Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kwica uwo bashakanye agahita amushyingura byongeye gukaza umurego


Nyuma y’uko mu karere ka Nyabihu umugore yivuganye umugabo we agahita amushyingura mu nzu ye, ubu noneho mu karere ka Nyamasheke umugabo witwa Hakizimana Claude utuye mu kagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato nawe , arakekwaho kwica umugore we Nyiraneza Clementine agahita amwishyingurira mu nsi y’urugo.

Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2017 ubwo Uyu mugabo Hakizimana Claude w’imyaka 23 yicaga umugore we agahita amushyinyingura munsi y’urugo nawe agahita atoroka.

Bakaba bari bamaranye imyaka 2 bashakanye bafitanye umwana umwe
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Theobard Kanamugire, yemeje aya makuru anavuga ko inzego z’umutekano ziri gushakisha uyu mugabo wahise atoroka.

Avugana n’abanyamakuru CIP Theobald yagize ati “Nibyo koko umugabo witwa Hakizimana Claude yishe umugore we Nyiraneza Clementine bari bamaranye imyaka 2 hanyuma ahita amushyingura munsi y’urugo.”

CIP Kanamugire yakomeje avuga ko uyu mugabo akimara kwica umugore we yahise atoroka, inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage bo muri aka gace bakaba barimo kumushakisha.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu ijoro rya tariki 12 Gicurasi, mu murenge wa Jomba wo mu karere ka Nyabihu naho ho mu Burengerazuba bw’u Rwanda, umugore w’imyaka 20 y’amavuko witwa Mbarushimana Charlotte yishe umugabo we Twahirwa Theoneste w’imyaka 23 y’amavuko, arangije ahita anacukura mu nzu babagamo amwihambiramo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Usabyemariya Delphine - 2/06/2017 saa 08:48

tugeze mubihe byimperuka kuko bigaragara ko amasengesho ari make twicishe bugufi kuko isi yarangiye
Kanda hano umusubize

man power - 1/06/2017 saa 08:36

Ahaa ibi byose ni mitungo bapfa na maheraa yogahera yogapfusha iyi ngeso yo kwica uwo mwashakanye nimbi nabivuze kenshi umuntu navutsa undi ubuzima nawe yicwe wasanga avuye muri gereza nyamuneka reta izagaburira abicanyi kugeza ryari bigire iherezo uwo mwana amuteye agahinda basize
Kanda hano umusubize

ruzigana - 1/06/2017 saa 07:24

uBU BWICANYI BURAHAMBAYE. ABANYARWANDA BARASHIZE PE!!!!!!!!!!!!!!!! dORE RERO IKIZABIGABANYA BURUNDU. nIBA UMUNTU YISHUNDI, UWISHE NAWE NAPFE AHO ATERWAMABUYE NKO MU BASOMARI CYANGWA ARASWE KUMUGARAGARO AHITE NAWE AVE KWISI NKUWO AMAZE KWICA. uMUBIRI UBABARA NKUWUNDI NIBIGENDA BITYO KWICANA BIZAHAGARARA. nAHO SE, UWISHE ARAFUNGWA AGASURWA AGAHURA NABAVANDIMWE AKABYARA AKARYA AKARYAMA AKAREBATEREVISIYO NONESE ABANTU BAZABUZWA NIKI KWICANA NIBANTAGIHANO KIRIHO KIBIBUZA KONGERA GUKORWA??????????????????????????????
Kanda hano umusubize

mugisha museveni - 1/06/2017 saa 05:48

IZONINGARUKA ZUBWICANYI BWOKAMYABANTU , BABUZABOBICA NONEBATANGIYE KWICANA AMARASO NIMABI ATANGIYE KUGIRINGARUKA NTABWUMUNTUYABAYARABONYE BICABANTU NKABICINYAMASWA NGOBIMUTERUBWOBA KWICA
Kanda hano umusubize

MANIRAMBONA VINCENT - 31/05/2017 saa 06:26

muntu w'imana ntubeshe.ikinigihe canyuma.imana yaturemeye umugore umwe gusa.ijambo ryimana ritubyira gukunda abagore bacu.abakorinto igice7;1-19.kandi tukabakorera ivyobakeneye.none dusigaye twica abimana yaduhaye ngo babe abafasha.mana tabara abantubawe
Kanda hano umusubize

- 31/05/2017 saa 16:36

Umva muntu w'Imana biri hose abagabo barica abagore abagore nabo bakica abagabo yemwe birababaje kandi icyagusetsa biri mubana batoya batarejyeje 25aha birababaje
Kanda hano umusubize

Sha Ikibabaje Ni Uko Usanga Ari Abageni Bicana Ikigaragara Ni Uko Bashakana Batazi Ibyo Barimo !!
Kanda hano umusubize

Theo.BABO - 31/05/2017 saa 00:42

MANA TABARA ABAWE UMWANZI ARABIBASI BARAMANYE KDI NTA RUKUNDO BAKIGIRA
Kanda hano umusubize

ajeyi zi - 31/05/2017 saa 16:06

urukundo ngumugore numugabo
Kanda hano umusubize

BARAKA.KING.LOVE - 1/06/2017 saa 05:42

IMANA.NITUBE.HAFI
Kanda hano umusubize

Theo.BABO - 31/05/2017 saa 00:35

Satani yateye mu miryango ntibisanzwe nugusenga bantu musabirana doreko abashakanye bakundana bakana bidakwiye ese bajya batana umwe akigendera aho gutekereza kwicana murebe kure rwose ngo umwe yaharitse undi ngo bapfuye imitungo oya byose sibyo ahubwo numwanzi wihanze mu bantu ubatera ubugome ntibisanzwe n'ubunyamaswa.
Kanda hano umusubize

