Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma y’itabwa muri yombi ry’abayobozi ba ADEPR, ubu noneho zahinduye imirishyo


Nyuma y’itabwa muri yombi ry’abayobozi bakuru b’itorero ADEPR, kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Gicurasi 2017 inteko rusange idasanzwe y’itorero yateranye maze itora abagomba kubasimbura.

Iyi nama yari mu muhezo yari yitabiriwe n’abantu bagera kuri 59 yatoye Rev Pasteur Karuranga Ephreem wari usanzwe ari umuyobozi w’ururembo wungirije rw’Amajyaruguru. Yatowe ku majwi 58 n’imfabusa 1.Akaba yasimbuye kuri uyu mwanya Bishop Sibomana Jean

JPEG - 95.3 kb
Abayobozi ba ADEPR bashya batowe basengerwa ku nshingano nshya bahawe

Mu bandi batowe harimo Rev. Karangwa John wari uhagarariye ADEPR muri Uganda, yatowe ku mwanya w’Umuvugizi Wungirije Ushinzwe Ubuzima bw’Itorero ku majwi 58 n’imfabusa imwe, aho yasimbuye Bishop Tom Rwagasana.

Hatowe kandi Pasteur Ruzibiza ku mwanya Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR aho yari asanzwe ahagarariye Serivisi y’Isanamitima, Ubumwe n’ubwiyunge muri ADEPR, ku majwi 58 n’imfabusa imwe.

Umuhoza Aurelia yatorewe kuba Umuyobozi Ushinzwe Imari n’Ubukungu muri ADEPR aho yari asanzwe akorera muri RSSB mu ishami ry’Icungamutungo, akaba afite impamyabumenyi y’ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza, yatowe ku majwi 58 n’imfabusa imwe.

Ku mwanya w’Umujyanama muby’imari n’Ubukungu hatowe Pasiteri Nsengiyumva Patrick wari usanzwe ahagarariye Urubyiruko mu Itorero rya ADEPR ku rwego rw’Igihugu, aho yasimbuye Rev. Nkuranga Aimable weguye ku mirimo ye munsi kuri uyu 29 Gisurasi 2017.

Umwanzuro wo gukora iyi nama waturutse mu byemezo by’inama y’ubuyobozi yabaye kuri uyu wa 29 Gicurasi 2017.

Biteganyijwe ko Biro Nyobozi yatowe izasoza manda y’abayobozi bari bariho, aho izarangira muri Werurwe 2018.

Iyi nteko rusange yatoye aba bayobozi ije nyuma y’aho abari basanzwe abari abayobozi b’iri torero ku rwego rwo hejuru batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda barimo n’ Umuvugizi wungirije wa ADEPR, Bishop Tom Rwagasana.

Hashize iminsi mike urukiko rwisumbuye rutegetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo ubushinjacyaha bukomeze iperereza.

Ku wa gatandatu w’i cyumweru gishize, ni bwo kandi Umuvugizi wa ADEPR akaba ari na we uyiyobora, Bishop Sibomana Jean na we yatawe muri yombi na Polisi akekwaho ibyaha bijyanye no kunyereza umutungo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Emmy - 2/06/2017 saa 08:30

EEE Ngabo bamanitse amaboko muri byabikote byabo sha mwaramenyekanye mugiye kujya murya iyimpumyi ngo muri kubasengera ese ubwo mwaretse kwangiza izina ry'Imana muzabona ishyano mwankozi zibibi mwe abakiri kuri nyirijambo mukomeze musengere abanyarwanda Imana izabahemba .
Kanda hano umusubize

