Monaco cosmetics

Burundi: Aba Ofisiye 23 batorotse igisirikare birukanywe ku mugaragaro

Abasirikare bo mu rwego rwa ofisiye 23 harimo abawofisiye zo mu rwego rwo hejuru baherutse kwirukanwa n’itegeko ry’umukuru w’igihugu. Ni nyuma y’aho boherejwe kwiga mu mahanga barangiza amasomo bakanga kugaruka mu gihugu

Umuvugizi w’umukuru w’igihugu, Jean Claude Karerwa Ndenzako asobanura ko bose bari bagiye kunononsora amasomo yabo mu bihugu vy’Ububiligi, Ubufaransa na Canada.

Bagiyeyo hagati y’umwaka w’I 2005 n’uw’I 2008 bakaba baragombaga gutahuka mu Burundi imbere y’uko umwaka w’I 2015 urangira.

Jean Claude Karerwa Ndenzako akomeza avuga ko abirukanwe ari 23 barimo ba liyetona koloneli 2, ba majoro 17, ba kapiteni 4, bakaba bari baroherejwe kwiga mu mahanga aho gutaha i Burundi igihe kigeze, bahitamo gufata izindi nzira zerekeza mu bihugu bashaka.

Avugana na Radio Ijwi rya Amerika ndetse na BBC , Jean Claude Karerwa yavuze ko abo basirikare bari bagiye gukomeza amashuli yabo mu kiciro cya 3 cya kaminuza (masters) ndetse na doctorat, mu Bubiligi, mu Bufaransa no muri Canada, igihe kigeze cyo gutaha ntibataha.

Kuva ku wa 13 Gicurasi 2015, ubwo hageragezwagwa guhirika ubutegetsi bikanga, bamwe mu basirikare bagiye bava mu butumwa bwo kugarura amahoro mu mahanga n’ahandi boherejwe na Leta, bakanga gutaha i Burundi, bitangazwa ko bamwe bahita bajya mu mitwe y’abarwanya Leta bavuga ko bafite intego yo kuzayihirika.

Gusa uyu muvugizi akabihakana avuga ko ibyo bitashingirwaho kuko hari n’abandi Barundi batari abasirikare bagenda bakaguma iyo batanagiye muri iyi mitwe ya gisirikare.

Kuva imvururu zatangira mu Burundi biturutse kuri manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza, atumvikanagaho na bose, abasirikare benshi bagiye batoroka, abandi bakoherezwa mu butumwa bwo kugarura amahoro mu mahanga, igihe cyagera cyo gutaha bagahita bafata iy’ubuhunzi.

Hari n’abandi bagiye bataha bagatabwa muri yombi bakimanuka mu ndege i Bujumbura, bagafatwa bagafungwa, ibi bigatera abandi ubwoba.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Niringiyimana - 2/06/2017 saa 04:17

Ariko Nuwugabo Iwe
Kanda hano umusubize

Bayumvire Imanuel - 1/06/2017 saa 18:46

Bakwiye kuba intwari bakareka kuba ibingwari
Kanda hano umusubize

- 1/06/2017 saa 06:19

Niwe uri nyakwubama mwabagesera mwe mwaroranye kwica abantu kivakera
Kanda hano umusubize

NYOMBAYIRE Michel - 31/05/2017 saa 14:51

Usanga akenshi Politicians bakorana n'igisirikare.Niyo mpamvu aba bagenda ntibagaruke kuko batinya gufungwa.Burya niyo mpamvu YESU yasize asabye abakristu nyakuri KUTIVANGA mu byisi (Yohana 15:18,19).Ntabwo wajya muli Politics ngo we ukore ibyo imana itubuza:Kwangana,kurwana,kwicana,kubeshya,gutonesha,etc...Abantu bose bakora ibi,ntabwo bazaba muli Paradizo dutegereje (1 Abakorinto 6:9,10).Reba ibyo president NKURUNZIZA akora mu Burundi,nyamara yiyita umurokore.Nta mukristu nyakuri wivanga muli politics,kimwe nuko atajya kurwana intambara zo muli iyi si.Nubwo abantu benshi batabizi,hari idini itajya muli politics n'igisirikare,kandi ku isi hose.Ubwo abayoboke b'andi madini yose yo mu Rwanda bagiye mu gisirikare na politics hagati ya 1990-1994,bo ntabwo bagiye kurwana.Nta nubwo bagiye mu ishyaka rya president Habyarimna,cyangwa ngo bajye mu matora.Niyo mpamvu yabafunze bose muli 1986.Igihe andi madini yose yaririmbaga Habyarimana mucyo bitaga Animation,ndetse akambara n'ifoto ya Habyarimana mu gatuza,bo barabyanze.Barafungwa,barakubitwa,birukanwa ku kazi,etc... Bihuye n'ibyo YESU yasize avuze yuko Abakristu nyakuri bazatotezwa,bagafungwa,ndetse bakicwa (Matayo 24:9 na 2 Timote 3:12).The true christian must be neutral and apolitical. His fight is a spiritual one,awaiting Eternal Life in Paradise.Nubwo true christians bicwa ku isi hose,imana izabazura ku Munsi wa nyuma (Yohana 6:40).Hitler yatwishemo abageze kuli 2 500.Ba presidents Mobutu,Kamuzu Banda wa Malawi,General Franco wa Spain,etc..nabo baratwishe,baradufunga,batwirukana ku kazi,etc...Gusa nkuko imana idusaba,dutanga imisoro,tugakora umuganda,tukubaha abategetsi,kereka iyo badutegetse gukora ibyo imana itubuza.Iyo badutegetse ibyo imana itubuza,turabyanga nkuko INTUMWA za YESU zabigenje (Ibyakozwe 5:29).
Kanda hano umusubize

Hero - 31/05/2017 saa 12:05

Babashyirireho nkibyaha bya Nyamwasa banageze impapuro muri interpol niba kandi batazuko bacuribyaha baze tubigishe.
Kanda hano umusubize

value - 2/06/2017 saa 12:52

Ndi Umunyagihugu Akunda Uburundi Namategeko Yaco Nashaka Kuvuga Kwiki Cabobirukanywe Vyukuri Nimba Biboneka Neza Kataruhara Boba Baragize Mugushaka Gutembagaza Ubutegetsi Bosubiramwo Bakaraba Imvo Zatumye Barenza Ikiringo Baribagiye Kwiga Bagaca Baja Mubindi Bihugu Kugirango Dufatane Munda Yari Vyizigiro Jean Mugihe Cogufatana Munda Kugira Umwe Wese Abone Igitumwe Akugwa Mukazi
Kanda hano umusubize

- 31/05/2017 saa 06:38

MBEGA NYAKUBAMA WAFEKE AGAFUNGA NTAMPAMVU NGO NUKO BAVUYE HANZE
Kanda hano umusubize

- 31/05/2017 saa 08:24

Mwana,jyewe nabica kuberako? mbahaye ubwe uvanyu bakakwihiduka.mwana nkurunziza arekure
Kanda hano umusubize

- 31/05/2017 saa 08:35

Mwana,jyewe nabica kuberako? mbahaye ubwe uvanyu bakakwihiduka.mwana nkurunziza arebe kure
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X