda umubwire,Uruyenzi n’izindi.

Nyuma y’uku kumenyekana nibwo yagiye atahurwaho gukoresha ibiyobyabwenge bimuviramo kujyanwa i Gikondo muri Transit Centre kubera imyitwarire idahwitse akaza no kuhavanwa akerekezwa Iwawa mu kigo ngororamuco.

Nyamara na nyuma yo kuvayo yongeye gutabwa muri yombi mu ntangiro z’uyu mwaka akurikiranyweho ubujura bwa telefoni byavugwa ko yarigishije.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X