Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rukundo na Muhoza batsinze kureba UEFA muri tombola ya Heineken buriye rutemikirere berekeza mu Bugereki

Nyuma yuko abanyamahirwe batsindiye amatike muri tombola ya Heineken yo kwerekeza mu gihugu cy’Ubugiriki ngo barebereye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu nibwo bafashe indege iberekeza barahaguruka i Kigali bagana mu mujyi wa Istanbul muri Turkia aho bazava bagana i Athene mu Bugereki,bakaza kuhahurira n’abandi baturutse ku yindi migabane batsinze muri iyo tombola.

Rukundo Emmanuel na mugenzi we Muhoza Jean Damascene batuye mu mujyi wa Kigali barahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kamena 2017 bagana i Athene mu Bugereki aho bazamara amajoro abiri bafashwe neza banarebe umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzahuza Real Madrid na Juventus nk’igihembo batsindiye.

JPEG - 51.4 kb
Muhoza Jean Damascene (ibumoso) na Rukundo Emmanuel (Iburyo) kunywa Heineken zihagije bitumye bazaba bari mu gihugu batigeze bageramo

Uretse kuba Rukundo na Muhoza aribo bagomba kuva mu Rwanda, si bo batsinze gusa kuko hari mugenzi wabo nawe wari wujuje ibisabwa ariko abahagarariye Heineken mu Rwanda bakaba bavuze ko kuri ubu ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) aho yagiye muri gahunda ze bwite ariko biteganyijwe ko azabasangayo bagakomeza ibirori.

Mu bihembo aba bagabo bemerewe birimo kuba bazatembera mu bwato bunini umuntu ashobora kuraramo, ubwato bazaba bahuriyemo n’abandi batsinze iyi tombola baturuka mu bindi bihugu byo ku migabane itandukanye. Aba bagabo kandi bazareba umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzahuza Real Madrid na Juventus (Bazaba barebera ku nyakira mashusho).

JPEG - 40.5 kb
Chantal ushinzwe itangazamakuru muri Bralirwa na Mugarura Mark ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Heineken

Muri ubu bwato bazaba barimo bazaba bari kumwe na Ronaldinho Gaucho nk’uko Mugarura Mark ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Heineken muri Bralirwa yabitangarije abanyamakuru.

Tombola yasabaga umuntu kuba yanywa Heineken kugira ngo abe yatombola imifuniko iriho ikirango kimwemerera kwinjira muri Tombola nyirizina yaje gutanga abanyamahirwe batatu bagiye bavuga ko amakipe azatsindanwa mu mikino ya UEFA Champions League mu bantu magana atatu (300) bari binjiye mu irushanwa.

Biteganyijwe ko abakunzi ba Heineken bazarebera umukino wa nyuma wa UEFA champions League babasha kurebera umukino wa nyuma mu ihema ry’ahakunda kubera imurikagurishwa i Gikondo kuri uyu wa Gatandatu taliki 03 Kamena 2017.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 3/06/2017 saa 20:25

Mukosore ntabwo yabereye ATHEN
Kanda hano umusubize

MUCYO - 3/06/2017 saa 01:35

Mureke kutubeshya.Champions ligue irabera muri Wales,bo bagiye mu Bugereki,ubwo bazarebera umupira kuri screen!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X