Monaco cosmetics

Bujumbura : Museveni na Magufuri basabwe kwiga ku kibazo cy’u Rwanda n’Uburundi

Mu mpera z’iki cyumweru dusoje abantu benshi bagaragaye mu mugi wa Bujumbura ubwo bakoraga urugendo rwo gushimira abakuru b’ibihugu by’Afrika y’uburasirazuba baheruka gushyigikira Uburundi mu nama y’abakuru b’ibyo bihugu iheruka kubera i Dar-Es-Salaam mu gihugu cya Tanzaniya.

Abitabiriye urwo rugendo bahuriye hafi y’ingoro y’ishyaka CNDD FDD, bafata umuhanda berekeza mu mugi wa Bujumbura.

Abari muri urwo rugendo bavuga ko bashimiye umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni, hamwe n’umukuru w’igihugu cya Tanzaniya John Pombe MAGUFURI.

"Turashimira cyane abakuru b’ibihugu bya Afrika y’iburasirazuba, cyane umukuru w’igihugu cya Uganda n’umukuru w’igihugu cya Tanzaniya ku ngingo nziza bafashe yo gusaba ko abanyaburayi bafatiye ibihano Uburundi babihagarika kugira ngo ibintu bigende neza.”

Muri urwo rugendo, abo bakuru b’ibihugu basabwe ko bakwicara bakanaganira ku kibazo kiri hagati y’Uburundi n’Urwanda.

"Turasaba kandi ko abo bakuru b’ibihugu bya Afrika y’Iburasirazuba bakicara bakiga ku kibazo cy’Uburundi n’Rwanda maze tukibanira neza.”

Umuhuza mu bibazo bya poritiki y’Abarundi yasabwe ko ibyo biganiro byazakomereza mu Burundi maze abakekwaho guhirika ubutegetsi bagashyikirizwa inkiko.

Muri urwo rugendo, indirimbo zishimagiza umukuru w’igihugu Petero NKURUNZIZA nizo zari ziganje.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Karimba - 6/06/2017 saa 12:15

Mu Rwanda ibibazo ni uruhuri. Abana batangiye kureka ishuri, imiryango nta mafunguro ahagije bafite, ubwicanyi bwa hato na hato, gukatwa imishahara, imisoro idafututse. Abanyarwanda ntibakiyemere rwose. U Rwanda rugeze mu rwobo. Ngo iterambere ra! Ntaryo, ntaryo ntaryo ntaryo.
Kanda hano umusubize

- 6/06/2017 saa 05:52

Abarundi batekereza nkabana baraburakumenya ibyabo ngo u Rwanda hhhhhh songa mbere Rwanda
Kanda hano umusubize

kimana - 6/06/2017 saa 05:32

Nibyo koko i burundi hari ibibazo.Ariko tureke abarundi babikemure bo ubwabo.No mu Rwanda ibibazo birahari reba ibiciro ku masoko y ibyo kurya urebe abantu bari gupfa buri munsi urebe abari guhunga kubera inzara urebe ibiri mu matorero yo mu gihugu cyacu urebe imishahara mito noneho ngo tugiye gutanga kimwe cya kabiri...ubwo se iyi ni paradizo ?
Kanda hano umusubize

