Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Social Mula ngo ibyo abo ku ivuko batabonye babyitege i Ngoma

Ibitaramo bya PGGSS7 bimaze gukorwa uko ari bibiri,Social Mula ni umwe mu bahanzi bagiye bitwara neza ku rubyiniro ariko by’umwihariko mu gitaramo giherutse kubera mu karere ka Gicumbi yishimiwe kurushaho nyuma y’uko yari yageze ku ivuko.


Ibi rero ngo ni kimwe mu byamwongereye imbaraga bituma arushaho kunoza imikorere mu rwego rwo kuzarushaho gushimisha abakunzi be bo mu karere ka Ngoma mu gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu taliki 03 Kamena 2017.

Abajijwe agashya afite karenze ibyo yakoze mu bitaramo byabanjirije icyo yitegura kongera guhatanamo na bagenzi be,yavuze ko urebye nta kidasanzwe gusa icy’ingenzi ni ukurushaho kunoza ibyo amaze iminsi ategura.

Ikindi Social agarukaho kizamufasha muri iki gitaramo, n’uko n’ubusanzwe ajya akunda kuhataramira mu yindi gahunda itari muri Guma Guma, bityo ngo abafana be bakaba bazi ibyo akora bakazakomeza kumushyigikira.

Ku byerekeye umuhanzi yumva afitiye ubwoba mu bo bahanganye, yavuze ko kuri ubu ntawe kuko ngo ibyo arimo ni akazi kandi ntiyagakora afite ubwoba.

Yagize ati”Oya rwose nta muhanzi unteye ubwoba ,kuko iyi Guma Guma ni akazi, sinakajyamo rero mfite ubwoba. “

Ku ruhande rw’umuhanzi abona wamukurikira aramutse atwaye igihembo cy’iri rushanwa,Social yirinze gutunga agatoki avuga ko yaba ashyizemo amarangamutima kandi akanama nkemurampaka gahari.

Social Mula yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye nka “Abanyakigari,Agapira,Rurayunguruye….ni ku nshuro ye ya mbere yinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Ndacyaysenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X