Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Imfungwa n’abagororwa bari bafungiwe muri gereza ya Kimironko bimuwe

Nyuma y’uko imfungwa n’abagororwa bo muri gereza ya ya Gasabo izwi nk’iya Kimironko bimurwa mu byiciro hagasigara abagera kuri 82,kuri ubu nabo bamaze kwimurirwa muri Gereza ya Nyarugenge basanzemo bagenzi babo bimuriweyo mbere.


RCS yatangaje ko Gereza ya Gasabo yafunzwe ndetse ko imfungwa n’abagororwa 82 bari bayisigayemo bamaze kwimurirwa muri gereza ya Nyarugenge yubatse i Mageragere.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) CIP Hillary Sengabo yatangaje ko abagororwa bari bafungiye muri iyi gereza bagiye bimurwa mu byiciro ndetse ko kuri uyu wa 04 Kamena 2017, abandi 82 bari bayisigayemo bamaze kwimurirwa muri gereza nshya ya Nyarugenge iherereye mu murenge wa Mageragere.

JPEG - 133.6 kb
CIP Hirally Sengabo

Mu byatumye iyi gereza ifungwa harimo kuba yari yubatse mu mujyi hagati akavuga ko basanze ari byiza ko abagororwa n’imfungwa bari bayirimo bimurirwa muri gereza nshya ya Nyarugenge kuko yo inujuje ibyangombwa by’ingenzi nkenerwa ku buzima bw’imfungwa n’abagororwa.

Iyi gereza ya Gasabo ku itariki 31 Werurwe yibasiwe n’inkongi y’umuriro ikurikirwa n’imyigaragambyo y’abagororwa bari hagati ya 30 na 50 aho bateraga amabuye hanze ya gereza ku mpamvu zavuzwe ko ari uko bari batarahabwa ibyabo byangirikiye muri iyo nkongi.

Gereza nshya yubatse i Mageragere ifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa bagera ku bihumbi umunani. Iyi gereza yubatswe hagamijwe gukemura ikibazo cy’ubucucike bw’abagororwa mu gereza yo mu Rwanda,umwanda ndetse no kunoza umutekano wabo kuko yubatse munsi y’agasozi ndetse ikaba ifite n’urukuta rwa metero umunani z’uburebure.

Muri iyo gereza abagororwa bazajya babona ibibuga by’umupira w’amaguru n’uw’intoki, ndetse n’aho gusengera hisanzuye kandi bazajya babasha kubona umwuka uhagije wo guhumeka ugereranyije n’aho bari bari.

Bruce Mushumba

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

valens - 5/06/2017 saa 03:13

nukuri icyogikorwa nikiza kuko iriya gereza yakimironko yariri mumujyi rwagati cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X