Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyirantarengwa: Kaminuza ziherutse gufungirwa zihanangirijwe bwa nyuma

Inama y’amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda muri iki gitondo yatangaje ko zimwe muri kaminuza n’amashuri makuru zitaruzuza ibyo zagombaga kuzuza bigatuma zifungwa ko niba bidakozwe kugezwa mu kwezi kwa 9 zizafungwa burundu.

Ibyo ni imwe mu myanzuro yavuye mu isuzuma iyi nama nkuru yakoreye Kaminuza ebyiri zari zafungiwe amwe mu mashami yazo zikavuga ko zakosoye ibyasabwaga. Ishuri rikuru rya INES Ruhengeri ryafunguriwe amashami abiri muri atanu yafunzwe, naho Kaminuza ya Gitwe nta shami na rimwe bafunguye muyo bari bayifungiye.

JPEG - 379.2 kb
Ines Ruhengeri yo amashami yayo abiri yakomorewe

Amashuri makuru na Kaminuza bigera ku icumi (10) byafungiwe amashami cyangwa bimwe birafungwa kubera ireme ry’uburezi iyi nama ivuga ko yasanze ridakwiye.

Abiri muri yo (INES na University of Gitwe) yasabye ko akorerwa igenzura ryimbitse kugira ngo afungurirwe amashami yari yafunzwe. Ibyarivuyemo nibyo batangaje none.

Mbere y’uko batangaza ibi, habanje kuba inama y’abayobozi b’ibigo byari byarafungiwe amashami kugira ngo bababwire ibyavuyemo mbere y’uko babigeza ku itangazamakuru.

Dr Muvunyi Emmanuel uyobora Inama nkuru y’uburezi mu Rwanda yasabye abayobora ibi bigo kuzatumira abahagarariye abanyeshuri mu bigo byafunzwe n’ibyafungiwe amashami kugira ngo babasobanurire ibyavuye mu isuzuma bakoze.

Dr Muvunyi yavuze ko mu igenzura bakoze basanze hari ibintu bike bagomba gutunganya mbere y’uko bafungurirwa.

Ati “ibi basabwe kunonosora bigomba gukorwa mbere ya Nzeri uyu mwaka.”
Nyuma yigenzura basanze mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri amashami ya Computer na Biotechnology Plant agomba gufungurwa akongera gukora, ariko ndi mashami bafunze agakomeza gufungwa.

Gusa basabye ko iri shuri ryongera abarimu bafite ubumenyi mu ishami rya biotechnology.

Amashami yakomeje gufungwa nka Civil Engeneering basabye ko ribanza rikongererwa ibitabo n’abarimu, Food Processing bakabanza bakayiha Laboratoire ifite abakozi bahagije kandi babizi n’ibikoreho bihagije ndetse bagatandukanye ibyumba byayo.

Bavuze ko isomero ryabo rikwiye kugira ibitabo bikwiriye kuko ibirimo ngo ni byinshi ariko bitajyanye n’ibyo bigisha kandi bimwe bishaje. Ndetse babasabye ko bakwiye kugira E-library.

Padiri Dr Fabien Hagenimana umuyobozi wa INES Ruhengeri yumva ibyo bategetse ishuri ryabo

Kaminuza ya Gitwe urwishe ya nka ruracyayirimo

Kaminuza ya Gitwe yari ifite umubare munini wabigaga igiforomo, n’ubuganga ayo mashami agafungwa ariyo cyane cyane iyi Kaminuza ifatanye n’ibitaro bya Gitwe ishingiyeho, nta na rimwe yafunguriwe.

Ngo nubwo hari ibyo bakoze nko gushyiraho Laboratoire ya Anatomie ndetse ikaba ifite n’ibikoresho runaka bifatika ngo ibura abakozi bashoboye haba mu ishami ryo kuvura cyangwa ishami ry’igiforomo.

Muri isomer (library) ngo igenzura ryasanze hariyo abakozi umunani (8) bose nta numwe ubifitiye ubumenyi.

Mu ishami ryo kubaga (Surgery) ngo bakeneye abarimu benshi kuko ngo basanze umwarimu umwe yigisha abana 60 kandi amabwiriza y’Inama Nkuru y’uburezi mu mashuri y’ubuvuzi umwallimu aba agomba kwigisha abanyeshuri 10 bityo bakiga kwiga neza bakanakora ‘practise’ neza.

Ibigo bibigeza muri Nzeri uyu mwaka bitaratunganya ibyo byasabwe nyuma y’isuzuma ngo bizafungwa burundu.

Padiri Dr Fabien Hagenimana umuyobozi wa INES Ruhengeri ati “kuva twafungirwa twatakaje abanyeshuri ariko ubwo hari ibyo bashimye ko twakongera tugafungura ni byiza. Ukorora acira aba agabanya.”

Pastor Joshua Rusine waje ahagarariye Kaminuza ya Gitwe yashimye ko hari ibyo bashima ko Kaminuza yabo yakoze muri Laboratoire ya Anatomie ko bagiye kwihatira gukora n’ibindi basabwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kimanuaka - 31/05/2017 saa 06:19

Nibyo koko Kaminuza zigomba kugenzurwa cane kuko usanga ibyo zigisha ntaho bihuriye nisoko ry'umurimo. Gusa habwiye no kugenzura ibi bikurikira: Amafranga bishyuza abana atari ngombwa Za kwambura abarimu batanze amasomo ubegnzuzi burakenewe cyane muri UNATEK, MKU......
Kanda hano umusubize

wangu - 30/05/2017 saa 16:55

Turashimira minisreri yuburezi icyemezo yafashe cyo guhwitura izo kaminuza ,ariko turasaba ko bagera na hano kuri unik kuko nayo aho igeze ikwiye gufungwa kubera uburyo itita kubanyeshuri bayigamo .aho usanga umwarimu arenganya abanyeshuri hakabura ubarenganura .
Kanda hano umusubize

wangu - 30/05/2017 saa 16:55

Turashimira minisreri yuburezi icyemezo yafashe cyo guhwitura izo kaminuza ,ariko turasaba ko bagera na hano kuri unik kuko nayo aho igeze ikwiye gufungwa kubera uburyo itita kubanyeshuri bayigamo .aho usanga umwarimu arenganya abanyeshuri hakabura ubarenganura .
Kanda hano umusubize

K.T - 30/05/2017 saa 12:59

ibyo byo nibyo bituma ibigo bikanguka bikamenya ubumenyi bigomba guha abanyeshuri
Kanda hano umusubize

patos - 30/05/2017 saa 17:52

Ndagusetse! wagira ngo uri umunyamahanga. uzambarize university of kigali isomero bafite n'izindi zinakodesha uzambarize izo facilities nka number of toilets library labs etc aho biherereye. Gusa ngo isi nikotsa uzagotomere kuko si nyoko.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X