Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dianne Rwigara atewe impungenge n’abanyapolitiki bakomeye yitegura guhatana nabo niyemererwa kwiyamamaza

Dianne Rwigara umukobwa wa Rwigara Assinapol, nyuma yo kwemeza ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ndetse akaba yaramaze kubona abantu bamusinyira mu turere dutandukanye, kuri ubu avuga ko bitoroshye kuba nta bigwi bihanitse muri politiki afite ariko akaba yitegura guhatana n’abandi batoroshye bashaka kuziyamamariza uwo mwanya mu gihe azaba yemerewe kwiyamamaza.


Dianne Rwigara utagira umutwe wa politike abarizwamo kuri ubu kandi wemera ko nta bigwi bihanitse n’ubunararibonye afite muri politike avuga ko yiteguye kwakira ibizava mu matora ibi ngo ni mugihe ariko amatora yaba akozwe mu mucyo.

Rwigara kandi yemera ko aramutse yemerewe guhatana nk’umukuru w’igihugu azaba ahanganye n’abantu batoroshye.

Dianne SHIMA RWIGARA ni umwe mu bamaze kugaragaza ko afite ubushake bwo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu aratangaza ko afite icyizere ko amatora azagenda neza kandi ko yiteguye kwakira ibizayavamo igihe yaba akozwe mu mucyo.

Ibi Dianne RWIGARA yabitangaje kuri uyu wa kane mu kiganiro n’abanyamakuru aho yagaragaje aho agejeje ibikorwa byo kwitegura amatora.

Nyuma yo gutangaza ko afite ubushake bwo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu Dianne Shima RWIGARA avuga ko yamaze kubona umubare w’abantu 600 bamaze kumusinyira nk’uko bisabwa n’amategeko agenga amatora mu Rwanda.

Kimwe n’abandi bamaze kugaragaza ko bashaka guhatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu n’abatarabigaragaza Diane Rwigara agomba gutegereza tariki 7 z’ukwezi kwa 7 kuko ari bwo Komisiyo y’igihugu y’amatora izatangaza urutonde ntakuka rw’abemejwe nk’abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Aba bakazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza tariki 14 z’ukwezi kwa 7 nk’uko bigaragara ku ngengabihe y’amatora y’umukuru w’igihugu.

Mu minsi ishize kandi nibwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto ataravuzweho rumwe na benshi bivugwa ko ari aya Diane Rwigara,ibi nabyo aherutse kubigarukaho avuga ko atari aye ahubwo ari amahimbano yamwitiriwe.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jbosco - 8/06/2017 saa 08:38

Gerageza gs nuko numva bitoroshye utanifitiye ikizere nakubwirango courage urashyoboye
Kanda hano umusubize

Natacha - 6/06/2017 saa 07:18

Hahahhhh. Simbabeshya, iyo nsoma inkuru za Diane Rwigara ndaseka. Nukuri nibaza impamvu uyu mwana, iwabo batajya kumuvuza mu mutwe. Nonese nkubu ko atangiye kwicira urubanza nta nararibonye afite. .. ngo ahanganye n'abantu bakomeye. .. ubwo koko ararushya niki ko nawe yumva nta cyizere yifutiye? Cg arashaka ko azajya avugwa ko yigeze kwiyamamariza kuba prezida. Bikajya muri records ze. Abantu bagira swings zabo. Hahahhhhh
Kanda hano umusubize

Natacha - 6/06/2017 saa 07:18

Hahahhhh. Simbabeshya, iyo nsoma inkuru za Diane Rwigara ndaseka. Nukuri nibaza impamvu uyu mwana, iwabo batajya kumuvuza mu mutwe. Nonese nkubu ko atangiye kwicira urubanza nta nararibonye afite. .. ngo ahanganye n'abantu bakomeye. .. ubwo koko ararushya niki ko nawe yumva nta cyizere yifutiye? Cg arashaka ko azajya avugwa ko yigeze kwiyamamariza kuba prezida. Bikajya muri records ze. Abantu bagira swings zabo. Hahahhhhh
Kanda hano umusubize

lengi lenga - 5/06/2017 saa 04:54

Uyu mukobwa yarihararutswe ubu ni nde wamubeshye koko atangiye kuvuga ngo azahatana n' anyapolitiki bakomeye quelle faiblesse kandi ngo barashoboye nakenyere simubujije
Kanda hano umusubize

lengi lenga - 5/06/2017 saa 04:53

Uyu mukobwa yarihararutswe ubu ni nde wamubeshye koko atangiye kuvuga ngo azahatana n' anyapolitiki bakomeye quelle faiblesse kandi ngo barashoboye nakenyere simubujije
Kanda hano umusubize

John - 4/06/2017 saa 10:16

Hahaaaa! Ngo ariya mafoto si aye? Azabeshye abataragera i Kigali!
Kanda hano umusubize

Habakubaho - 3/06/2017 saa 20:44

Ko mutavuze ko yavuzeko leta irimo kugerageza kumuca intege.
Kanda hano umusubize

bigabo - 3/06/2017 saa 10:00

Uyu mwana w'umukobwa rwose Arikirigita agaseka akarota yicaye mu Rugwiro, utwo dufaranga ushaka kunyanyagiza washatse ikindi udukoresha koko !!!!!!
Kanda hano umusubize

man power - 3/06/2017 saa 06:11

Muko ibyo utangiye nibiki ngo amatora ntazaba mu mucyo ngewe naguha ijwi ryange ntiwatsinda wabivuyemo bakagutegura none ugyiye guca ibintu ndashaka kuba Perezida dufitiye muzehe wacu Paul kagame icyizere tegereza indi manda ntago turi tayari kugutora ubu
Kanda hano umusubize

man power - 3/06/2017 saa 06:09

Muko ibyo utangiye nibiki ngo amatora ntazaba mu mucyo ngewe naguha ijwi ryange ntiwatsinda wabivuyemo bakagutegura none ugyiye guca ibintu ndashaka kuba Perezida dufitiye muzehe wacu Paul kagame icyizere tegereza indi manda ntago turi tayari kugutora ubu
Kanda hano umusubize

Kajambo - 2/06/2017 saa 21:32

Yavuze ko atatewe impugenge nabahatana nawe badahata kigabo mu bitekerezo n'imigabo nimigambi bagakoresha ubundi buryo butemewe n'amatageko agenga igihugu kigendera kuri demokarasi.
Kanda hano umusubize

ndi felexs - 2/06/2017 saa 17:39

dabakuricyi ye
Kanda hano umusubize

Eric - 2/06/2017 saa 16:36

Ibyo nibisazwe Trump President of USA ubunaribonye mwasanze afite mubya poritique mwasanze arubuhe? byatumye atayobora America?abo nibodukeneye mubihe byanone kuko aribo bazi Ibyo rubanda ikeneye.
Kanda hano umusubize

mbegeti butegwa - 2/06/2017 saa 13:43

Uyu mukobwa rwose aransekeje. Ati nta bigwi mfite, akongeraho ati mpanganye n'abanyapolitiki bakomeye (ubwo nyine birumvikana ko bo bafite ibigwi kuko ntiwaba umunyapolitike ukomeye udafite ibigwi). Yarangiza ati amatora naramuka abaye mu mucyo nzemera ibizavamo! Icyumvikana neza cyo ni uko amatora naramuka abaye mu mucyo, byanze bikunze hazatsinda ufite ibigwi ariwe munyapilitiki ukomeye. Ahubwo wowe igihe watsinda ni igihe amatora yaramuka atabaye mu mucyo, kuko nibwo umuntu udafite ibigwi yatsinda umunyapolitike ukomeye! Ngaho hatana!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X