Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Min.Kaboneka yagarutse ku Banyarwanda bihungije inshingano bitwaje ko amadini yari ayobowe n’abazungu mu gihe cya Jenoside

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994,amatorero n’amadini ni bimwe mu bitungwa agatoki ko byijanditse muri ayo mahano maze bamwe mu bashumba bakitarutsa inshingano zabo bitwaje ko abazungu aribo bari abayobozi bayo,ibi Min Kaboneka akaba yabigarutseho mu kiganiro na bamwe mu bashumba bitorero ry’abadivantisiti abibutsa inshingano zabo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka aravuga ko kuba pasiteri w’Itorero ry’Abadivantisiti atari ishema ahubwo ni umusaraba uvunanye n’ubwitange busaba ibikorwa byiza.

Kaboneka yabivuze ku munsi w’ejo ku wa 1 Kanama mu Ihuriro ririmo guhuza abashumba b’Itorero rw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda barenga 300 bari kwiga ku buzima bw’Itorero muri rusange.

Mu kiganiro Kaboneka yahaye abo ba pasiteri yagarutse ku ruhare rw’abashumba b’amatorero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagize ati “ Kuba abapasitori barananiwe kwamagana Jenoside ariko bigakorwa n’abitwa “Ab’isi” bitubere isomo mu ivugabutumwa ryacu”.

Yakomeje agira ati “Kuba hari amatorero yayoborwaga n’abazungu muri Jenoside ntibikuraho inshingano Abanyarwanda bari bafite zo kwamagana ikibi. Kuba hamwe n’abayobozi b’Itorero Adventist ni amahirwe yo kuganira twubaka u Rwanda n’Ubunyarwanda dushingiye ku Mana yacu”

Muri icyo kiganiro kandi, Kaboneka yakomeje agira ati “Nk’uko Yesu yadupfiriye atatuzi natwe tutamuzi, mureke twitangire abantu bazatumenyere ku bikorwa byiza. Itorero ryiza rigira abayoboke bafite umutima muzima: Turwanye ibiyobyabwenge, imirire mibi & ubujiji. Twubake u Rwanda”.

Ubwo bagaragarizwaga uruhare rwabo mu kubaka igihugu, bamwe mu bapasiteri bagaragaje impungenge ko abakirisitu n’abapasiteri muri rusange barwana intambara y’umwuka, Leta ikarwanisha imbunda mu gihe biri ngombwa, bityo ko ntaho ibi bintu bihuriye.

Minisitiri Kaboneka yabasubije atya “Imbunda zahagaritse Jenoside, ubu nta mbunda irimo gukoreshwa ahubwo tuyoboresha ibikorwa bisubiza ibibazo Abanyarwanda bafite”.

Yakomeje abwira aba bapasiteri ko ubu ubumwe n’ubwiyunge bugeze kure aho usanga abishe n’abiciwe muri Jenoside babana bose bagaharanira iterambere ryabo, ndetse hari n’igisirikari kimwe gihuriyemo abari ingabo za FAR n’ingabo za RPF.

Kaboneka yagize Ati “Uyu munsi nufata Jenerali Rwarakabije ukamuhuza na Jenerali Nyamvumba barasaniraga ku rugamba ukabahuza bakubaka igisirikari kimwe, ni ibikorwa.”

Yakomeje atanga urugero aho mu 1997 Abacengezi barenga 400 bafashwe n’igisirikari cy’inkotanyi maze aho kubafata nk’abanzi bajyanwa mu ngando berekwa ko icyo barwaniraga batakizi ko kandi ari Abanyarwanda.

Yagize ati “Batojwe ibyumweru bibiri, babakuramo bwa buhutu babashyiramo ubunyarwanda barangije binjizwa mu ngabo z’u Rwanda.

Yakomeje abaha urugero rw’umuhanda Kigali-Bugesera ari na wo aba bapasiteri abenshi bakoresheje bajya mu mahugurwa bari gukorera Bugesera, ababwira ko mbere byafataga amasaha abiri kugera Nyamata uturutse Kigali none ubu ni iminota itagera kuri 30.