jacques - 6/06/2017 saa 08:28

@kamana, iyo uvuga ngo:" no murwanda ibibazo birahari reba ibiciro byiyongera buri munsi", wowe utuye he? nihe kwisi ibiciro bitiyongera, gusa mu bihugu bifite agatubutse bakora ibyo bita kwongerera ubushobozi bwo kugura abaturage babigenza gute rero; Bongera umushahara abakozi cg bakagabanura tax zibintu. mu bihugu rero biri mu nzira ya majyambere ibi ntibibaho. Ariko urebye urwanda ruragerageza kurusha n´ibihugu by´inshi kw´isi yoooose IE.Icyitegererezo ni essance; uzarebe ibihugu bigabanya igiciro kw´isoko cya essance ngo nuko yagabanutse aho bayigurira. Iburayi essance iragabanuka iyo igiciro kigabanutse...ariko kigabanutse 20 USD ntabwo bagabanyaho 15 bakoze ishyano bakuraho 11USD kuberako igiciro kigabanutse bagumizaho za taxes zabo zikaguma hejuru. uzumve nko mu bihugu biri hafi y´urwanda (simvuga uburundi kuko bwo nta buyobozi burabona; reba kuro MO Ibrahim index..baravuga ko uburundi buri mu bihugu bitayobowe, ndavuga rero nka Kenya Tanzaniya na Uganda...naho inzara reba mu karere cg murebe tv mutayifite mwumve radio ntimube nka bafana ba foot. kandi tanga igitekerezo uhagazeho ufite fact apana kwumva abigaragambya cg ngo za opposition zo muri Afrika zivuga nka wa mugabo ngo TURA TUGABANE WANZE BIMENEKE!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Kamenge - 8/06/2017 saa 14:52

Ahanawe uranyishe ngu Burundi nta buyobozi bufite.Zanuwo Niyombare wawe azabuyobora doreko mbonako aribyo wifuza.Gusa menyako uwabakubise ntaho yagiye.Kandi burya sibuno amahanga yatangiye gusobanukirwa.Nikimenyimenyi bariya bomuri CNARED basigaye bajya muri AU bakababuza kugera kukibuga kindege.Ejobundi nahano EU bazabirukana basange abandi Mahama.
Kanda hano umusubize

- 6/06/2017 saa 03:40

Nkurunziza nabanze ashyikirane n'abarwanya ubutegetsi bwe, hacyurwe impunzi 'abarundi zinyanyagiye mu Bihugu by'abaturanyi n'a handi Ku Isi.
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 7/06/2017 saa 12:26

Kugirango Urwanda Nu Uburundi Byongere Kubana Nkabavandimwe Nkuko Urwanda Rwohererezwa Aba Jenocideri Narwo Nirwohereze Za Mujeri Zaruhungiyemo Zose Uhereye Kuri Husseni Radjabu Niyombare Nizindi Nyemeramabi Zose Izo Zamujeri Zirungikwe Zikubiwe Intahe Mugahanga Nicyo Kiguzi Cyo Kwiyunga Ku Rwanda N' Uburundi Abagizi Banabi Bose Nibamwe
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 7/06/2017 saa 13:03

Ubwo Urahaze!!! Nyamara We Azi Icyo Ari Kuvuga Iyo Girinka Ko Yatangiwe Kororwa Se Yatangiwe Kuribwa Twe Abaturage Turashonje Niba Utarimo Mubashonje Nuko Utunzwe Niyo Girinka Uvuga. Waka Ikiziriko Ba Ngofero Siwamenya Ko Hari Ingo Zimara 3 Zitarya Wikirengagiza Ibyo Ubona Iyo Girinka Nikangahe Ku%iratangwa Kubaturarwanda Ubuse VuP Irambura Abantu Bakoze Amezi3 Badahembwa Ntabyo Uzi None Ngo Blablabla Reka Umurengwe Nkuwikinonko Claude We
Kanda hano umusubize

Faustin - 5/06/2017 saa 17:30

Ibyobyishimobyanyu bifitikibyihishinyuma
Kanda hano umusubize

Yohani - 5/06/2017 saa 17:30

Uburundi bwatsinze butaburanye. umwansi yabwimbiye icobo ariko Imana irabuhangaje. kubona M7 incuti magara ya Kagame amwiyambura ahubwo agafatanya na Magufuli gushigikira Nkurunziza harya ikibazo cakemutse
Kanda hano umusubize

