Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Ese umutoza wa Kirehe Fc natsindwa na Mukura Fc azahita ahambiririzwa cyangwa yamaze kwirukanwa?Dore icyo avuga

Nyuma y’uko ikipe ya Kirehe ibura umukino bwe ikamenya niba izava cg izaguma mu cyiciro cya mbere,hari hamaze iminsi havugwa ko umutoza wayo yaba yaramaze kwirukanwa, nyamara we agashimangira ko agifitanye n’iyi kipe amasezerano bityo ababivuga ngo bikaba ari ukuvugavuga ibyo batahagazeho.

JPEG - 38.6 kb
Umutoza Sogonya Hamisi wavugwagaho kwirukanwa

Umutoza Sogonya Hamisi Tchishibanji bita ’Tchish’ wa Kirehe FC wavugwagaho kwirukanwa ku kazi yatangaje ko ari ibinyoma, anahishura ibanga rizamufasha gutsinda Mukura VS ngo agumishe iyo kipe mu cyiciro cya mbere.

Kirehe FC ya Tchish irasabwa gutsinda umukino izajya gukinira i Huye ku kibuga cya Mukura VS kuwa 15 Kamena 2017 igahita iguma mu cyiciro cya mbere hakamanuka Kiyovu Sports cyangwa Gicumbi FC.

Icyakora nibitaba ibyo Kirehe FC imaze umwaka umwe mu cyiciro cya mbere izamanukana na Pepiniere FC zazamukanye, ari na yo mpamvu ngo hafashwe ingamba nshya nk’uko Umutoza Sogonya yabitangaje.

Abajijwe niba hari ingamba zihariye yafashe nk’umutoza ngo arusheho gutegura neza umukino Kirehe FC izakinamo na Mukura VS, Tchish yagize ati “Yego, nko kongerera ingufu kubakinnyi mû mirire nibindi.”

JPEG - 78.6 kb
Kirehe Fc ibura umukino umwe ngo imenye niba iva cg ikomeza mu cyiciro cya mbere

Ku birebana n’iyirukanwa rye, Umutoza Sogonya yabiteye utwatsi, avuga ko amasezerano ye na Kirehe FC yari ay’umwaka umwe kandi akaba abura umukino umwe ngo shampiyona irangire.

Ati “Ibyo ni ibihuha, mfite kontaro y’umwaka umwe, kwirukana ‘c’est trop dire’ (ni ukuvugaguzwa) ariko shampiyona nirangira tuzaganira. ‘Et puis’ (ikindi kandi) na shampiyona isigaje umunsi umwe.”

Yakomeje asaba abanya Kirehe n’abandi bafana b’ikipe ye (niba bahari) “gukomeza gushyigikira ikipe yabo bakareka amagambo yo guca intege abakinnyi.”

Umutoza Tchish ubwo ikipe ye ya Kirehe FC yari imaze kunganya na Gicumbi FC 0-0 mu mpera z’icyumweru gishize, yatangaje ko ibihe bibi barimo byatewe n’uko bagiye batakaza amanota n’aho bitari ngombwa cyane cyane mu mikino yo kwishyura bakiniye iwabo.

Yanakomeje avuga ko umusaruro udashimishije Kirehe FC yabonye cyane cyane mu mikino yo kwishyura, watewe ahanini n’uko hari abakinnyi baguze bazi ko hari icyo bazabafasha, ariko bikarangira batorotse iyo kipe bityo igasigarana abakinnyi bake cyane.

Kirehe FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 29, ikarusha inota rimwe Gicumbi FC iyikurikiye, ikanarusha amanita abiri Kiyovu Sports ya 15 mu gihe Pepiniere FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 14.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X