castro laur fidele - 1/06/2017 saa 19:40

ni byisi.bapfa ntakindi
Kanda hano umusubize

castro - 1/06/2017 saa 19:37

kaini si mubi na abeli si mubi bapfuyibyisi.
Kanda hano umusubize

Marc - 1/06/2017 saa 16:17

Wish all the best, may God strength them.
Kanda hano umusubize

SASA LEEN - 1/06/2017 saa 13:13

Musenge mushikamye isi irashaje!
Kanda hano umusubize

Jean Pierre - 1/06/2017 saa 10:37

Hhhhhh, birasekeje cyane! babakubise cout d'etat bafunze aho kubasengera ngo bafungurwe kandi bakizwe.Ubwo c bo babarushije iki? Kumaranira ibyisi.com. Bose si ugukorera Imana icyo bashaka ntawutakibona gusa hababaje rubanda rugufi rw'abayoboke ba ADPER kuko nibo babigenderamo.Imana y'ukuri izahana abantu bose bariganya biyitirira Ijambo ryayo.
Kanda hano umusubize

chris - 31/05/2017 saa 16:31

Ndabona amajyaruguru akomeje gutanga abayobozi ba ADEPR.na sibomana yari aturutse mumajyaruguru
Kanda hano umusubize

chris - 31/05/2017 saa 16:31

Ndabona amajyaruguru akomeje gutanga abayobozi ba ADEPR.na sibomana yari aturutse mumajyaruguru
Kanda hano umusubize

NYOMBAYIRE Michel - 31/05/2017 saa 15:11

Ibi byose byerekana ko ADEPR atari idini y'imana.Mumbabarire musome ibyo abayoboke benshi ba ADEPR banditse hasi hano.Urasanga n'aba bagiyeho basanzwe ari ibisambo. Nkuko pastor MPYISI yabivuze,pasors bose bagenzwa no "gushaka ifaranga",nubwo bose biyita abakozi b'imana.Bible ibita Abakozi b'inda zabo (Romans 16:18),ndetse ibita Ibisambo (Yesaya 56:11).ADEPR,Abadive,Anglicans,etc...bagendera ku ISEZERANO RYA KERA,ryasabaga ABAYISIRAYERI guha ICYACUMI abantu bitwaga ABALEWI kubera impamvu yumvikana dusoma muli Kubara 18:21,24.Mu ISEZERANO RISHYA,Yesu na PAWULO badusabye gukora umurimo w'imana ku buntu (Matayo 10:8;Ibyakozwe 20:33).Jye ubandikira,nirirwa mbwiriza abantu mu mihanda no mu ngo zabo ku buntu nkuko YESU yasize abidusabye.Nta na rimwe uzabona Pastor w'aya madini abwiriza mu nzira no mu ngo.Aza gutwara amafranga mu nsengero,ahasigaye agakora Business ze nk'abandi bose,kandi akiba amafranga y'idini.
Kanda hano umusubize

nicayenzi - 31/05/2017 saa 12:25

Iyi komite irantunguye, cyokora na Dawidi kuba Umwami wa Isiraheli byaratunguranye.oui, en effet, imbaraga z'ifarashi si zo Imana yishimira....nibaca bugufi, bagasenga, bagakiranuka, bakatugisha inama, tukabashyigikira, byose bizagenda neza. kandi hari icyo Imana yabitubwiyeho.
Kanda hano umusubize

BEBE - 2/06/2017 saa 12:31

YABABWIYE NGO IKI?
Kanda hano umusubize

Barekayo Daniel - 3/06/2017 saa 15:16

Muby'ukuri koko inkono ihira igihe ntihira inzara.Imyirato yabo biyemera,badatega amatwi abakirisitu ,batesha agaciro kwihana no gusenga ahubwo bagatuma abo bakorana barushaho guhagarika imitima,guhindura sitati y'Itorero bagamije kwigira ibihangange bitubaha Rurema ntibyari gutuma bakomeza gukora batyo.Iminsi ivuguta nta muvuba. Twizere ko amasomo akenewe kuri bureau nshya azatuma batagwa m mutego nk'iyayibanjirije iyafite cyane cyane ko n'imyinjirire yabo mu buyobozi inyuranye cyane n'iyabavuyeho.Baje bari bakenewe cyane.Imana ibamurikishirize umucyo wayo kugira ngo bazabe koko igisubizo cy'amasengesho yasenzwe.Imana ibashyigikize gukiranuka kwayo.Nibomore imitima yose yakomeretse,barusheho gushyira ahagaragara imikorere mibi y'abagiye bizatuma abanyamasengesho barushaho kubagirira ikizere no kubasengera.
Kanda hano umusubize

