Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Mu mashusho y’indirimbo “Ni wowe rukundo”ya Lil G yifashishije umubyinnyi wa Queen Cha

Karangwa Lionel uzwi nka Lil G,nyuma yo gushyira indirimbo ye y’amajwi hanze yise “Ni wowe rukundo” yayikoreye amashusho ariko yifashisha umubyinnyi ukunze kugaragara afasha umuhanzikazi Queen Cha muri PGGSS7.


Lil G aganira n’itangazamakuru yavuze ko impamvu yifashishije uyu mukobwa ngo ni uko asanzwe azi kubyina bya kinyamwuga uretse no kuba afasha uyu muhanzikazi muri iri rushanwa ngo azi kubyina biri ku rwego yifuza.

Agaruka kuri iyi ndirimbo Lil G yavuze ko ikimuraje ishinga ari ugushimisha abakunzi be abakorera ibyo bifuza kugeza ubwo impande zose zishimiye umusaruro bitanga.

Amashusho y’iyi ndirimbo akaba yarakozwe n’umusore udasanzwe amenyerewe mu ruhando rwa muzika nyarwanda kuko akiri mushya (Bob Chris) naho amajwi akorwa na Junior usanzwe amukorera indirimbo.

Mu minsi ishize ubwo yaganiraga na Imirasire.com Lil G yavuze ko ubu arimo gushyira imbaraga mu njyana ya R&B kurusha uko yakwibona muri Hip Hop yahoze aririmbamo kuko ngo ariyo isa n’ifite abafana benshi kandi igatanga umusaruro vuba.

Cyokora ahamya ko n’ubundi ubutumwa azakubira muri iyo njyana ari ubusanzwe dore ko n’ubundi akunze kwibanda ku rukundo ari nayo mpamvu muri iyi ndirimbo yibutsa abakundana kudatatira igihango baba bahanye.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X