Monaco cosmetics

Amatora : Ukutavuga rumwe hagati ya Minisitiri Mushikiwabo na Komisiyo y’igihugu y’amatora

Louise Mushikiwabo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yamaze kugaragaza ko atavuga rumwe ku cyemezo cya komisiyo y’igihugu y’amatora yafashe cyo gufunga imbuga nkoranyambaga mu gihe cy’amatora ya Perezida wa Repubulika azaba muri Kanama 2017

Mu gufata iki cyemezo cyo gufunga imbuga nkoranyambaga komisiyo y’igihugu y’amatora yavugaga ko hashobora kuvuka ibibazo byo kuzikoresha nabi mu gihe cy’amatora.

PNG - 601.7 kb
Louise Mushikiwabo Ntiyemeranya na Komisiyo y’igihugu y’amatora

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Madamu Louise Mushikiwabo, yagaragaje ko adashyigikiye na gato iki cyemezo cya Komisiyo y’amatora cyo kugenzura imbuga nkoranyambaga cyangwa ibijyanye no kuba bashobora kuzifunga birinda ko zakoreshwa nabi mu gihe cy’amatora.

Kuwa Mbere tariki 29 Gicurasi 2017, Perezida wa Komisiyo y’amatora mu Rwanda, Prof Kalisa Mbanda, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko abakandida biyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, bazajya babanza kwerekana ibyo bagiye gutangaza ku mbuga nkoranyambaga mbere y’uko babishyira hanze, kugirango bigenzurwe niba nta binyuranyije n’amategeko bashobora gutangariza rubanda birimo kubiba urwango n’amacakubiri cyangwa ikindi cyahungabanya umudendezo wa rubanda.

Ibi kandi byaje bishimangira ibyavugiwe mu kiganiro Komisiyo y’amatora yagiranye n’abanyamakuru kuwa Kane tariki 25 Gicurasi 2017, ubwo hasobanurwaga ibijyanye n’imyiteguro y’amatora, bikemezwa ko mu gihe bizagaragara ko imbuga nkoranyambaga zikoreshwa mu buryo butemewe bishoboka ko zazaba zifunzwe igihe gito ngo zitazabangamira imigendekere myiza y’amatora.

Ibi ariko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Madamu Louise Mushikiwabo, yagaragaje ko n’ubwo yubaha iyi Komisiyo, adashyigikiye na gato iki cyemezo.

Abinyujije kuri twitter yagize ati: "Nubaha cyane Komisiyo y’Amatora, ariko sinemeranya nayo ko Abanyarwanda mu matora bagomba ikibari (uruhushya) cy’ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga!"

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko yemeranywa na Komisiyo y’Amatora ku ntego yo kwirinda amacakubiri, imvugo z’urwango n’ibindi byahungabanya umudendezo wa rubanda, ariko akavuga ko uburyo iyi Komisiyo ishaka gukoresha bwo atabwemera kuko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko kuburyo uwakora ibinyuranyije nayo yabihanirwa.

Minisitiri Louise Mushikiwabo ati: "Gukumira ko imbuga nkoranyambaga zikoreshwa nabi nibyo ariko kuniga ibitekerezo bya rubanda sibyo. Abanyarwanda bagomba kuvuga ibyo batekereza mu bwisanzure mu gihe cy’amatora, amategeko yacu ahana abatukana ntahana abavuga... "

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko abanyarwanda benshi bajijutse, bakuze kandi basobanukiwe iby’amategeko, bityo ko abazakoresha imbuga nkoranyambaga babiba urwango, batukana cyangwa bakora ibindi bidakurikije amategeko, bazakurikiranwa bagahanwa uko amategeko abiteganya aho kugirango abenegihugu baniganwe ijambo babuzwa kugaragaza ibitekerezo byabo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 2/06/2017 saa 18:25

nanjye ndahamanya naminisitiri luwize uRwanda nigihugu kigendera kumategeko bityo ndumva gufungimbuga atariwo muti ahubwo hafatwe ingamba nibihano kubanjyiza umuco wacu
Kanda hano umusubize