kwitonda - 31/05/2017 saa 06:37

sikurwego rwigihugu gusa no mumaparuwasi barayamaze uwo bashizeho we se ????mumajyaruguru havuzwe gutanga inka zabaringa yakoze iki yiteguye ate kuza gusubiza imitima yabakirisitu babeshwe inka zadahari muzenguruke paruwasi zintara yamajaruguru abakiritu barumiwe ntawe ukivuga iyo uvuze bakubwira ko bazaguca muzanyaruke muri burera havugwa kugurisha urusengero amafaranga akaba yaraburiwe irengero aho mvuga ni mumurenge wa butaro ibi mvuga muzanyrukireyo muzamenya byinshi birenze ibyo mbabwiye
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 31/05/2017 saa 11:58

Yewe baratumaze ahubwo ni ugushakisha ubundi buryo abantu bakirizwamo n'ahubundi batumereye nabi, aba bose bagiyeho wagirango bo si uko, inyuma aba ari intama ariko imbere ari amasega aryana !!
Kanda hano umusubize

kwitonda - 31/05/2017 saa 06:37

sikurwego rwigihugu gusa no mumaparuwasi barayamaze uwo bashizeho we se ????mumajyaruguru havuzwe gutanga inka zabaringa yakoze iki yiteguye ate kuza gusubiza imitima yabakirisitu babeshwe inka zadahari muzenguruke paruwasi zintara yamajaruguru abakiritu barumiwe ntawe ukivuga iyo uvuze bakubwira ko bazaguca muzanyaruke muri burera havugwa kugurisha urusengero amafaranga akaba yaraburiwe irengero aho mvuga ni mumurenge wa butaro ibi mvuga muzanyrukireyo muzamenya byinshi birenze ibyo mbabwiye
Kanda hano umusubize

kwitonda - 31/05/2017 saa 06:37

sikurwego rwigihugu gusa no mumaparuwasi barayamaze uwo bashizeho we se ????mumajyaruguru havuzwe gutanga inka zabaringa yakoze iki yiteguye ate kuza gusubiza imitima yabakirisitu babeshwe inka zadahari muzenguruke paruwasi zintara yamajaruguru abakiritu barumiwe ntawe ukivuga iyo uvuze bakubwira ko bazaguca muzanyaruke muri burera havugwa kugurisha urusengero amafaranga akaba yaraburiwe irengero aho mvuga ni mumurenge wa butaro ibi mvuga muzanyrukireyo muzamenya byinshi birenze ibyo mbabwiye
Kanda hano umusubize

Ngendahayo Innocent - 31/05/2017 saa 05:02

Ni byiza ariko ikiza nuko bareka umwuka wera akayobora itorero.
Kanda hano umusubize

value - 31/05/2017 saa 06:32

Najye Ndashimye Ukoze Icyaha Agombaguhanwe
Kanda hano umusubize

Tu Ambo - 2/06/2017 saa 00:52

abakristo barumva ariko abayobozi bamadini babigize ubucuruzi bahagurukirwe peeee!
Kanda hano umusubize

Hitayezu - 31/05/2017 saa 02:53

Imana ibafahshe cyane cyane bashake uburyo bagaruza akayabo kamiliyali abo bagabo barigishije iryo deni ntirizongerekuvungwa kandi rero bariyabagabo bazize kwishyira hejuru bavugirizwa zafamfari ntibaboneko ari kumunga umutungo w'itorero namwe tugiye kubasengera muramenye mutazagwa mumutegp wokwishyira hejuru lmana umugisha
Kanda hano umusubize

rafiki evariste - 30/05/2017 saa 18:49

irifungwa kwari ukugira ngo bishyirireho uwo bashaka uvuye mu cyama ibya kayizari mubimuhe n'ibyi Imana mubohe Imana kubera abayobowe n'umwuga ni abanyamwuka abayobowe n'umubiri ni abo umubiri
Kanda hano umusubize

