Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Guhana imbibi na RDC Akarere ka Rubavu bituma kagaragaramo Ingengabitekerezo ya Jenoside - Gen. Kabarebe

Mu gihe ingengabitekerezo ikomeje kugaragara mu Karere ka Rubavu ,Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe avuga ko ikibitera ari uko aka karere gaturanye na Congo kandi abanzi b’u Rwanda benshi bakaba bakidegembya muri iki gihugu.

Mu bushakashatsi bwakozwe muri 2015 na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, byagaragaye ko Akarere ka Rubavu ari aka kabiri mu gihugu mu karimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ubwo Gen. James Kabarebe yatangizaga ihuriro rya “Unity Club” mu karere ka Rubavu, yavuze ko impamvu zituma uturere duhana imbibi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo tukirangwamo ingengabitekerezo ya Jenoside, ari uko muri kiriya gihugu hakiri umwanzi.

Yagize ati “Abasize bahekuye u Rwanda abenshi baracyazerera mu mashyamba ya Kongo babeshya abaturage ko bazataha barwana, ni ho habaye inkambi nyinshi z’impunzi, hari bamwe mu banzi b’igihugu bakihatuye.

Gusa ibyo ntibigomba kubaca intege kuko u Rwanda rutakiri igihugu cyo kugeragerezwamo Jenoside, n’ababigerageza ni amagambo gusa bafite nta cyo bashobora kugeraho”

Nk’uko byagaragajwe na Depite Renzaho Giovanni uhagarariye Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu ntara y’uburengerazuba, mu turere tukirimo ingengabitekerezo ya Jenoside, Akarere ka Rubavu kaza ku mwanya wa kabiri nyuma y’Akarere ka Musanze kaza ku mwanya wa mbere.

Yagize ati “Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2015 na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda, bwagaragaje ko Akarere ka Musanze ari ko kaza ku mwanya wa mbere mu turere tukigaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside, kagakurikirwa n’Akarere ka Rubavu.”

Mu ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge hanashyizweho ku rwego rw’Akarere ka Rubavu Unity Club zizajya zifasha inzego z’ubumwe n’ubwiyunge guhera ku tugari kugeza ku midugudu.

Zizafasha mu kurushaho gukangurira abaturage kwimakaza umuco w’ubumwe n’ubwiyunge kandi abahoze ari abayobozi guhera mu 1994 bagafatanya n’abayobozi bahari mu kugera kuri iyi ntego.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rwasubutare - 5/06/2017 saa 06:53

Ingeso ipfa nyirayo yapfuye. Umuti w'ingengabitekerezo ya jenoside muby'ukuri bivuze kwanga no gushaka kurimbura abatutsi ni empowerment y'abaturage kuburyo umunyabitekerezo iyo agerageje asanga bamudadiye.
Kanda hano umusubize

Rwego - 4/06/2017 saa 16:03

Umubano wazambye hagati yu Rwanda na Kongo ndumva bifite aho byatangiriye.Tujye tureka guca amateka hejuru.Ese kuva kera harikibazo u Rwanda rwagiranaga na Kongo? Ese byahereye he? Ni Kongo yonyine ibibazwa?
Kanda hano umusubize

nyirangagi - 6/06/2017 saa 08:26

Wowe se wagiragaga ntibifite imvano koko? Ubucuti bwo kwa Mobutu na Habyara bwari bushingiye ku bugambanyi bwabo ngo hatagira undi uzabavutsa amafuti yabo. Birutwa rero n'uko uwo mubano utabaho.
Kanda hano umusubize

Kamali - 4/06/2017 saa 14:40

Muzimure u Rwanda murujyane muri Israeli niho hataba ingengas.
Kanda hano umusubize

nyirangagi - 6/06/2017 saa 08:30

Kamali arakina mubikomeye nyamara! Iyo ngengas yawe uzajyane nayo mu kuzimu nta kundi izagushiramo.
Kanda hano umusubize

mukiza - 4/06/2017 saa 13:35

oya s'ukubeshya iyo ngengas bayonse no mu mashereka igihe kirekire ntibahita bayikira,bizatwar'igihe
Kanda hano umusubize

nitwa paca - 4/06/2017 saa 11:45

ibi afande yavuze nibyo kuko njye nacitse ku icumu nama ariko urebye akumiro nahuye nako mu gihe cy'icyunamo narumiwe mudugudu gitifu w'akagari ka busoro babifashe nk'imikino ubwo naricecekeye n'ubu baducyurira buri munsi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X