Manzi Michel - 2/06/2017 saa 17:15

Ibyo Nyakubahwa Md Mushikiwabo Avuga Nukuri
Kanda hano umusubize

miweto - 1/06/2017 saa 16:41

Yes.Mme Louise Mushikiwabo nari nsanzwe mwikundira ariko noneho ndushijeho kumwemera.Ibyo yatangaje byerekana umuntu ukuze muri Politique.Kubera ubwenge,ubuhanga,ubushobozi n'ubunyangamugayo bimuranga jye numva nyuma ya 2024 namuha amahirwe 100% yo kuzaba perezida wa mbere w'umugore mu Rwanda,muri Manda y'imyaka itanu.
Kanda hano umusubize

EMMY - 1/06/2017 saa 15:05

Abanyarwanda tumaze kumenya gutandukanya icyatsi nururo abashaka akavuyo ntamwanya bagifite kandi bazabibazwe nibaramuka babikoze turi mu gihugu kigendera ku mategeko bravo LOUISE TURAKWEMERA KABISA
Kanda hano umusubize

jado - 1/06/2017 saa 14:24

ntanumwe wabishyigikira gusa bazabitekerezeho neza kd batazabuza abantu ubwisanzure kuko abanyarwanda bamaze kumenyera social media nkubuzima bazatubabarire rwose pee
Kanda hano umusubize

Nyandwi Elizaphan - 1/06/2017 saa 09:02

Ahoo!! Komereza Aho Mushiki Wacu We Natwe Icyo Gitekerezo Turaragi Shyigikiye Gufunga Zimwe Mu Mbuga Nkora Nya Mbaga Ni Nko Guca Urutindo Ruhuza Aba Nya Rwanda Kandi Aliho Duhulira Tukaganira None Mugihe Tubikeneye Ngo Nibifungwe ,ubwose Abanzi B'amahoro N'abayakunda Bazamenyekana Gute Mubafunga Iminwa? Luwize We Imana Ikongerere Ubwenge Nu Bushishozi Amatora Meza .
Kanda hano umusubize

UWIFASHIJE - 1/06/2017 saa 07:40

Uyu mubyeyi avuze ukuri kabisa
Kanda hano umusubize

UWIFASHIJE - 1/06/2017 saa 07:38

Of course ntago yabyemera kuko arumuntu ushyira mu gaciro
Kanda hano umusubize

FABIEN - 1/06/2017 saa 05:00

iki ni ikigaragaza ko mugihugu buri rwego rwigenga ntarukora ibyo rwatumwe n'urundi buri munyarwanda atanga igitekerezo cy'uko abona ibintu byagenda si ukutavuga rumwe rero iyo ni demokarasi ibi bibere urugero abavuga ko komisiyo ikorere leta ibi sibyo ni iya bose kandi ibyo ivuze bishobora kugibwaho impaka
Kanda hano umusubize

tito - 1/06/2017 saa 04:15

Gufunga imbuga nkorana buhanga nukutubahiriza ubwisanzure mubaturage ese u Rwanda hari demokarasi cangwa ntayo? niba iharise ivuga iki? ( Rwanda is like open prison) keep Rwandais free plz
Kanda hano umusubize

kandi - 1/06/2017 saa 03:53

Muri mu mukino gusa, hanyuma se twebwe abanyarda icyo tutazi ni ikihe? uretse amatora no mubazima busanzwe turi imfungwa. Imana izabibaza kandi nta batura nk'imisozi.
Kanda hano umusubize

- 1/06/2017 saa 00:58

abanyarwannda turasobanutse nibazako ushoboye gusoma nogusobanukirwa wabimenya nta wayoberwa amahoro icyo amaze
Kanda hano umusubize

Rucogoza - 1/06/2017 saa 00:15

Komisiyo yamatora yagiye iyoborwa nabagabo bateye bacya muribuka HABUMUREMYI P Damien bavuga amagambo meshi bakibagiza amabwiriza baba bahawe nashebuja nawe harigihe wamara kumushiraho agahita aguhambiriza
Kanda hano umusubize