Bando - 31/05/2017 saa 05:46

Icyama se n'amatorero bihuriye hehe?
Kanda hano umusubize

NIYONSHUTGILBERT - 30/05/2017 saa 18:28

ABO.BIYISE.ABASHUMBA.BINTAMA.ZIMANA.ICYAHA.NIKIBAHAMA.BAZAGARURE.IBYOBATWAYE.:(ABATOWE.NABO.BIRINDECYANE..KUKO.IMANA.YAHAGURUKIYE.UMURIMOWAYO.MBATUYE.ISOMO.RIBONEKA.2.PETERO.IBICE.3.KUMURONGO.17
Kanda hano umusubize

Manzi - 30/05/2017 saa 18:20

Buriya icyarushaho kuba cyiza ni uko bareka abakristo tukagira u ruhare mugushyiraho abatuyo bora iyo nteko yabantu 59 ntiba shobora kuvugira abanyetorero turi hafi miriyoni ebyiri nibura habeho inteko yagutse irimo abashumba bama paruwasi abo nibo bashobora kugere Ku ba Kristu
Kanda hano umusubize

chrisibe - 30/05/2017 saa 18:19

imana ibahe imbaraga
Kanda hano umusubize

munyeshyaka - 1/06/2017 saa 04:37

indirimbo 198 gusa Imana itugirire neza
Kanda hano umusubize

- 30/05/2017 saa 17:02

BIGIRE KUBOBASIMBUYE BAMENYE KO INTAMA BARAGIJWE BATAGO MBA KUZIRYA AHUBWO IZAVUNITSE BAZA ZUNGE NIZATATANYE BAZAZISUBIZE HAMWE KUGIRANGO ZUMVE NEZA IJWI RYA SHEBUJA ARIWE YESU KRISTO MURAKOZE
Kanda hano umusubize

- 31/05/2017 saa 18:09

BARIYA BASHUMBA BAFUNZWE BAHAWE INTAMA NGO BAZIRAGIRE NEZA MAZE ZISHIMIRE UMUIBYIBUHO NONE BATANGIYE KURYA UBWOYA N'IMIRIZO BYAZO. BIRABABAJE!
Kanda hano umusubize

irasubiza dieudonne - 30/05/2017 saa 16:15

MWe ntimuzahemukire itorero imana izabakomeze
Kanda hano umusubize

UBUHANUZI - 31/05/2017 saa 18:51

HHHHHH.BUTINZE GUCYA NGO NABO BIYITE BA BISHOP CG BO BAZIYITE BA APOTLE.BAMENYE KO UYU MULIMO UFITE NYIRAWO KANDI AWUBEREYE MASO.NATWE ABAKRISTO NTABWO DUSINZIRIYE TUZABASENGERA KANDI NIBA HARI IBINDI BIBAGENZA NTIBAZABIRAMBAMO.
Kanda hano umusubize

EMMANUEL - 30/05/2017 saa 15:47

INSHINGANO ZACU NI UGUSENGA IBIHE BYOSE IYI KOMITWE DUHAGURUKE TUYISENGERE TWIRINDE GUSUBIRA INYUMA DUTERE INTAMBWE NDENDE TUREBE IMBERE TUBAFATE MUMUGONGO ITORERO RYACU TURARIKUNDA.IMANA IBASHYIGIKIRE RWOSE TURITEGUYE KUBAFASHA UYU MURIMO NIMUDUKENERA.
Kanda hano umusubize

