Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Niki cyatumye PSD yemeza Paul Kagame nk’umukandida wayo mu matora?

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwinjira mu matora y’uzayobora u Rwanda mu gihe cy’imyaka irindwi iri imbere inama ya biro Politiki y’Ishyaka PSD yanzuye ko Paul Kagame ariwe mukandida uzahagararira iryo shyaka mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba ku itariki 04 Kanama 2017.

Byatangarijwe muri iyo nama yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 03 Kamena 2017.

Inama yayobowe na Dr Vicent Biruta, uyobora iri shyaka yafashe uyu mwanzuro ko mu izina ry’abarwanashyaka bose b’iryo shyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage(PSD).

Dr. Augustin Iyamuremye yavuze ko bashingiye ku busabe bw’Abanyarwanda bwasabaga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongera kwiyamamariza kuyobora Abanyarwanda.

Avuga kandi ko bashingiye ku mikoranire izira amakemwa basanzwe bafitanye n’Umuryango FPR Inkotanyi.

Agira ati "Bemeje ku bwumvikane busesuye ko umukandida wa PSD ari Nyakubahwa Paul Kagame.”

PSD kandi yanijihije imyaka 25 imaze ishinzwe

Abarwanashyaka ba PSD bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishyaka PSD imaze ishinzwe, bose bashyigikiye uyu mwanzuro mu buryo bwo guhagarara bose bakoma mu mashyi.

Bamwe mu bafashe ijambo bavuga ko bashingira ku iterambere Perezida Kagame amaze kugeza ku Banyarwanda.

Dr Vincent Biruta, usanzwe ari Ministiri w’Umutungo Kamere yavuze ko nabo bashingiye ku kuba Perezida Kagame yarahaye umwanya wa Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi ubarizwa muri PSD.

Yavuze kandi ko adashidikanya ko indi mitwe ya Politiki izemeza guhagararirwa na Perezida Paul Kagame mu matora ateganyijwe.

Fred Ndacyayisenga

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

DJ NEM-G - 7/06/2017 saa 08:14

nidutekereza neza tuzasanga ntawundi uzi agaciro kacu udushakira amahoro ubumwe ubuzima umutekano iterambere amajyambere kwishyira ukizana mbese twasubijwe agaciro na nyakubahwa P.KAGAME niyompamvu ntanuwundi wakagombye guhirahira ngo ariyamamaza. kuko se yakoze iki ???? tumuziho iki??? adusuye kangahe ???? ni ibihe bibazo yakemuriye abanyarwanda ??? ubundi le04/08/2017 ni ubukwe kuburyo nabirirwa bavugavuga bazabona ko murwanda zahinduye imirishyo kandi ko ko tuzi uko tubayeho ndetse tuzi nuwabiduhesheje bityo bidashoboka kumutererana. Paul KAGAME is always our president forever and ever!!!!!! dat is enough and enough
Kanda hano umusubize

Bagabo - 6/06/2017 saa 04:37

Ibi ntaho bitaniye na rya bara ry'icyatsi kibisi gusa mureke dutegereze amaherezo yabyo nabyo !
Kanda hano umusubize

B Thrcisse Odongo - 5/06/2017 saa 11:59

Woe! Iki Gitekerezo N Inyamibwa.
Kanda hano umusubize

Dogiteri - 4/06/2017 saa 10:38

Aba ba types impamyaboshobozi z'ikirenga bafite bazikurahe kabisa ngo natwe twigireyo!!???
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X