Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Min.Nsengimana yagaragaje igipimo nyacyo abaturage b’i Ngoma bakwiye kugeraho muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge

Nkuko u Rwanda rukagetaje mu iterambere hibandwa ku nzego zitandukanye zirimo imitangire myiza ya serivisi, ni nako hakomeje kwimakazwa ubumwe n’ubwiyunge hashingiwe ku byo rwanyuzemo, ni nabyo minisitiri Nsengimana yagarutseho ubwo yerekaga igipimo gikwiriye abaturage b’i Ngoma bakwiye kugeraho.

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Nsengimana Jean Philbert, yasabye abayobozi bo mu karere ka Ngoma gushyira imbaraga mu kuzamura ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge, bikava kuri 92,5 % bikagera ku 100%, abanyarwanda bakabana mu bumwe n’ubwiyunge budacagase.

Ubu butumwa Minisitiri Nsengimana yabugarutseho ubwo yaganiraga n’abagize ihuriro Unity Club Intwararumuri bo mu karere ka Ngoma, rihuriyemo abahoze ari abayobozi kuva mu mwaka wa 1995, abagore cyangwa abagabo b’ababaye abayobozi, n’abayobozi bakiri mu mirimo.

Abagize iri huriro bagarutse ku bushakashatsi bwakozwe muri 2015 hagaragazwa uko ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda buhagaze, bwagaragaje ko akarere ka Ngoma kari ku gipimo cya 93.9%, mu gihe ku rwego rw’igihugu biri kuri 92.5%.

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana yagaragaje ko ubumwe n’ubwiyunge ari urugendo, asaba abagize ihuriro Unity Club Intwararumuri kuba imbarutso yo kuzamura ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge, kuko abanyarwanda bakeneye ubumwe n’ubwiyunge budacagase.

Ati “Ubumwe n’ubwiyunge ni urugendo, ariko dukwiye gufatira hamwe ingamba z’uko iyo 7.5% isigaye twayirandura, kugira ngo tubashe kugera ku mudendezo w’ubumwe n’ubwiyunge bwuzuze bukwiye abanyarwanda.

Ntabwo abanyarwanda bakwiye ubumwe n’ubwiyunge bucagase, niyo mpamvu dukwiye gutuza ngo twumve ko twageze aho twifuza kugera, kandi tutarageza ku 100%.”

Yakomeje agira ati “Ijambo ryacu rikwiye kuba iritanga ihumure n’imbabazi, kugira ngo bibere abandi bikoreye umutwaro wo kuba barahemukiwe kuba nabo batera intambwe bakababarira, ku buryo ya 7% tutarageraho tugenda tuyigeraho hanyuma ubworoherane, urukundo, ubuvandimwe, ubunyarwanda, bigashinga imizi mu miryango yacu.”

Abagize ihuriro Unity Club Intwararumuri bo mu karere ka Ngoma bagaragaza ko bazashyira imbaraga mu kwegera abaturage bose, no kubaha ubutumwa bubashishikariza kubana mu mahoro, no kwigisha abashobora kuba bakifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nambaje Aphrodise, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, akaba n’umuyobozi uhagaragariye abagize ihuriro Unity Club bo mu karere ka Ngoma, avuga ko abagize iri huriro bazafasha mu kuzamura ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge, binyuze mu nama zubaka n’ibitekerezo bazajya baha abaturage mu tugari no mu mudugudu.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mwumba - 2/06/2017 saa 21:39

Uyu mujama arasetsa cyane ngo bave kuri 92% bagere kuri 100%.Ese niyo 92% irahari? Iyamamaza burya rivugisha menshi.
Kanda hano umusubize

Muhaya - 2/06/2017 saa 17:54

6.1% bisigaye n'ibya Nambaje kuko nawe agira amacakubiri.
Kanda hano umusubize

NKERINKA Georges - 2/06/2017 saa 12:32

Minister ngo yasabye abayobozi bo mu karere ka Ngoma gushyira imbaraga mu kuzamura ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge, bikava kuri 92,5 % bikagera ku 100%.Ariko jye nibaza uburyo bapima ibi bintu.Jye numva bidashoboka kubipima.Ikindi kandi,burya abantu benshi bakunda kwerekana uko batari.Urugero,ku butegetsi bwa Habyarimana,twaririmbana "ubumwe n'amahoro".Nyamara muli 1990-1994,byagaragaye ko abayobozi bibeshyaga.Byaraniranye ko abantu bagira ubumwe 100%.Muli Afrika ho ubumwe kuli 50% ntabwo bushoboka.Biterwa n'amoko,uturere,aho umuntu yaturutse,gushaka kwikubira ubutunzi bw'igihugu,etc... Urugero,ntabwo wakigana na Mwalimu,hanyuma nimurangiza wowe ukaba Nyakubahwa ugahembwa 5 millions mu gihe we ahembwa 100.000 Frw,ntabwo mushobora kwiyunga kandi umucura.Byashoboka aruko nibuze nawe umuhaye nibuze 500.000 Frw.UBUMWE buzazanwa n'UBWAMI BW'IMANA dutegereje mu isi izahinduka Paradizo (2 Petero 3:13). Imana izabanza ikureho ubutegetsi bw'abantu,ishyireho ubwayo buzaba buyobowe na YESU. Bisome muli Daniel 2:44 na Ibyahishuwe 11:15.Ibi Bible ivuga,mujye mumenya ko bizaba nta kabuza kandi biri hafi kuba.Niyo mpamvu YESU yasize adusabye "gushaka ubwami bw'imana",kuko aribwo bwonyine buzakuraho ibintu bibi byose (akarengane,ubusumbane,kurwana,etc...).Ni nabwo hazabaho UBUMWE bw'abantu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X