J. Claude - 6/06/2017 saa 10:45

Ariko se nkawe wiyita Yohani, ibyo uvuga koko urumva bihwitse? Nyakubahwa wacu se (HE Paul KAGAME) yari guhurira hehe na Nkurunziza wamwitaga umwanzi we? Jya usesengura. Komera kd ukomeze utere imbere Rwanda!!!!!!
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 7/06/2017 saa 12:42

Barundi Mwitondere Duro Irimo M7!!!! Ntakiza Kibakirimo M7 N'ise Wababeshyi Yuzuye Ikinyoma N'ubugambanyi Arimo Aratongoza H E Nkurunziza Ngo Yirare Nyamara M7 Niwe Kugiti Cye Uzamwikubitira Ishoka Kugahanga Mbere Hose Se Yakoze Iki Bajya Gufata Ibyo Bihano Murangare Gato!!! Murabona Kaguta Icyo Aricyo Mumenye Ko Iyo Duro Ariyo Plan B Isigaye Nkurunziza Akaba Amateka Abazungu Baguze Umutwe WeNkurunziza Kugiciro Cya $ M7 Atareka
Kanda hano umusubize

- 5/06/2017 saa 10:58

Uburundi ntibukiyemere bufite ibibazo byishi
Kanda hano umusubize

rwigara - 6/06/2017 saa 04:07

Urumva rero murwanda nimwe mutabifite? Ceceka sha nimba ubona ibyo urya kumanwa nijoro hari abagowe tega amatwi via
Kanda hano umusubize

kimana - 6/06/2017 saa 05:39

Yego barabifite ariko ujye ubanza urebe ibibazo by inzara dufite urebe imishahara yacu noneho ngo tugiye no gutanga kimwe cya kabiri cyayo urebe abari guhunga kubera inzara urebe abari gupfa bishwe hafi buri munsi urebe ukuntu mitiweri zatunaniye kuzishyura urebe amashuri na za kaminuza ziri gufungwa urebe abayobozi begura ngo ni kumpamvu zabo nyamara begujwe kungufu urebe abantu batakinona ayo kurya no gukodesha inzu ...urebe ibiri mu matorerero yose mu gihugu...iyi se niyo wita Rwanda nziza ?
Kanda hano umusubize

Gahuriro Felicien - 6/06/2017 saa 08:24

Arikose Mwaretse Guharabika.Reba Nawe Mu Rwanda Hari Gir'inka Munyarwanda,hari Ubudehe,kurihirwa Mituweli.None Ahandi Wabisanga Nihehe?Abahinzi Batewe Nigisimba Kitwa (Nkongwa)ingabo Zaramanutse Bafatanya Nabaturage Kurwanya Akogasimba.Inaha Muri Uganda Akogasimba Karahibasiriye,ariko Ndakubwiz'ukuriko Umuhinzi Yarabaze Arifasha.Nonese Ubwo Reta Ntabwo Yabimenye? Niyompamvu Tuvugango Rwanda Urinziza!
Kanda hano umusubize

Gahuriro Felicien - 6/06/2017 saa 08:24

Arikose Mwaretse Guharabika.Reba Nawe Mu Rwanda Hari Gir'inka Munyarwanda,hari Ubudehe,kurihirwa Mituweli.None Ahandi Wabisanga Nihehe?Abahinzi Batewe Nigisimba Kitwa (Nkongwa)ingabo Zaramanutse Bafatanya Nabaturage Kurwanya Akogasimba.Inaha Muri Uganda Akogasimba Karahibasiriye,ariko Ndakubwiz'ukuriko Umuhinzi Yarabaze Arifasha.Nonese Ubwo Reta Ntabwo Yabimenye? Niyompamvu Tuvugango Rwanda Urinziza!
Kanda hano umusubize

J. Claude - 6/06/2017 saa 10:39

Ariko se wowe urarata inzara, niba urakoze ngo witeze imbere wibwira ko uzatungwa na manu? please reka iyo turufu ntacyo yagufasha
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X