Kaboneka ati “Mwebwe mukore isanamitima muri roho, nimubinanirwa na byo tuzabikora. Imbunda ntazo tugikeneye abazikeneye tujya kubaha umusada kandi turakora bikagaragara. Imana yabahaye byose ahasigaye ni ahanyu.”

Umuyobozi w’idini ry’Abadivantisiti mu Rwanda Byiringiro Esron, yemeza ko inshingano z’Itorero ry’Abadivantisiti zihuye n’iza Leta kuko bose baharanira gufasha umuturage no kumuteza imbere.

Byiringiro avuga ko biyemeje gufatanya na Leta muri gahunda zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage dore ko banakorera hose mu Rwanda.

Bruce Mushumba

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rwasubutare - 5/06/2017 saa 06:32

Basana imitima batayisana ariko igifite akamaro nukureka ubwicanyi. Nyakubahwa Ministri ntukiyibagize ko muli aba baturage bawe harimo abamaze gukora jenoside bagambiriye kumaraho abatutsi incuro 3 (1959,1973,1994).Bamwe barekuwe mu basaza, abandi ntibafashwe, abandi baraburanye baratsinda, abandi babuze ubashinja. Mbese ntakundi ibyaye ikiboze irakirigata.
Kanda hano umusubize

Kajambo - 2/06/2017 saa 21:36

Ministre Kaboneka ashobora kuba arumwana mwiza gusa ashobora kuba yibeshya kumateka yigihugu abereye ministre w'ubutegetsi.Byaba byiza asubiye gusoma neza kuko muri bariya basaza abwira harimo abariho muri 1955 cyangwa mbere yaho babyiboneye n'amaso.
Kanda hano umusubize

Minyaruko - 2/06/2017 saa 15:33

Yesu ntitwari tumuzi ariko We yari atuzi. Ibyo ariko ntibitubuza kumva impanuro za Nyakubahwa.
Kanda hano umusubize

MBONABUCYA EZRA - 2/06/2017 saa 14:07

Ni byiza ko Minister akangura AMADINI.Ariko nagirango mwunganire.Ntabwo amadini akorera imana,nubwo yo yiyita ko ari "Abakozi b'imana".Baba bishakira IFARANGA nkuko Mzee Pastor MPYISI aherutse kubivuga.Batabonye ICYACUMI n'UMUSHAHARA wa buli kwezi,ntiwakongera kubabona mu nsengero.YESU dukorera,ndavuga Abakristo nyakuri,yasize adusabye "gukora umurimo w'imana ku buntu" (Matayo 10:8).Ndetse na PAWULO abisubiramo (Ibyakozwe 20:33).Niyo mpamvu iyo wahaga amafranga Abigishwa ba YESU,barayangaga,bakakwamagana,bakakubwira ko YESU yasize abasabye gukora umurimo w'imana ku buntu.Bisome mu Ibyakozwe 8:18-22.Baliya bayobozi bose ba ADEPR bafunzwe kubera KWIBA,ndibutsa Minister ko ibyo arimo kubwira Abayobozi b'Abadiventistes,nibyo yababwiraga baliya bayobozi ba ADEPR bibye. Uwo Chef w'Abadiventists muli kumwe,Pastor BYIRINGIRO,uribuka ko Chef Comptable wabo aherutse kumushinja ko yiba amafranga,akiyubakira Etages i Nyarutarama. Ikindi kandi,Pastors n'abapadiri nibo bateje ibyago U RWANDA kuva na kera. Nubwo uvuga ngo mwe murwanisha IMBUNDA,menya ko mujya kurwana Padiri abanje kubaha umugisha n'amashapule.Gusa menya ko YESU yasize asabye Abakristu nyakuri kutajya mu ntambara z'isi,ahubwo yadusabye GUKUNDANA,ndetse tugakunda n'abanzi bacu (Matayo 5:44).YESU kandi yasize avuze ko abantu bose barwana bazicwa ku munsi w'imperuka (Matayo 26:52).Niyo mpamvu twebwe tutajya dufata imbunda ngo tujye kurwana.Ariko abayoboke b'andi madini,babafasha kurwana,Pastors babanje kubaha umugisha,hamwe n'imbunda,ngo nibajye kurwana mu izina ry'imana!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X