Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Irindi shyaka ritari FPR naryo ryatanze Kagame nk’umukandida mu matora

Mu byishimo byinshi babinyujije mu mbyino kongere ya PL yemerejwemo ibyo gushyigikira Perezida Kagame mu matora yegereje.

Muri Kongere ya PL, ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, hemejwe ko iri shyaka rizashyigikira Perezida Kagame mu matora yegereje.

Nta muntu n’umwe mu bitabiriye iyo kongere yabaye uyu munsi, wagaragaje ko adashyigikiye uwo mwanzuro.

Mu matora ya Perezida aheruka PL yari ihagarariwe na Prosper Higiro, mu gihe umukandida wa PSD yari Jean Damascene Ntawukiliryayo.

PSD yabanjirije PL gushyigikira Perezida Kagame, aho yo itanavuze ko ari ukumushyigikira ahubwo yavuze ko Paul Kagame ari we mukandida wayo.

Umuryango wa FPR-Inkotanyi Perezida Kagame abarizwamo, nturatangaza ko ari we uzatangaho umukandida.

Gusa byitezwe ko ari we uzatanga, hashingiwe ahanini ku kuba Itegeko Nshinga ryaravuguruwe mu mwaka wa 2015 hagamijwe ko yemererwa kongera kwiyamamaza, ndetse na we bidatinze akavuga ko ubusabe bw’abaturage abwemeye.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki 3 na 4 Kanama 2017.

Hakaba hagitegerejwe ko abandi basabye kwiyamariza umwanya wa Perezida bemererwa hakaba harimo Frank Habineza wa DGPR, Diane Shima Rwigara na Mpayimana Philippe.

Fred Ndacyayisenga

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gasana - 6/06/2017 saa 11:39

ariko ayomashyaka ntabantu bafitemo bayahagararira? ubundise ubwo bitandukaniyehe na FPR irikubutegetsi cyakora ikinamico kibera iwacu muri politic kiraryoshye 😂 ubudufite Umwami naba presidents babiri 😄😅😂
Kanda hano umusubize

X - 6/06/2017 saa 05:21

TUGOMBA GUSHYIGIKIRA KAGAME.TUMURI INYUMA.
Kanda hano umusubize

john - 7/06/2017 saa 06:40

view wacu turamwera
Kanda hano umusubize

bahati - 4/06/2017 saa 20:03

Ibi babyita "Anomalie démocratique"!!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X