- 31/05/2017 saa 16:17

Uragahoraho Mukecu.
Kanda hano umusubize

VUNINGOMA EZRA - 31/05/2017 saa 14:13

Well done Minister.Utandukanye n'abandi ba Nyakubahwa batinya KUVUGA,buli gihe berekana ko ibintu bimeze neza.Babita YESMEN (ba Ndiyobwana).Uliya musaza uhagarariye Commission y'amatora,arashaje cyane,nubwo ari Professor.Aratekereza bya gisaza.Bakwiye kumuhindura.Niba ari jye wategekaga LETA,aba basaza bose nabahagarika ku kazi ka LETA.Sinumva ukuntu abandi bajya muli RETIREMENT bafite imyaka 60,nyamara ba Rutaremara,Kalisa Mbanda,Rucagu,etc...bagakomeza guhembwa na LETA.Ni basange RSSB ibahe PENSION buri kwezi,barekere akazi abakiri bato.Barebere kuli NYERERE na Papa RATSINGER.Tujye twumvikana.UBWONKO bwose ni kimwe.Ntabwo ubw'abandi busaza,noneho ubw'abantu bakorera LETA ngo bwe gusaza.This is INJUSTICE.This world is mad!!!
Kanda hano umusubize

Kabaka - 31/05/2017 saa 13:32

Bigup madame Mushikiwabo Louise,rwose inshingano zawe urazuzuza 100% ,kdi ureba kure,kiriya cyemezo cya NEC nubwo gishobora kuba cyadufasha kumutekano w'igihugu arko cyanatuma abanyamahanga bibazako hari ibyo tugamije guhisha mumatora yacu!! kdi amatora yacu aba ari ubukwe so ntampamvu nange mbona yo gufunga social media.
Kanda hano umusubize

Gahinda - 31/05/2017 saa 12:51

MUSHIKI WABO ATI : AMATEGEKO YACU AHANA ABATUKANA ! NIBYIZA. ARIKOSE AMATEGEKO YACU ! MWEBWE. BANDE ??? UYU UHAGARARIYE IBYAMATORA ,NTAGO ARI MUMUBARE WABO BANYIRAMATEGEKO ?? HANYUMASE. AMATEGEKO YURWANDA YO AHANA ABAMEZE BATE ??
Kanda hano umusubize

Muhire Jean de Dieu - 31/05/2017 saa 11:26

Mwiriwe nitwa Muhire Jean de Dieu,mperereyevi kigali ,kimironko.njye ndumva gufungwa kwimbuga atariwo muti wogukemura ibibazo kuko abanyarwanda barasobanutse kandi bazi aho bavuye naho bageze rero gufunga imbuga byaba ari ukubafunga ahubwo ndumva ubwisanzure bwabo bwaba bufunzwe rero ndumva ntakibazo gihari kuba twatora imbuga zifunguye kuko tuzi ahotwifuza kugera turikumwe nuwo twemera.murakoze.
Kanda hano umusubize

Munyemana R - 31/05/2017 saa 10:06

Oyeee Mushikiwacu abanyarwanda turajijutse nitwakemera udutobera Umugeni AMATORA. uzavuga amagambo,Inyandiko bidutobera abanyaRda niturikumwe Peeee tuvuganire kuko izombuga zifunzwe baba baduhemukiye
Kanda hano umusubize

muntuwimana - 31/05/2017 saa 10:01

Rwose yaba komisiyo y'igihugu y'amatora yaba na Nyakubwahwa Ministiri Muski wabo mwese ndabubahwa kuko muranyobora kandi munyobora neza byose tukabikesha Paul Kagame. Rero muzicarane mufate umwanzuro kandi ndabiziko mutjya musobanya.
Kanda hano umusubize

muntuwimana - 31/05/2017 saa 10:01

Rwose yaba komisiyo y'igihugu y'amatora yaba na Nyakubwahwa Ministiri Muski wabo mwese ndabubahwa kuko muranyobora kandi munyobora neza byose tukabikesha Paul Kagame. Rero muzicarane mufate umwanzuro kandi ndabiziko mutjya musobanya.
Kanda hano umusubize

kalimu - 31/05/2017 saa 09:58

uyumubyeyi arasobanutse kubwigitekerezo cye
Kanda hano umusubize

Dr Bugingo Michel - 31/05/2017 saa 09:47

Congratulations Madame, uvuze neza cyane n' icyo kiganiro NEC yagiranye na AFP nukwiha rubanda mu mafuti ejo Human Rights Watch nivuga ikanandika ko mu Rwanda batubahiriza uburenganzira bwa Muntu bagatanga uru rugero rwo gufunga social media mbere,, mu matora na nyuma yayo muzabihakana?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X