Francoise - 30/05/2017 saa 17:03

BABAHANEBAFUNGWE.
Kanda hano umusubize

Hakuziyaremye - 1/06/2017 saa 16:11

Ubwo,nubugomendengakamere,nimumufatamumukanireurumukwiye
Kanda hano umusubize

MAZIMPAKA Andrew - 30/05/2017 saa 14:46

Ibi nabyo byerekana GUTSINDWA (ECHEC/FAILURE) kw'amadini.Miliyoni nyinshi z'abantu bashakanye ku isi hose,bararwana,baricana,baratandukana,baryamana n'abandi bantu,etc...Buli sogonda,hapfa abagore benshi bishwe n'abagabo.Mu gihe Bible isaba ABASHAKANYE gukundana.Mu Rwanda,ubu abashakanye batandukana bakoresheje ubundi buryo.ABAGABO benshi basigaye bohereza abagore babo n'abana muli Europe na Amerika,bo bagasigara mu Rwanda bisambanira.Mu gihe Bible idusaba KUBANA n'abagore bacu.Ibi byose byerekana ko turi mu minsi y'imperuka Bible yahanuye.Bivuga ko IMPERUKA yegereje cyane.Nubwo abantu hafi ya bose batemera Imperuka,izaza nta kabuza.Nkuko Bible ivuga,kuli uwo munsi uri hafi,imana izica abantu bose bakora ibyo itubuza.INTUMBI zabo zizaba zuzuye ku isi hose.Byisomere muli Yeremiya 25:33.Hazarokoka abantu bake,bature mu isi izahinduka Paradizo (Imigani 2;21,22).Abapfuye bumvira imana,nabo bazazuka kuli uwo munsi,imana ibahembe UBUZIMA BW'ITEKA.Nabyo byisomere muli Yohana 6:40. Ibi tubandikira,mujye mubifatana uburemere.Niba nawe ushaka kuzarokoka ku Munsi w'imperuka,tangira wige Bible kugirango umenye icyo imana igusaba,ugikore.Wikibeshya ngo uzi ibyo imana igusaba byose.Twiteguye kwigana nawe Bible ku buntu.Niwanga ukibera mu byisi gusa,menya nawe ko utazaba muli Paradizo.
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 31/05/2017 saa 08:33

Izi Ningaruka Zigaragaza Zuburyo Abaturage Babayeho Kuba Bariho Nabi Nibyo Bitera Urwikekwe No Gukimbirana Igisubizo Kikaba Kwikiza Mugenzi Wawe Uvuga Uti "Hanze Aha Harutwa Na Gereza" Niyo Mvo Yizi Mpfu
Kanda hano umusubize

Uwase - 31/05/2017 saa 14:20

Ndabaramutsa mwese basomyi namwe bamenyesha makuru. Murakoze cane kudufasha kumenya ibiba ku munsi ku munsi. Ariko Sha Mazimpaka Andrew nukuri uvuga amajambo y'Imana neza knd ubutumwa bwa hano busoma benshi mu gihe buba ari imfashanyo kuri buri wese ubikeneye njye buramfasha ark hagera aho wandika Imana yacu yaremye Isi n'Ijuru Izina ryayo rigomba gutanguza urudome rukuru ndabasavye ndabasavye (Imana, Yesu, Umwami Imana) twubahe iryo zina nukuri wikwitiranya Imana yaremye Isi n'Ijuru n'utumana nukuri uzoba ukoze. Imana ibahe imigisha myinshi iduhe ni iherezo ryiza kuri twese.
Kanda hano umusubize

Mukristo - 1/06/2017 saa 07:45

Ndagushimiye cyane kugira umwete wo kubwiriza abantu ubutumwa bwiza , kuko niwo mucyo umurikira abari mu mwijima byukuri abantu baruhijwe no kutagira ikibayobora ahubwo bayoborwa n amarangamutima yabo bataye Ijambo ry Imana nyamara umuntu wese utagira ikimuyobora ararindagira nkuko bimeze kugenda mu mwijima. Ariko ibi biterwa n abantu bigize abanyabwenge cyane bakanga kumva inama bakigabiza ibyo babonye byose , none dore ingaruka ngizi; byukuri abitwa ko bigisha Imana nibo bakwiriye kubazwa icyabaye , kuko batashoboye kwereka abantu Imana, nibyo bibazo turimo uyu munsi , ariko impamvu batashoboye kuyerekana ni uko nabo ntayo babonye , kuko umuntu atanga icyo afite ; dukwiriye kugaruka tukibaza ngo mbese n iki cyabuze n Imana ? oya kuko twese tuziko iri n abantu badashaka kuyireba? oya kuko bararushye bakeneye uwabafasha ikigaraga ni abayerekana bayerekanye nabi kuko batayizi ariko dore inama mbagira bibiliya iravuga ngo mwizere Imana mwizere n abahanuzi bayo mubone kugubwa neza( 2 Ngoma 20:15b-17) Imana yohereje umuhanuzi William Marrion Branham kugira ngo agarure kwizera kwabana kukwa base (malaki 4:5) bivuze ko niba mushaka gukira mu kwiye kumvira icyo Imana yatumye umuhanuzi wayo ahari nawe wayobewe icyo wakora kuko iyo usomye bibiliya usanga s igitabo cy abantu basanzwe(kandi nibyo kuko ni igitabo cy abahanuzi 2 Petero 1:20-21) ariko Imana yatwoherereje umuhanuzi wayo Branham kuko kugira ngo Bibiliya idakomeza kuba ubwiru kuri twe, ahubwo ngo adusobanurire icyo Imana idushakaho , bireba buri wese kubyitaho , niba yifuza icyamuyobora kugira abashe gukira akaga ko mu minsi y imperuka
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X