Monaco cosmetics

Ishyingurwa rya Ivan Ssemwanga ryatangiye kutavugwaho rumwe hashingiwe ku mitegurire yaryo –AMAFOTO

Kuri uyu wa kabiri taliki 30 Gicurasi 2017, nibwo umuhango wo gushyingura umuherwe Ivan Ssemwanga wabaye, gusa icyatangiye kuvugisha benshi mu bakurikiranye ishyingurwa rye ngo n’uko uyu muhango wakozwe nk’uko ukorerwa rubanda ruciriritse kandi yari afite amamiliyoni n’amamiliyoni y’amafaranga.


New Vision itangaza ko uyu nyakwigendera wari uzwi ku izina rya god father of rich gang,umuhango w’ishyingurwa rye wari witezweho kuba udasanzwe no gushoramo amafaranga bitewe n’ubutunzi yari afite bwari kuba intandaro yo guherekezwa mu buryo bukomeye,ngo siko byagenze kuko wari umuhango nk’uwo gushyingura rubanda rwa giseseka.

Akarere ka Kayunga mu gace ka Nakalilo muri Uganda,niho Ssemwanga yashyinguwe nyuma yo kuvanwa kuri Katedirali ya Namirembe kuri uyu wambere ngo asabirwe misa yo kumusezeraho,uyu muhango ukaba wari witabiriwe na Zari wari umugore we atarabana n’umuhanzi Diamond n’abana babyaranye.

Ivan yitabye Imana kuwa 25 Gicurasi 2017 aguye mu bitaro i Pretoria muri Afurika y’Epfo. Yitabye Imana ku myaka 40 y’amavuko azize indwara yo gucika imitsi yo mu bwonko.

Urupfu rwe rukaba rutavugwaho rumwe n’abo mu muryango we, aho bavuga ko hari ikibyihishe inyuma,ari nabyo byatumye babanza kumutwara mu bitaro ngo yongere akorerwe isuzumwa ku ku cyamwishe nyuma y’ibizamini yari yakorewe muri Afurika y’Epfo.

Ibi bikomeje no guteza imvururu hagati ya Zari n’umuryango wa Ivan,aho kuri ubu ikiri kuvugwa ngo n’uko abana babyaranye batangiye gutereranwa ndetse abagize umuryango bakaba bavuga ko uyu mugore adakwiye guhabwa imitungo Ssemwanga yasize kuko batizera neza ko abo bana aria be keretse ngo habanje gukorwa ibizamini by’amaraso(AND) bikabyemeza.





Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Emmanuel - 31/05/2017 saa 16:51

Imana imwakire
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 31/05/2017 saa 08:41

Eeh!!!!! Uganda Iyo Bashyinguye Barya Inyama Mbega Umuco Mubi Kurya Inyama Wapfushije Kweri!!!!!! Nizari Munzu Zirajugunywa Iwacu Irwanda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X