NKERABIGWI Israel - 30/05/2017 saa 14:09

What a scandal!Quel scandal!Mbega AMAHANO!ABAYOBOZI bose ba ADEPR barafunzwe. Aba bashya nabo bagiye kuvuga ngo "buzuye umwuka".Aba babita "profiteers" mu cyongereza,kubera ko babyihaye aruko abandi bafunzwe. Ariko nabo baziba amafranga,kuko YESU yavuze ngo "Nta giti kibi gishobora kwera imbuto nziza" (Matayo 7:18).Igiti ni ABAYOBOZI ba ADEPR bose bafunzwe,IMBUTO ni ABAYOBOKE bose ba ADEPR.Jye nahoze muli ADEPR.Kuva na kera,irangwa no KWIBA amafranga,kuronda amoko,KURWANA mu nsengero,kwivanga muli politike,kwigisha ibinyoma bidahuye na Bible,etc...Nkuko MPYISI yabivuze,bose baba bishakira IFARANGA.Pastors bose barahembwa buri kwezi.Pastor wo mu cyaro,ahembwa amafranga 120.000 FRW,kandi bose bafite inka,intoke,amasambu,etc...Pastors bo mu mujyi,bo ni aba BOSS.ABAYOBOZI ba ADEPR bahembwa AMAMILIYONI,bafite za V8,Etages,etc... Mu gihe YESU yadusabye "gukora umurimo w'imana wose ku buntu (Matayo 10:8).Ndetse na PAWULO abisubiramo (Ibyakozwe 20:33).Mwirirwa mwibaza ngo "nigute nabona IDINI RY'UKURI?".Biroroshye cyane.Uretse ko abantu badashaka kumva IBIMENYETSO Bible itanga.Abantu bagize iryo DINI RY'UKURI,bigana YESU n'Abigishwa be,bagakora ibyo YESU yasize adutegetse.Urugero,bajya mu nzira no mu ngo z'abantu,bose bakabwiriza ku buntu (Matayo 24:14).Ntibivanga muli Politics n'igisirikare,kuko imana itubuza kurwana (2 Timote 2:24).Ikindi kibaranga bose,bagomba GUTOTEZWA kuko batandukanye n'abandi bantu ku byerekeye ISI (Politics,igisirikare,etc...)Byisomere muli 2 Timote 3:12 na Yohana 15:18,19.Ku isi no mu Rwanda,hari IDINI imwe gusa yujuje ibyo bimenyetso.Ikibigaragaza,ni ibintu 3 bikomeye:Mu Rwanda,hafi ya bose barafunzwe muli 1986,kubera kwanga kujya mu ishyaka rya President Habyarimana,no kwanga kwambara IFOTO ya president mu gatuza.Bose bajya mu nzira bakabwiriza ku buntu,ntibasaba ICYACUMI,nta muntu wabo numwe warwanye intambara yo mu Rwanda ya 1990-1994,nta muyoboke wabo numwe ufungiye Genocide,mu gihe andi madini yose yarwanye intambara y'amasasu,afite ibihumbi by'abayoboke bayo bakoze Genocide.Aba bayobozi bashya ba ADEPR,nabo bagiye KWIBA,kwivanga muli politics,kuronda amoko,etc...
Kanda hano umusubize

Philibert - 1/06/2017 saa 06:15

Ibyo wanditse bigaragaza ko uri umuhamya wa yehova. menya ibi: kujya mu ijuru & ingororano ni umuntu kugiti cye si itorero; kd yesu niwe nzira ukuri n'ubugingo kuko tuzabana na yesu; itorero ryubatse kuri yesu si kubantu niyo mpamvu umurimo ukomeza cad wavuyemo umurimo urakomeza kd twe ntituzavamo kuko tuzi uwo twizeye, tuzi iyo tuva-aho tujya n'aho tugeze,...
Kanda hano umusubize

musema - 30/05/2017 saa 13:37

Nukubasengera
Kanda hano umusubize

Ildephonse - 30/05/2017 saa 14:19

Urufatiro rw'Imana ruracyariho kdi rwanditseho ngo Uwiteka azi abe. 2 Timoteyo 2:19 Tubasabire kugira ngo umudayimoni w'inzara bariya bafite utazabafata. Imana ibakomeze. Kuko tuzi ubuhamya bwa bamwe kdi bwiza.
Kanda hano umusubize

- 30/05/2017 saa 17:56

Imana izashoboze nabo nibazagire akaboko karekare gusa reta imanuke ize nyagatare muri paruwase ya karama amafaranga yarariwe avuga miriyoni 5 zaburiwe irengero sinivuze batamagarika
Kanda hano umusubize

- 1/06/2017 saa 01:48

nuuuuuuuuuuu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X